U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Faustin Twagiramungu ati: Dushyire hamwe twamagane ingoma mpotozi ya rukarabankaba Kagame

par Faustin Twagiramungu. Twerekane ko tudashaka kuyoborwa n’Umuperezida ufite ibisare n’ibimenyetso simusiga ko ari umwicanyi kabuhariwe Banyarwanda, Banyarwandakazi, Mu minsi ishize natanze amatangazo anyuranye mu cyongereza, igifaransa, n’ikinyarwanda. Muri ayo matangazo icyo nsaba Abanyarwanda bemerewe gutora, nkabimenyesha abanyamakuru n’amahanga, ni uko batakwitabira ariya matora ya Perezida wa Republika ateganijwe ku itariki ya 9 Kanama 2010. […]

Afrika y’Epfo iti abagerageje kwica Nyamwasa ni “abantu bakorera ikindi gihugu”

Leta y’Africa y’epfo yashyize mu majwi “abantu bakorera ikindi gihugu” mu gikorwa cyo gushaka kwica uwahoze ari umukuru w’ingabo z’u Rwanda Lieutenant General Faustin Kayumba Nyamwasa mu kwezi gushize muri Afurika yepfo. Umuyobozi mukuru muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’Afurika y’Epfo yatangaje ko mu bakekwa mu iraswa rya Nyamwasa harimo abakomoka mu gihugu, atashatse kuvuga izina, […]

Nyuma y’iminsi ibiri arasiwe i Johannesburg, Kayumba Nyamwasa yavuye mu bitaro

Lt Gen Kayumba Nyamwasa yasohotse mu bitaro bya ‘Morningside Clinic’ by’i Johannesburg kuri uyu wa mbere, ubu akaba arwariye iwe mu rugo i ‘Melrose Arch Residence.’ Gen Kayumba Nyamwasa yarasiwe imbere y’urugo rwe kuwa gatandatu ubwo yari avuye guhaha ari kumwe n’umugore we hamwe n’umushoferi. Umugore we Rosette Kayumba akaba yemeza ko abo bicanyi baba […]

Lt Gen Kayumba Nyamwasa yarasiwe muri Afrika y’epfo

Lt Gen Faustin KAYUMBA Nyamwasa yarasiwe mu mujyi wa Johannesbourg mu gitondo cyo kuwa Gatandatu taliki ya 19 Kamena 2010. Umugore we Madamu Rosette Nyamwasa, yatangarije abanyamakuru ko barasiwe imbere y’irembo ry’urugo rwabo i Johanesbourg, bavuye guhaha. Yagize ati “tukihagera umugabo wirabura wari ufite pistolet yadusatiriye atangira kurasa mu idirishya ryegereye shoferi, kuko ikirahure cyari […]

Ngire inama Perezida Kagame

byanditswe na Pacifique Shema Kuva muri 1994 kugeza magingo aya, Kagame niwe uyobora u Rwanda. Iyo ubonye uko asigaye avuga (atukana), nubwo byari bisanzwe ariko bitari cyane, ubona asa n’umuntu unaniwe cyane ndetse wihebye kuva aho Kayumba Nyamwasa amuhunze. Iyo witegereje neza imyifatire ya Kagame ubona afite icyo bita “DEPRESSION” . Ubu tugiye kujya muri […]

Iyumvire aho Prezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko abahunga igihugu ari nk’amazirant…

[wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100413-kagame-abahunga-ni-umwanda.mp3″ text=”Iyumvire aho Kagame avuga ko abahunga ari umwanda” dl=”0″] Ku tariki ya 13 Mata, igihe yarahizaga abasirikari bakuru yatoreye kuyobora ingabo z’u Rwanda aribo: General James Kabarebe, Lieutenant General Charles Kayonga, Lieutenant General Ceaser Kayizari na Lieutenant General Charles Muhire, Prezida Paul Kagame yaje kuvuga ku banyarwanda bahunga u Rwanda, maze avuga ko […]

FDU-Inkingi iti: “Abanyarwanda bakangukiye demokarasi, FPR niyo kidobya”

“Abanyarwanda bakangukiye demokarasi, FPR niyo kidobya”. Icyo Komite Ishyigikiye FDU-Inkingi itekereza ku ijambo ryavuzwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ku munsi wo kwibuka jenoside ku nshuro ya 16. Abanyarwanda bakangukiye demokarasi, FPR niyo kidobya. Kuri uyu wa gatatu taliki ya 07/04/2010, ubwo twibukaga ku nshuro ya 16 jenoside yabaye mu mwaka w’1994, Perezida Paul Kagame, mu […]

William Nkurunziza azahagarira u Rwanda mu Buhinde asimbura Kayumba Nyamwasa

Inama y’Abaminisitiri yasabiye Bwana William NKURUNZIZA guhagararira u Rwanda mu Gihugu cy’u Buhinde k’urwego rwa Ambasaderi. Azaba asimbura Ambasaderi Gen. Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afrika y’Epfo, ubu u Rwanda rukaba rwarasabye ko bamuboha bakamuzana mu Rwanda gucirwa urubanza. William Nkurunziza yigeze kuyobora ikigo RIEPA (Rwanda Investment and Export Promotion Authority) kugeza mu mwaka wa 2007.