U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo yafashwe

Agnès Uwimana umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru UMURABYO yafashwe na Polisi y’u Rwanda. Umuvugizi wa polisi, Eric Kayiranga, yavuze ko Agnes aregwa ibyaha byo kuvuga nabi umukuru w’igihugu, ingengabitekerezo ya jenoside, gupfobya jenoside, gutangaza amakuru ashobora guteza imvururu mu gihugu no gukangurira abaturage gusuzugura inzego za leta na gahunda za guverinoma. Mu mwaka wa 2006 Agnès Uwimana […]

Polisi y’u Rwanda yafashe umuyobozi wa PS Imberakuri, Bernard Ntaganda

Ifatwa rya Me Ntaganda ryabaye ku munsi wo gutangira igikorwa cyo gutanga kandidatire k’umwanya w’umukuru w’igihugu. Kigali – Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Maitre Bernard Ntaganda, umwe mubanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegesti mu Rwanda. Me Ntaganda niwe washinze ishyaka PS Imberakuri ryigenga kandi ryemerewe gukorera mu Rwanda, akaba yari yaremejwe n’ishyaka rye ritaracikamo ibice ko […]

U Rwanda rwafashe Umunyamerika Peter Erlinder uburanira Victoire Ingabire

Polisi y’u Rwanda yafashe Professor Peter Erlinder, Umunyamerika wari wageze i Kigali mu ntangiro y’iki cyumweru, ajyanwe no kuburanira umuyobozi wa FDU Inkingi, Victoire Ingabire. Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda iravuga ko ikurikirana icyo kibazo. Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Eric Kayiranga, yatangaje ko Professor Erlinder yafashwe kubera ko “ahakana jenoside […]

Abarwanya Bernard Ntaganda muri PS Imberakuri basubiranyemo

Hashize amezi abiri abahoze ari abarwanashyaka ba PS Imberakuri bakoze inama itunguranye bavuga ko bakuyeho Umuyobozi wayo Bernard Ntaganda. (Reba: : Le Parti PS Imberakuri détrone Maître Ntaganda) Abiyimitse icyo gihe ku buyobozi bw’ishami rya PS Imberakuri ni Christine Mukabunane, Augustin Niyitegeka na Pastori Noël Hakizimfura. Byavuzwe cyane ko abo bishyizeho batumwe kandi bashyigikiwe n’ishyaka […]

Kigali: Ibitero bya grenade byahitanye umwe, bikomeretsa bane.

Ibitero bya grenade byahitanye umwe, bikomeretsa bane. 11-04-2010 Muri iri joro ryakeye haturitse ibisasu muri Kigali, bihitana umuntu umwe, abandi bane barakomereka. Dukurikije raporo zemejwe n’umuvugizi wa Police, Supt. Eric Kayiranga, izo za grenades zaturikiye muri Nyabugogo na Cyahafi mu gihe cy’iminota 30. Umuvugizi wa Polisi yabwiye Radio Rwanda ko bagishakisha abihishe inyuma y’ibyo bitero, […]