U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Imitima irahagaze muli Kaminuza nyuma y’icyemezo cyo guhagalika inguzanyo gitunguranye

Abiga kaminuza batangiye kubunza imitima kubera inguzanyo ishobora guhagarara Kari agahinda ubwo Minisitiri w’Uburezi yasobanuriraga abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda uburyo bushya inguzanyo ku biga mu mashuri makuru na za kaminuza bya Leta, bagiye kujya bahabwa inguzanyo bitewe n’icyiciro cy’Ubudehe barimo. Kuwa 19 Mata, 2013 ubwo Ministiri w’Uburezi Dr. Vincent Biruta yaganirizaga abanyeshuri ba […]

Ubushobozi bwo guha abanyeshuri inguzanyo ya buruse sibwo bubuze

par Joseph Ngarambe Kagame aretse gusahura no gusesagura, abanyeshuri bose basubizwa inguzanyo ya buruse netse bakanongezwa. Uyu mwaka w’2011 watangiye nabi cyane ku banyeshuri benshi ba za Kaminuza n’amashuri makuru. Kandi ibyo byari byitezwe, nyuma y’uko Leta ya Kagame itangaje ikurwaho ry’inguzanyo ya buruse, ku buryo butunguranye. Mu mwaka ushize, iyo nguzanyo yagenerwaga abanyeshuri 24 […]

Kurya muri ‘Kill me quick’, gucugusa, kujya muri amibe n’izindi ngorane z’abanyeshuri ba Kaminuza

Nk’uko byanditswe muri nyandiko “Abanyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda baratakamba“, abanyeshuri ba Kaminuza y’i Butare bimwe buruse n’inguzanyo bafite imibereho mibi. Dore aho basobanurira umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika amagambo mashya basigaye bakoresha nko kujya muri ‘Kill me quick’, gucugusa, kujya muri amibe, laptop… [wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20110320-imirire-mibi-abanyeshuri-kaminuza-rwanda-voa.mp3″ text=”Imirire mibi y’abanyeshuri” dl=”0″] Update: Muri interview Kagame yahaye BBC kuwa […]

Umwarimu wa Kaminuza y’i Butare amaze ukwezi n’igice anyerejwe n’abambari ba Kagame

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, aremeza ko abambari ba Perezida Paul Kagame banyereje mu minsi ya vuba umwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, Lambert Havugintwari. Umugore we akaba yaritabaje inzego zitandukanye zikoreshwa na Kagame, atabaza ashakisha aho umugabo we aherereye n’icyo bamutwariye, ariko zikaba zikomeje kumurindagiza.   Igisirikare cy’u Rwanda gifite ubunararibonye mu bikorwa […]

Abanyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda baratakamba

Abanyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda bafite ingorane zikomeye. Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye icyemezo cyo guhagarika burusi n’inguzanyo yahaga abanyeshuri ikazigenera bamwe gusa, ibibazo abana b’abakene bahura nabyo mu myigire yabo bibaye ingorabahizi. Abanyeshuri barahangayitse bikomeye. Nta macumbi bafite, ntibagishobora kwiga, imirire yabo iteye agahinda, indwara zibamereye nabi, imitima yabo isobetse amaganya n’agahinda… Umva […]

Umunyeshuri wa Kaminuza Eugene Uwambajimana yiyahuye kubera kuvanwa ku rutonde rw’abafashwa na Leta

par Habimana Rukundo Umunyeshuri witwa Eugene Uwambajimana w’imyaka 20 wigaga mu mwaka wa kabiri mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) yitaye mu kagozi kuwa 31 Mutarama. Intandaro yaba ari uko yakuwe ku rutonde rw’abazarihirwa na Leta muri uyu mwaka. Tuvugana n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyeshuri bo muri KIE (SUKIE), Francis Ntaganira yadutangarije ko bamenye inkuru y’urupfu […]

Abanyeshuri 11 b’Abanyarwanda bakomerekeye mu myigaragambyo muri Uganda

Ubwo abanyeshuri bo muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Kampala(KIU) muri Uganda bakoraga imyigarambyo mu cyumweru gishize, abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera kuri 11 barahakomerekeye. Iyo myigaragambyo ngo yatewe n’uko ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwategetse abanyeshuri bose batarangije kuriha amafaranga y’ishuri gutanga amande agera ku madorali y’amanyamerika 30. Bababwiye kandi ko utazabyubahiriza mu byumweru 2 azakuba ayo mande inshuro 2. […]