U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Abanyarwanda bahungiye muri Uganda bazacyurwa ku ngufu muri uku kwezi

Impunzi z’abanyarwanda zirenga 1300 zahungiye muri Uganda mu mezi ya Werurwe na Mata uyu mwaka ntizemererwe ubuhungiro. Biteganyijwe ko zizacyurwa ku ngufu n’ubutegetsi bwa Uganda bufatanyije n’ubw’u Rwanda. Ibyo byatangajwe na Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza, Gen Marcel Gatsinzi. Minisitiri Gatsinzi yavuze ko impamvu ibyo bihugu byombi byiyemeje kubacyura ku ngufu ari uko bari bahawe ukwezi […]

Gen Marcel Gatsinzi yahawe kuyobora Ministeri ishinzwe impunzi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize Gen Marcel Gatsinzi ku mwanya wa Minisitiri Ushinzwe Ibiza n’Impunzi. Hari hashize iminsi ibiri gusa habayeho impinduka mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, ubwo Gen Gatsinzi Marcel yasimburwaga ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo na Gen James Kabarebe, uyu akaba yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo. Iyi Ministeri y’Ibiza n’Impunzi ni […]

Kigali: Ibitero bya grenade byahitanye umwe, bikomeretsa bane.

Ibitero bya grenade byahitanye umwe, bikomeretsa bane. 11-04-2010 Muri iri joro ryakeye haturitse ibisasu muri Kigali, bihitana umuntu umwe, abandi bane barakomereka. Dukurikije raporo zemejwe n’umuvugizi wa Police, Supt. Eric Kayiranga, izo za grenades zaturikiye muri Nyabugogo na Cyahafi mu gihe cy’iminota 30. Umuvugizi wa Polisi yabwiye Radio Rwanda ko bagishakisha abihishe inyuma y’ibyo bitero, […]

Impinduka mu buyobozi bw’ingabo: Gen James Kabarebe yagizwe Minisitiri w’ingabo

Gen. James Kabarebe: Ministri mushya w’Ingabo. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi y’u Rwanda riramenyesha ko Prezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze ihindurwa ry’imyanya y’ubuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo ndetse no mu Buyobozi Bukuru bwa Gisirikare (MINADEF na ETAT MAJOR). Ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida wa Repubulika y’u […]