U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ijambo rya Victoire Ingabire kuri Jenoside ritumye bakura inkota mu rwubati

I Kigali abambari ba FPR na Ibuka batangiye iterabwoba ku muyobozi wa FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire, buririye ku jambo yavugiye ejo akigera mu Rwanda ku rwibutso rwa jenoside ku Gisozi. Muri iryo jambo rye, yavuze ko mu Rwanda habaye amahano yatumye hameneka amaraso menshi y’abanyarwanda. Avuga ko urwibutso nk’urwo rukwiriye kubaho, ariko yongeraho ko kugeza […]

Victoire Ingabire i Kigali ati “Ndatashye”

Mme Victoire Ingabire yasesekaye i Kigali kuwa gatandatu 16 Mutarama ku gicamunsi. Ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe yafashe ijambo, abwira abaje kumwakira n’abanyamakuru bari bahuruye ibi bikurikira: Ndatashye. Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda, Nyuma y’imyaka 16 mu buhungiro, uyu munsi nageze iwacu. Hagati aho habaye amahano y’urukozasoni mu gihugu. Habaye Jenoside n’itsembatsemba byahitanye miliyoni z’Abanyarwanda. […]