U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Itangazo rya Twagiramungu nyuma y’irahira rya Generali Kagame

par Faustin Twagiramungu. <Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ejo taliki ya 6 Nzeli 2010, kuri “Stade Amahoro”, Perezida Paul Kagame watowe abinyujije mu nzira y’uburiganya (afitemo ubuhanga buhanitse), yirengagije ko yicishije Andreya Kagwa Rwisereka wa Green Party, ko yafunze abo yagombaga guhangana nabo mu matora, Victoire Ingabire Umuhoza wa FDU, Bernard Ntaganda wa PS-Imberakuri, aratinyuka azamura akaboko adafunze […]

Faustin Twagiramungu ati: Dushyire hamwe twamagane ingoma mpotozi ya rukarabankaba Kagame

par Faustin Twagiramungu. Twerekane ko tudashaka kuyoborwa n’Umuperezida ufite ibisare n’ibimenyetso simusiga ko ari umwicanyi kabuhariwe Banyarwanda, Banyarwandakazi, Mu minsi ishize natanze amatangazo anyuranye mu cyongereza, igifaransa, n’ikinyarwanda. Muri ayo matangazo icyo nsaba Abanyarwanda bemerewe gutora, nkabimenyesha abanyamakuru n’amahanga, ni uko batakwitabira ariya matora ya Perezida wa Republika ateganijwe ku itariki ya 9 Kanama 2010. […]