U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

U Rwanda ruvuga ko rutangiye Senateri Bob Brown wo muri Australia kwinjira mu gihugu

U Rwanda ruvuga ko rutangiye Senateri Bob Brown kwinjira mu gihugu Ubwo Senateri Bob Brown ukomoka muri Australia yatangazaga ko yangiwe kwinjira mu Rwanda, Leta y’u Rwanda itangaza ko nta yindi mpamvu itari ukubera ukwivuguruza mu makuru yatanze mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka. Sen. Brown yari yateguye kugera mu Rwanda kuri uyu Mbere tariki 12 […]

Umuyobozi wa Green Party Habineza Frank ntiyemera ko yari yarahunze

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nzeri, Habineza Frank umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party ritaremerwa mu Rwanda, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku Kacyiru yatangaje ko n’ubwo yari amaze imyaka ibiri hanze y’u Rwanda atari mu buhungiro kuko ayoboye ihuriro ry’amashyaka arengera ibidukikije muri Afurika. Muri icyo kiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru benshi, Habineza yari kumwe na […]

Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda, dukomeze umurego mu kurwanya ingoma y’igitugu

par Faustin Twagiramungu. Faustin Twagiramungu ati: Dukomeze umurego kugira ngo dutsinde ingoma y’igitugu ya Paul Kagame Amatora y’umukuru w’igihugu yararangiye, ariko politike y’abashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda iracyakomeza. Twese abashaka ubwigenge ku giti cy’umuntu, abashaka umubano mu bana b’u Rwanda dukomeje umurego kugira ngo ingoma y’igitugu ya Perezida Pawulo Kagame yiyemeje kuyobora u Rwanda, […]

Visi-Perezida wa Green Party bamuciye umutwe

Umurambo wa Visi-Perezida w’ishyaka ryita ku bidukikije Green Party, Andre Kagwa Rwisereka, wari warabuze guhera kuwa mbere, ubu wabonetse. Ishyaka rye riravuga ko umurambo we wabonetse hafi y’ahatowe imodoka ye ejo kandi ko yapfuye bamuciye umutwe. Twabibutsa ko mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri aribwo uyu mugabo yabuze, kuko bucyeye bwaho habonetse gusa […]

Kubwira demokarasi Kagame ni nko gutokora ifuku

par Charles I. Umunyagitugu Kagame akwiriye kurekeraho gutoteza abatavuga rumwe nawe. Perezida Kagame kimwe n’abandi banyagitugu akwiriye kurekeraho gutoteza abatavuga rumwe nawe, abaharanira uburengazira bwa muntu n’abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR Inkotanyi. Kagame hamwe n’abandi banyapolitiki akomeje kugaragaza ko ashishikajwe no kuniga ijwi ryose rinenga Leta, akoresheje inzego z’umutekano w’igihugu. Si abanyarwanda gusa n’abanyamahanga ubonye […]

Kagame azaba uwande mu bihe biri imbere?

Byanditswe na Saidati Mukakibibi. Abanyarwanda baciye umugani ngo uwo umwami yahaye inka niwe umwima amata. Umuririmbyi nawe ati: Ntamunoza ukunda iki? Undi ati: urashaka iki Ngarambe baguhe amata winywere ..wapi ! arabigarama Byumvuhore ati : Ni iki mwabuze Benzangu? Iyi Dunia ifite ibiyaga n’imisozi! Nanjye nti ese n’iki Kagame yabimye gituma mu muheza hagati nk’ururimi? […]

Urukiko rwategetse ko umunyapolitiki Bernard Ntaganda akomeza gufungwa

Bernard Ntaganda – Umuyobozi wa PS-Imberakuri Kigali – Kuri uyu wa gatanu Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gusuzuma ibirego n’ubwiregure bwa Maître Bernard Ntaganda rwategetse ko ku mpamvu z’umutekano we n’uburemere bw’ibyo aregwa yaburana afunze. Rwemeje ko yoherezwa muri Gereza Nkuru ya Kigali, izwi ku izina rya “1930” mu gihe cy’iminsi 30 hagikorwa iperereza, mbere […]

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame riramagana ihohoterwa ry’abayoboke bayo

Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame aramagana ihohoterwa akomeje gukorerwa. Nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagagara n’urunana rw’amashyaka yishyize hamwe atavuga rumwe na Leta ya Kagame (FDU-Inkingi, PS Imberakuri, Green Party) riragaragaza ko akomeje kwimirwa mu kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama 2010, ndetse hakaba hakomeje ifungwa n’itotezwa rya bamwe mu […]

Green Party ku kibazo cya FDLR

Dore imyumvire y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ku kibazo cya FDLR nk’uko byatangajwe kuwa 3 Kamena 2010. Ikibazo cya FDLR Ikibazo cya FDLR, ni ikibazo cya politiki. Ntigikwiye gukemuzwa imbaraga za gisirikari, gikeneye ibisubizo bya politiki, kandi Green Party irabifite, ikaba yabibona ikoresheje amahame yayo, ariyo : […]

Green Party iravuga rumwe na FPR Inkotanyi ku iyicwa ry’abahutu mu Rwanda

Dore imyumvire y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ku birebana n’Ibyaha byibasiye inyoko-muntu mu Rwanda, nk’uko byatangajwe kuwa 3 Kamena 2010: Ibyaha byibasiye inyoko-muntu Mu gihe cy’itsembabwoko bw’abatutsi ryo mu 1994, ubutegetsi bwariho bwibasiye abandi banyapolitiki baturukaga mu bundi bwoko. Abandi baturage benshi b’abahutu barishwe. Inyeshyamba z’Inkotanyi (RPF/A) barwanaga n’abasirikari ba guverinoma. Bamwe […]