U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Mushikiwabo yihutiye kunyomoza amakuru avuga ko u Burayi bwahagaritse inkunga ku Rwanda

Abinyujije kuri Twitter ahagana mu ma saa 4:43 kuri uyu wa 25 Nzeri 2012, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yanyomoje amakuru atangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) avuga ko u Rwanda rwahagarikiwe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Inkuru y’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Nzeri 2012 yavugaga ko […]

Ubwicanyi Kagame yakoreye abahutu muri Congo nibushyirwe ahagaragara

par Faustin Twagiramungu. Kuri iyi taliki ya 17 Nzeli 2010, imyigaragambyo yo guhakana ko abahutu b’impunzi, barenze 200.000 bapfuye bishwe n’ingabo za Kagame, uyu munsi yakorewe i Geneve m’Ubusuwisi, ahari icyicaro cya Komisariya ya LONI ishinzwe kurengera uburenaganzira bwa muntu. Ubwo kandi Kagame yavugiye ejo mu Bwongereza  ko atishe. Biratangaje cyane kubona abantu bikora, bakava […]

Faustin Twagiramungu ati: Dushyire hamwe twamagane ingoma mpotozi ya rukarabankaba Kagame

par Faustin Twagiramungu. Twerekane ko tudashaka kuyoborwa n’Umuperezida ufite ibisare n’ibimenyetso simusiga ko ari umwicanyi kabuhariwe Banyarwanda, Banyarwandakazi, Mu minsi ishize natanze amatangazo anyuranye mu cyongereza, igifaransa, n’ikinyarwanda. Muri ayo matangazo icyo nsaba Abanyarwanda bemerewe gutora, nkabimenyesha abanyamakuru n’amahanga, ni uko batakwitabira ariya matora ya Perezida wa Republika ateganijwe ku itariki ya 9 Kanama 2010. […]

Lt Gen Kayumba Nyamwasa yarasiwe muri Afrika y’epfo

Lt Gen Faustin KAYUMBA Nyamwasa yarasiwe mu mujyi wa Johannesbourg mu gitondo cyo kuwa Gatandatu taliki ya 19 Kamena 2010. Umugore we Madamu Rosette Nyamwasa, yatangarije abanyamakuru ko barasiwe imbere y’irembo ry’urugo rwabo i Johanesbourg, bavuye guhaha. Yagize ati “tukihagera umugabo wirabura wari ufite pistolet yadusatiriye atangira kurasa mu idirishya ryegereye shoferi, kuko ikirahure cyari […]

Urukiko Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha (TPIR) rurasaba Leta y’u Rwanda kurekura Peter Erlinder

Kigali – Urukiko Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha, rubigiriwemo inama na Loni, rwasabye Leta y’u Rwanda gufungura bidatinze avoka w’umunyamerika Peter Erlinder, wafatiwe i Kigali tariki 28 Gicurasi, akaba akurikiranweho icyaha cyo guhakana Jenoside yo mu 1994. Urukiko rwa Arusha rurasanga ko byaje kugaragara ko ibyo avoka Erlinder aregwa ari ibyo yagiye atangaza mu rwego […]

Human Rights Watch iraregwa gusuzugura ubutegetsi bw’u Rwanda

Kigali – Mu kiganiro Madamu Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, yagiranye n’abanyamakuru kuwa kane, yavuze ku ngingo zitandukanye zirimo ikibazo cy’iburanishwa rya Victoire Ingabire, ifungwa ry’ibinyamakuru Umuvugizi n’Umuseso ndetse n’iyirukanwa ry’umukozi wa Human Rights Watch. Kuri iyi ngingo ikaba ari nayo yibanzweho, Ministri Mushikiwabo yatangaje ko ibaruwa Umuyobozi Mukuru wa Human […]

Rwanda: Kagame ngo ni agasuzuguro kureberwa mu ndorerwamo ya Ntaganda na Ingabire

Paul Kagame: Kurebera u Rwanda mu ndorerwamo ya Bernard Ntaganda na Victoire Ingabire ni agasuzuguro. Kigali – Dore bimwe mu byo numvise mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru uyu munsi ku wa 5 mata 2010 : Perezida Kagame yinjiye abasuhuza kandi yizera ko bagize week nziza, anabibutsa icyunamo kigiye gutangira cyo kwibuka abazize itsembabatutsi ku […]