U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Perezida Kagame yacanye Urumuri rw’Icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi

Paul Kagame acana Urumuri rw’Icyizere kuri Kigali Genocide Memorial Center Kuri iyi tariki ya 7 Mata, mu Rwanda hatangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 16 Jenoside yo muri Mata 1994. Imihango yo kwibuka yatangiriye ku Rwibutso rwa Gisozi aho Perezida wa Repubulika yacanye urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi ijana. Umuhango watangijwe n’amasengesho yayobowe na Mufti […]