U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Akamasa kazazimara kazivukamo

[youtube]fzuGcXnl_ls[/youtube] Jonathan Musonera arabwira ijambo abanyarwanda, abibutsa ibibazo u Rwanda rufite bijyana n’ingoma y’igitugu y’Inkotanyi za Kagame.

Rwanda: RNC-Ihuriro

by Rwanda Rwiza. Uko mbona amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda:(1) RNC (Rwandan National Congress) – IHURIRO Amwe mu mashyaka akorera hanze y’u Rwanda ni aya: ● FDLR: Front Démocratique pour la Libération du Rwanda ● RUD-Urunana ● PDP-Imanzi ● CNR-Intwari ● RNC-Ihuriro ● MLR: Mouvement de Libération du Rwanda ● RPP-Imvura ● RDI-Rwanda […]

Abasirikari ex-FPR na ex-FAR bibukiye hamwe abaguye mu ntambara ya 1990-1994

par Jonathan Musonera [youtube]GxoKIB4KZ_E[/youtube] Bwana Jonathan Musonera arasobanura ukuntu abasirikari bari mu buhungiro bahoze bari muri FPR bifatanije n’abahoze bari muri FAR ku tariki ya mbere y’Ukwakira 2011 i London, maze bibukira hamwe abasirikari bo mu mpande zombi baguye ku rugamba kuva 1990 kugeza muri 1994. Mu bibutswe uwo munsi harimo ba Rwigema, Nsabimana Deogratias, […]

Igihe kirageze ngo Kagame agane inzira ya Moubarak

par Jonathan Musonera. Ibi biracumbura Ijambo rye ritangirira aha: Ubutumwa ku banyarwanda bakunda igihugu [youtube]2ZY5bkGG3Oo[/youtube] Mu gihe KAGAME yakuragaho buruse z’abanyeshuri, Kagame hamwe n’abambari be barimo gupanga uko bazajya  guhiga bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga: Mwiyumviye aho Jenerali Jack Nziza aciririkanya n’intore-nterahamwe nshya mu kujya kwivugana jenerali KAYUMBA NYAMWASA. Aho bemera gutanga ibihumbi magana […]

Ubutumwa ku banyarwanda bakunda igihugu

par Jonathan Musonera. Banyarwanda ; Ndabaramukije: mugire amahoro n’ubugingo! Nk’uko mumaze kubimenyera, nzinduwe no kubaganira ku byerekeye uko Kagame akoresha genoside yakorewe abatutsi kumufasha kugera ku byo ashaka kugeraho. [youtube]QuzlmDE9CKQ[/youtube] Twese turibuka ko ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda bukagira n’ingaruka mbi ku bihugu duturanye bwaranzwe na jenoside yakorewe abatutsi n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu n’abanyekongo. Birakwiye ko twajya twicara […]

Rwanda Day in Chicago: Tumenye abo Kagame ashora mu guhungabanya umutekano w’abari hanze

par Habimana Rukundo Ibitaramo ngarurashusho mu mahanga – Rwanda Day in Chicago Rwanda Day in Chicago umuntu agenekereje mu kinyarwanda bivuga ngo ‘Umunsi nyarwanda mu karere ka Chicago’. Chicago ni umurwa mukuru wa leta ya Illinois aho Prezida wa America Bwana Barack Obama akomoka. Ukaba kandi ari umwe mu migi minini mu gihugu cya America. […]

Sixbert Musangamfura ku birebana no kumanika amagufa y’abishwe mu tubati

Sixbert Musangamfura asanga leta y’u Rwanda ifite inyungu mu gushyiraho politiki yo kwanika amagufa y’abapfuye muri jenoside. [wpaudio url=”http://webdoccenter.com/audio/2011/20110521-musonera-musangamfura-kwibuka-abishwe-bbc-imvonimvano.mp3″ text=”Umva icyo Musonera na Musangamfura bavuga ku kibazo cyo kwanika amagufa y’abapfuye – BBC-Imvo n’Imvano” dl=”0″] Twibutse ibyo umucikacumu Jonathan Musonera yari yavuze abyamagana: “Ntabwo jenoside yabaye mu Rwanda gusa hari n’ahandi jenoside yabaye. Hari uburyo […]

Gervais Condo ku kibazo cyo kumanika amagufa y’abazize jenoside

Gervais Condo asanga abayobozi b’u Rwanda barahahamutse! Rwanda: Urwibutso rwa jenoside Mbere yo kwumva ibyo Condo yavuze kuri uriya ‘muco’ wadutse wo kwanika amagufa y’abazize jenoside, twibutse ibyo umucikacumu Jonathan Musonera yari yavuze abyamagana: “Ntabwo jenoside yabaye mu Rwanda gusa hari n’ahandi jenoside yabaye. Hari uburyo bwo kwandika amazina ku bagashyiraho n’amafoto ariko batagiye bashyira […]

Polisi yo mu Bwongereza yaburiye abanyarwanda ku birebana n’umutekano wabo

Hamaze iminsi hasohoka inyandiko nyinshi zivuga ku migambi mibisha Ambasadi y’u Rwanda i London ifite yo guhungabanya umutekano w’abanyarwanda batavuga rumwe na Leta ya Kagame. Ndetse u Rwanda rwageze n’aho ruvuga ko abatavuga rumwe na Leta ya Kagame bazapfa urwa Osama bin Laden. None inkuru yabaye impamo koko, na Polisi yo mu Bwongereza yemeje ko […]

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda RNC

ITANGAZO RISOZA IMIRIMO Y’UMWIHERERO HAGATI YA FDU-INKINGI N’IHURIRO NYARWANDA (RNC). Nyuma y’umubonano wabereye i Bruxelles (mu Bubiligi) ku wa 19 Ukuboza 2010, intumwa za Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI zibitumwe n’iryo shyaka zagiranye umwiherero n’intumwa z’IHURIRO NYARWANDA RNC (Rwanda National Congress) mu gihugu cy’u Busuwisi kuva ku wa 21 kugeza ku wa 25 Mutarama 2011, zigamije […]