U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ubwicanyi Kagame yakoreye abahutu muri Congo nibushyirwe ahagaragara

par Faustin Twagiramungu. Kuri iyi taliki ya 17 Nzeli 2010, imyigaragambyo yo guhakana ko abahutu b’impunzi, barenze 200.000 bapfuye bishwe n’ingabo za Kagame, uyu munsi yakorewe i Geneve m’Ubusuwisi, ahari icyicaro cya Komisariya ya LONI ishinzwe kurengera uburenaganzira bwa muntu. Ubwo kandi Kagame yavugiye ejo mu Bwongereza  ko atishe. Biratangaje cyane kubona abantu bikora, bakava […]

Abajenosideri babiri Bashir na Kagame bateye ONU ikibazo kitoroshye

par Gasasira Loni mu mayira abiri kubera kunanizwa na Perezida Bashir  hamwe na Kagame. “…Raporo ya Loni nisohoka ivugako ingabo z’u Rwanda zakoze jenoside y’abahutu muri Kongo nzahita nkura ingabo zarindaga umutekano muri Darfur, icyemezo cyanjye ni ndakuka”- Kagame “… Ingabo z’u Rwanda niziramuka zivuye muri Darfur nta zindi ngabo z’ikindi gihugu nshaka ko zinzira […]

Itangazo rya Twagiramungu nyuma y’irahira rya Generali Kagame

par Faustin Twagiramungu. <Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ejo taliki ya 6 Nzeli 2010, kuri “Stade Amahoro”, Perezida Paul Kagame watowe abinyujije mu nzira y’uburiganya (afitemo ubuhanga buhanitse), yirengagije ko yicishije Andreya Kagwa Rwisereka wa Green Party, ko yafunze abo yagombaga guhangana nabo mu matora, Victoire Ingabire Umuhoza wa FDU, Bernard Ntaganda wa PS-Imberakuri, aratinyuka azamura akaboko adafunze […]

Pasitoro Rick Warren arabwira Kagame ati abatagushyigikiye bime amatwi, “Sibo Mana”

6 Septembre 2010. Pasitoro Rick Warren yerekana pasiporo ye nyarwanda kuri sitade Amahoro. Kuri uyu wa mbere tariki 6 Nzeli 2010, ubwo perezida Kagame yarahiriraga kuzatunganya imirimo ashinzwe muri manda ya 2 y’imyaka 7, abakuru b’amadini batandukanye babanje gusengera uwo muhango. Abo ni Sheikh Habimana Salleh, mufti w’abayisilamu mu Rwanda, Musenyeri Smaragde Mbonyintege wa Diyosezi […]

Ban Ki-Moon arasaba u Rwanda kugumisha ingabo zarwo mu ntara ya Darfur

Kuri uyu wa Kane Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-Moon yasabye u Rwanda kudakura ingabo zarwo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan, cyane cyane mu ntara ya Darfur, ngo kuko zifite uruhare rugaragara mu kuzana amahoro mu karere kose. Amakuru dukesha AFP avuga ko ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Vienne muri Autriche, Bwana Ban Ki-Moon yagize […]

Raporo ya ONU ishinja ingabo z’u Rwanda jenoside y’abahutu muri Congo izasohoka ku tariki ya 1 Ukwakira

Madamu Navi Pillay Komiseri Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Nyuma y’aho u Rwanda rugaragarije ko rutishimiye ibigaragazwa na Raporo irushinja ubwicanyi ndengakamere, ibyaha by’intambara na Jenoside yakorewe Abahutu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bw’Ikiremwa Muntu ryafashe icyemezo ko itangazwa ry’iyo Raporo ryigijweho ukwezi kwose. Komiseri […]

Kagame azaba uwande mu bihe biri imbere?

Byanditswe na Saidati Mukakibibi. Abanyarwanda baciye umugani ngo uwo umwami yahaye inka niwe umwima amata. Umuririmbyi nawe ati: Ntamunoza ukunda iki? Undi ati: urashaka iki Ngarambe baguhe amata winywere ..wapi ! arabigarama Byumvuhore ati : Ni iki mwabuze Benzangu? Iyi Dunia ifite ibiyaga n’imisozi! Nanjye nti ese n’iki Kagame yabimye gituma mu muheza hagati nk’ururimi? […]

Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo yafashwe

Agnès Uwimana umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru UMURABYO yafashwe na Polisi y’u Rwanda. Umuvugizi wa polisi, Eric Kayiranga, yavuze ko Agnes aregwa ibyaha byo kuvuga nabi umukuru w’igihugu, ingengabitekerezo ya jenoside, gupfobya jenoside, gutangaza amakuru ashobora guteza imvururu mu gihugu no gukangurira abaturage gusuzugura inzego za leta na gahunda za guverinoma. Mu mwaka wa 2006 Agnès Uwimana […]

Ninde uzabohora u Rwanda?

by Jean Bosco Gasasira. Tariki ya 04 Nyakanga ni umunsi Leta iyobowe na FPR INKOTANYI yizihiza imyaka bamaze babohoye u Rwanda, ariko mu by’ukuri si byo kuko hafi abanyarwanda bose, ukuyeho Kagame n’abambari be basangiye mu gukama igihugu abandi baracyaboshye mu buryo butadukanye, ndetse kuruta uko bari baboshye mbere y’uko batangira kurwana cyangwa bitwa ko […]

Abanyarwanda bahungiye muri Uganda bazacyurwa ku ngufu muri uku kwezi

Impunzi z’abanyarwanda zirenga 1300 zahungiye muri Uganda mu mezi ya Werurwe na Mata uyu mwaka ntizemererwe ubuhungiro. Biteganyijwe ko zizacyurwa ku ngufu n’ubutegetsi bwa Uganda bufatanyije n’ubw’u Rwanda. Ibyo byatangajwe na Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza, Gen Marcel Gatsinzi. Minisitiri Gatsinzi yavuze ko impamvu ibyo bihugu byombi byiyemeje kubacyura ku ngufu ari uko bari bahawe ukwezi […]