U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ubutumwa bwa FDU-Inkingi ku munsi wo kwibuka Kamarampaka

BANYARWANDAKAZI, BANYARWANDA, Ku nshuro ya 51 turibuka umunsi wa Kamarampaka, igihe Abanyarwanda bakemuraga impaka ku kibazo cy’ubwami na Repubulika. Bahisemo Repubulika, ishingiye ku kwishyira ukizana. Nyuma y’iyo myaka, turacyayirimo ariko amahame y’ukwishyira ukizana na demokrasi byagiye nka Nyomberi. Icyo tuzirikana cyane uyu munsi ni ubwitange budasanzwe bw’Abanyarwanda b’icyo gihe, bahagurutse, bakigomwa twose, bakitangaho ibitambo kugira […]

Video: Ijambo Victoire Ingabire yagejeje ku Banyarwanda ku sabukuru ya 49 ya Kamarampaka – 25 Nzeli 2010

[youtube]Um5S5zgIRcQ[/youtube] Banyarwandakazi, Banyarwanda, Mu mateka y’igihugu cyacu, Abanyarwanda bigeze kugira uburenganzira busesuye bwo guhitamo ubuyobozi bishakiye babona buboneye igihugu cyacu. Hashize imyaka 49 mu Rwanda habaye itora bise KAMARAMPAKA. Icyo gihe Abanyarwanda bagombaga gukemura impaka niba baguma ku ngoma ya cyami cyangwa niba bafata inzira ya Repubulika. Uyu munsi ndagira ngo tuzirikane abakurambere bacu baharaniye […]

Victoire Ingabire ku munsi wa Kamarampaka: “Dufatanyirize hamwe kwikiza ingoma y’igitugu y’agatsiko k’abicanyi ba FPR-Inkotanyi”

par Victoire Ingabire. Victoire Ingabire Umuyobozi wa FDU-Inkingi Twese Hamwe Tuzatsinda Banyarwanda, Banyarwandakazi, Mbanje kubifuriza mwese umunsi mwiza wa Kamarampaka. Uyu munsi twizihiza isabukuru ya Kamarampaka, ubwa mbere mu mateka y’igihugu abaturarwanda bahabwa uburenganzira bwo kwihitiramo ubuyobozi bubanogeye, ndagirango mbasabe tuzirikane intwari zaharaniye ko abanyarwanda bakoresha uburenganzira bwabo, bagasezerera ingoma y’umwami n’ubuhake, u Rwanda rukaba […]

Ese Obama azemera ko raporo ya ONU irega jenoside ingabo z’u Rwanda izinzikwa kugira ngo zigume i Darfur?

par Gasasira Turebe ukuri kwe! Obama azemera ko raporo irega Generali Kagame n’ingabo ze jenoside izinzikwa? Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi nkuko yemezwa n’ambasaderi w’ Amerika muri Loni Suzan Rice, avuga ko Perezida Obama yemeye ubutumire bw’umunyamabanga mukuru wa Loni kuza mu nama izahuza abayobozi b’ibihugu bigize akanama k’umutekano, Banki y’isi yose hamwe n’ibindi bihugu […]

Gacaca ya Kimisagara yaciriye igifungo cya burundu uwahoze ayobora ikinyamakuru ‘Kamarampaka’

Yazize ko yanditse muri 1991 ngo: “Ntitugomba kwibagirwa revolusiyo ya 59”. Kigali – Inteko y’urukiko Gacaca rw’umurenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge i Kigali iyobowe na prezida wayo Benoit Ngarambe, yahanishije igifungo cya burundu cy’umwihariko umunyamakuru Bernard Hategekimana bita kandi MUKINGO, wahoze ari umuyobozi w’ikinyamakuru Kamarampaka, Gacaca yemeje ko yahamwe n’icyaha cyo gushishikariza ubwicanyi […]

Abategetsi b’u Rwanda bashenye nijoro imva ya Perezida wa mbere w’U Rwanda Dominiko Mbonyumutwa

Umubyeyi Dominiko Mbonyumutwa: Yagizwe Prezida wa mbere wa Repubulika y’u Rwanda kuri 28 Mutarama 1961 igihe rubanda yavanagaho ingoma ya cyami. Imva ya Dominiko Mbonyumutwa, Perezida wa mbere w’u Rwanda rwigenga yari muri Stade yitiriwe Demokrasi mu mujyi wa Gitarama (ubu hiswe Muhanga) yataburuwe kuwa gatandatu mu ijoro rwagati nk’uko twabimenyeshejwe na BBC. Ibisigazwa by’umurambo […]