U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Leta y’Inkotanyi irabunza pasiporo mu mpunzi z’abanyarwanda

Leta y’Urwanda yatangaje ko ifite gahunda yo gushyikiriza ibya ngombwa by’inzira mpuzamahanga (passport) ku mpunzi z’abanyarwanda ziri mu mahanga zidashaka gutahuka mu Rwanda. Icyemezo kije nyuma y’umwanzuro ukuraho ubuhunzi ku banyarwanda bahunze igihugu hagati y’umwaka wa 1959 na 1998 batakibarwa nk’impunzi mu bihugu barimo. Ibi byatangajwe na ministiri ushinzwe ibibazo by’impunzi, mu kiganiro yahaye abanyamakuru. […]

Ba Ministri: Seraphine Mukantabana na Louise Mushikiwabo mu rugendo rwo gucyura impunzi ziri muli Congo na Angola

Seraphine Mukantabana By Ngendahayo Damien 18 juin 2013 Amakuru agera ku Ikaze Iwacu, aravuga ko Seraphine Mukantabana, wabaye impunzi imyaka myinshi i Brazzaville muri Congo, ubu akaba ari ministre ushinzwe gucyura impunzi n’ibiza muri leta y’u Rwanda, ari i Brazzaville mu rugendo rugamije gukangurira impunzi z’abanyarwanda gutaha. Seraphine ntari wenyine, kubera ko ari mu butumwa […]

Ministri Seraphine Mukantabana yakuriye Abahutu inzira ku murima

Padiri Thomas Nahimana ati: Nta gitangaza : Ministri Mukantabana si « Urunyaruvu » gusa, ni INKOTANYI ! Seraphine Mukantabana, Inkotanyi y’amarere! Hari Abanyarwanda batari bake,  basanzwe bazi Seraphine Mukantabana, batangajwe n’amagambo yavugiye kuri BBC Gahuzamiryango mu kiganiro Invo n’Invano cyo ku wa gatandatu ushize taliki ya 18/5/2013. Muri icyo kiganiro Mukantabana yavuze byinshi biteye amakenga […]

Inama y’i Pretoria ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda

Ni iki kibuza abanyarwanda kuva mu muriro utazima (ubuhungiro) ngo basubire iwabo mu Rwanda rwabaye paradizo kandi babyemerewe ? Impunzi z’Abanyarwanda Impaka zabaye urudaca mu nama yahuje ibihugu 11 by’Afurika byakiriye impunzi nyinshi z’abanyarwanda mu nama yabihuje n’u Rwanda na UNHCR i Pretoria mu gihugu cy’Afurika y’epfo kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 mata […]

Impunzi z’abanyarwanda zihangayikijwe no kuba zigiye kwamburwa ubungiro

Dufashe abavandimwe bacu – Impunzi z’abanyarwanda zihangayikijwe no kuba zigiye kwamburwa ubungiro Bavandimwe, Ndifuza kubibutsa ko hakulikijwe icyemezo cya HCR na Guvernoma y’u Rwanda, Impunzi z’abanyarwanda zigomba kwamburwa ubuhunzi ku italiki ya 30 Kamena uyu mwaka. Uwaba ari impunzi, uwabaye yo n’utariwe afite mwene wabo wabaye yo cyangwa se uriyo, mwese OPJDR irabasaba guhaguruka tugatabarana. […]

Rwanda: FDLR iramagana imvugo ya Ministri Mukantabana ushinzwe impunzi

Mukantabana Seraphine, Ministri ushinzwe Impunzi Mme ministre Mukantabana Séraphine ushinzwe impunzi n’ibiza,azi neza ko nta munyarwanda w’impunzi utifuza gutaha ngo abe mu Rwanda rwamubyaye. Ni byo Mme ministre yabaye impunzi arazizi kuko yabaye n’umwe mu baziyoboraga iyo yari muri Kongo Brazzaville. Yigeze ndetse gushaka gufatanya n’abandi guharanira ko impunzi zataha zemye zigira ijambo mu gihugu […]

Abanyarwanda biciwe mu mashyamba ya Congo: “Natwe dukeneye kwibukwa”

Abanyarwanda barashavuye Niba abo FPR yatsinze muri Congo nabo ari abantu, bakwiye gusabirwa no kwibukwa. Taliki ya 1 Ukwakira 2010, LONI yakoze igikorwa gifite agaciro gakomeye cyane, ubwo yatangazaga ku mugaragaro MAPPING REPORT. Iyo Raporo yerekana ukuntu Abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw’Abahutu bishwe urw’agashinyaguro , batagira kirengera , bashonje, bananiwe, barwaye……Loni ivuga n’ukwiye kuryozwa […]

Minani Jean Marie Vianney ni muntu ki?

Nyuma y’inyandiko  Bwana JMV Minani aherutse kwandika agira ati:  “Amakosa n’ibyaha by’Agatsiko ntibigomba kugerekwa ku banyarwanda twese”, hari abantu benshi bifuje kumenya neza uwo ari we no kugira ibisobanuro ku bitekerezo yatanze. Kugira ngo abamare amatsiko, dore ibyo yaganiriye n’urubuga The Rwandan. Bwana JMV Minani tubanje kubasuhuza. Mbere yo gutangira ikiganiro nyirizina hari icyo wifuza […]

Rutikanga na Ngirinshuti bakinaga Volleyball mu mikino paralympics barigitiye mu Bwongereza

  James Rutikanga yatorokanye na mugenzi we witwa Eric Ngirinshuti. James Rutikanga na Eric Ngirinshuti bakiniraga ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu mikino Paralympique, batorokeye mu Bwongereza ubwo iyo mikino yaberaga i Londres yasozwaga tariki 09/09/2012. Uwari uyoboye Abanyarwanda bari bagiye muri iyo mikino, Celestin Nizeyimana, avuga ko abo bakinnyi bombi batorotse ikigo babagamo […]

Rwanda Day in Chicago: Tumenye abo Kagame ashora mu guhungabanya umutekano w’abari hanze

par Habimana Rukundo Ibitaramo ngarurashusho mu mahanga – Rwanda Day in Chicago Rwanda Day in Chicago umuntu agenekereje mu kinyarwanda bivuga ngo ‘Umunsi nyarwanda mu karere ka Chicago’. Chicago ni umurwa mukuru wa leta ya Illinois aho Prezida wa America Bwana Barack Obama akomoka. Ukaba kandi ari umwe mu migi minini mu gihugu cya America. […]