U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Umuhango wo gusoza icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bazize Jenoside wabereye i Rebero

Kigali – Nkuko bisanzwe iyo hasozwa icyumweru cyahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, none kuwa kabiri tariki 13 Mata 2010 habaye umuhango wo kunamira by’umwihariko abanyapolitiki bazize Jenoside mu 1994. Uwo muhango wabereye ku Rebero mu Mujyi wa Kigali ahashyinguwe imibiri y’abanyapolitiki bazize Jenoside. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’amashyaka (Forum des partis politiques), Anicet Kayigema yavuze […]

Umva Disikuru Prezida Paul Kagame yavuze ku tariki ya 7 mata 2010

Umva Disikuru yose ya Prezida Paul Kagame yabwiye abanyarwanda n’abanyamahanga kuwa 07 Mata 2010 igihe yibukaga ku nshuro ya 16 jenoside yabereye mu Rwanda (biri mu kinyarwanda n’icyongereza): Disikuru yose ya Prezida Paul Kagame yabwiye abanyarwanda n’abanyamahanga kuwa 07 Mata 2010

Perezida Kagame ati: “Mu gahinda tuvanemo imbaraga zo kwiyubaka”

Paul Kagame acana Urumuri rw’Icyizere kuri Kigali Genocide Memorial Center “Mu gahinda tuvanemo imbaraga zo kwiyubaka” Ayo ni amagambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye kuri Sitade Amahoro uyu munsi mu gutangiza gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 16 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Insanganyamatsiko ikaba ari:”Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi dufatanya guhangana n’ihungabana.” […]

Perezida Paul Kagame: ubwinshi bw’amashyaka si bwo bugaragaza demokarasi

Paul Kagame: Kurebera u Rwanda mu ndorerwamo ya Bernard Ntaganda na Victoire Ingabire ni agasuzuguro. Kigali – Mu kiganiro ngarukakwezi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru mu gihe cy’amasaha hafi 3, yavuze ku bijyanye na politike z’uburezi, ububanyi n’amahanga, ubuhinzi n’ubworozi n’imibereho rusange y’abaturage. Perezida Kagame yasubije ibibazo bijyanye n’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro […]

Bizimana wahoze ari Ambassaderi w’u Rwanda muri ONU yatahuwe muri Amerika

Jean Damascene Bizimana, uwahoze ahagarariye u Rwanda muri ONU mu gihe cya Jenoside yo mu 1994, irengero rye ntiryigeze rimenyekana kuva ubwo ariko amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aremeza ko uwo mugabo yaba aherereye muri Leta ya Alabama muri icyo gihugu, aho akora mu ruganda rwa palasitike ‘Capitol Plastics Products’ akaba arubereye […]

Joseph Ntawangundi yakatiwe igifungo cy’imyaka 17

Joseph Ntawangundi atabwa muri yombi Kuri uyu gatatu kuwa 24 Werurwe 2010 Bwana Joseph Ntawangundi yongeye kwitaba urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma. Nyuma y’urubanza rwamaze amasaha atari make, urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 17 kubera uruhare yagize muri Jenoside yo muri 1994. Muri 2007 Gacaca yari yaramuciriye imyaka 19 adahari. [wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100324-joseph-ntawangundi-gacaca-verdict.mp3″ […]

Deo Mushayidi imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge

Mu makuru yayo yo muli iki gitondo, ijwi ry’Amerika muli gahunda zaryo z’ikinyarwanda n’ikirundi, nabo batangaje amakuru arebana na Déo Mushayidi. Umva uko Jeanne D’Arc Umwana yabikurikiraniye VOA abitubwira: «Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Bwana Mushayidi Déo ibyaha 5. Kuvutsa igihugu umudendezo no guhungabanya umudendezo wa leta, gukoresha inyandiko mpimbano, gukorana n’imitwe y’iterabwoba, gupfobya jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ndetse […]

Victoire Ingabire Yandikiye Ikinyamakuru The New Times Abeshyuza Ibyo Cyamwanditseho

Umuyobozi wa FDU Inkingi, Madamu Victoire Ingabire, yandikiye ibarwa ikinyamakuru The New Times, agisaba kugorora ibyo cyamwanditseho kimutiza amagambo atavuze igihe yari yasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi. Iyo nyandiko iri mu rurimi rw’icyongereza. Mushobora kuyisoma aha.

Victoire Ingabire Ntiyemeza Ko Hari Jenoside Yakorewe Abahutu

Umunyamakuru Jules Murekezi wa website yitwa Igihe.com yanditse ku ruzinduko Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yagiriye ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, amutiza amagambo atavuze, ku buryo za reactions z’abasomyi bayo barenga 15.000 zerekana ko iyo nyandiko yashyuhije imitwe izikura n’ubukana tutari tugikekera ku banyarwanda. Dore ibyo Igihe.com yanditse mu nyandiko yo kuwa 17 Mutarama 2010 […]

Madamu Victoire Ingabire ati “Nemera ko mu Rwanda habaye Jenoside”

Nyuma y’aho Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi Victoire Ingabire Umuhoza yamaganiwe kure n’abambari ba FPR na Ibuka bamushinja ko atemera cyangwa atubya Jenoside yabaye mu Rwanda. Yabonye bahagurutse nk’ibishwamwinyo bamwokeje igitutu ahita asohora itangazo yisobanura. Aragira ati: NEMERA KO MU RWANDA HABAYE JENOSIDE MU WA 1994 Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nongeye kubashimira urugwiro mwanyakiranye ntahutse mu gihugu nyuma […]