U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ministri Karugarama w’Ubutabera ntayobewe ko nta butabera buriho mu Rwanda

Nyuma y’uko umushyikirangaji w’ubutabera Tharcise Karugarama akoresheje ikiganiro n’abanyamakuru anenga amagambo Umukuru wa FDU Inkingi umutegarugori Ingabire Umuhoza Victoire yari yatangarije abanyamakuru b’Izuba Rirashe aho yavugaga ko atishimiye igihano yahawe ko yewe n’abacamanza babona ko nta cyaha kimuhama, uyu mugabo yavuzeko ibyemezo by’inkiko byakagombye kubahwa, ngo ariko Ingabire n’abandi banyepolitike bajyanwa mu nkiko ngo ntibabyemera. […]

Kagame azaba uwande mu bihe biri imbere?

Byanditswe na Saidati Mukakibibi. Abanyarwanda baciye umugani ngo uwo umwami yahaye inka niwe umwima amata. Umuririmbyi nawe ati: Ntamunoza ukunda iki? Undi ati: urashaka iki Ngarambe baguhe amata winywere ..wapi ! arabigarama Byumvuhore ati : Ni iki mwabuze Benzangu? Iyi Dunia ifite ibiyaga n’imisozi! Nanjye nti ese n’iki Kagame yabimye gituma mu muheza hagati nk’ururimi? […]