U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Urukiko Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha (TPIR) rurasaba Leta y’u Rwanda kurekura Peter Erlinder

Kigali – Urukiko Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha, rubigiriwemo inama na Loni, rwasabye Leta y’u Rwanda gufungura bidatinze avoka w’umunyamerika Peter Erlinder, wafatiwe i Kigali tariki 28 Gicurasi, akaba akurikiranweho icyaha cyo guhakana Jenoside yo mu 1994. Urukiko rwa Arusha rurasanga ko byaje kugaragara ko ibyo avoka Erlinder aregwa ari ibyo yagiye atangaza mu rwego […]

Green Party irasaba ko Tito Rutaremara asaba imbabazi cyangwa akegura

Umuvunyi mukuru w’u Rwanda akwiriye gusaba imbabazi abanyarwanda cyangwa akegura Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) bwifujije kugaragariza abarwanashyaka baryo n’abanyarwanda muri rusange akababaro bwatewe n’imvugo yuzuye agasuzuguro kagaragazwa n’ibitutsi byakoreshejwe n’Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda akaba anashinzwe Itangazamakuru muri FPR- Inkotanyi, Bwana Tito RUTAREMARA, yavugiye kuri BBC […]

Deo Mushayidi yagejejwe imbere y’ubucamanza

Deo Mushayidi Uyu munsi niho Deogratias Mushayidi, umunyapolitiki utavuga rumwe na leta y’u Rwanda yagejejwe imbere y’ubucamanza. Urubanza rwatangiriye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu murwa mukuru i Kigali. Deogratias Mushayidi yafatiwe muri Tanzaniya ku tariki ya 3 Gashyantare ajyanwa mu Burundi; nyuma ajyanwa mu Rwanda ku tariki ya 5. Agifatwa, leta y’u Rwanda yavuze […]