U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Omar Leo wo muri Green Party yaba yarashimutswe

Oustazi Omar Leo 27 Mutarama 2013 – Oustazi Omar Leo, Umunyamabanga ushinzwe itumanaho muri Democratic Green Party of Rwanda ngo yaba atarimo kuboneka kuva taliki 19 Mutarama 2013 uretse gusa kuri telefone ye igendanwa nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iryo shyaka Frank Habineza. N’ubwo amakuru ataramenyekana neza ariko hari inkuru zivuga ko umwe mu bayobozi b’ishyaka ry’ibidukikije mu Rwanda […]

U Rwanda ruvuga ko rutangiye Senateri Bob Brown wo muri Australia kwinjira mu gihugu

U Rwanda ruvuga ko rutangiye Senateri Bob Brown kwinjira mu gihugu Ubwo Senateri Bob Brown ukomoka muri Australia yatangazaga ko yangiwe kwinjira mu Rwanda, Leta y’u Rwanda itangaza ko nta yindi mpamvu itari ukubera ukwivuguruza mu makuru yatanze mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka. Sen. Brown yari yateguye kugera mu Rwanda kuri uyu Mbere tariki 12 […]

Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda, dukomeze umurego mu kurwanya ingoma y’igitugu

par Faustin Twagiramungu. Faustin Twagiramungu ati: Dukomeze umurego kugira ngo dutsinde ingoma y’igitugu ya Paul Kagame Amatora y’umukuru w’igihugu yararangiye, ariko politike y’abashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda iracyakomeza. Twese abashaka ubwigenge ku giti cy’umuntu, abashaka umubano mu bana b’u Rwanda dukomeje umurego kugira ngo ingoma y’igitugu ya Perezida Pawulo Kagame yiyemeje kuyobora u Rwanda, […]

Visi-Perezida wa Green Party bamuciye umutwe

Umurambo wa Visi-Perezida w’ishyaka ryita ku bidukikije Green Party, Andre Kagwa Rwisereka, wari warabuze guhera kuwa mbere, ubu wabonetse. Ishyaka rye riravuga ko umurambo we wabonetse hafi y’ahatowe imodoka ye ejo kandi ko yapfuye bamuciye umutwe. Twabibutsa ko mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri aribwo uyu mugabo yabuze, kuko bucyeye bwaho habonetse gusa […]

Kagame azaba uwande mu bihe biri imbere?

Byanditswe na Saidati Mukakibibi. Abanyarwanda baciye umugani ngo uwo umwami yahaye inka niwe umwima amata. Umuririmbyi nawe ati: Ntamunoza ukunda iki? Undi ati: urashaka iki Ngarambe baguhe amata winywere ..wapi ! arabigarama Byumvuhore ati : Ni iki mwabuze Benzangu? Iyi Dunia ifite ibiyaga n’imisozi! Nanjye nti ese n’iki Kagame yabimye gituma mu muheza hagati nk’ururimi? […]

Urukiko rwategetse ko umunyapolitiki Bernard Ntaganda akomeza gufungwa

Bernard Ntaganda – Umuyobozi wa PS-Imberakuri Kigali – Kuri uyu wa gatanu Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gusuzuma ibirego n’ubwiregure bwa Maître Bernard Ntaganda rwategetse ko ku mpamvu z’umutekano we n’uburemere bw’ibyo aregwa yaburana afunze. Rwemeje ko yoherezwa muri Gereza Nkuru ya Kigali, izwi ku izina rya “1930” mu gihe cy’iminsi 30 hagikorwa iperereza, mbere […]

Komisiyo y’amatora yashyize ahagaragara lisiti ntakuka y’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Kigali – Komisiyo y’igihugu y’amatora yashyize ahagaragara urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu, uzahatanirwa kuwa 09 Kanama uyu mwaka. Hatanzwe n’ibisubizo ku bibazo byerekeye imyiteguro y’aya matora. Urutonde ntakuka rw’abakandida rwashyizwe ahagaragara Kugira ngo umukandida yemerwe ni uko aba yujuje ibisabwa n’itegeko rigenga amatora, nk’uko byagenwe na Komisiyo y’Amatora y’u Rwanda. Abakandida basabye […]

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame riramagana ihohoterwa ry’abayoboke bayo

Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame aramagana ihohoterwa akomeje gukorerwa. Nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagagara n’urunana rw’amashyaka yishyize hamwe atavuga rumwe na Leta ya Kagame (FDU-Inkingi, PS Imberakuri, Green Party) riragaragaza ko akomeje kwimirwa mu kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama 2010, ndetse hakaba hakomeje ifungwa n’itotezwa rya bamwe mu […]

Victoire Ingabire Ntiyemeza Ko Hari Jenoside Yakorewe Abahutu

Umunyamakuru Jules Murekezi wa website yitwa Igihe.com yanditse ku ruzinduko Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yagiriye ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, amutiza amagambo atavuze, ku buryo za reactions z’abasomyi bayo barenga 15.000 zerekana ko iyo nyandiko yashyuhije imitwe izikura n’ubukana tutari tugikekera ku banyarwanda. Dore ibyo Igihe.com yanditse mu nyandiko yo kuwa 17 Mutarama 2010 […]