U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Joseph Ntawangundi yakatiwe igifungo cy’imyaka 17

Joseph Ntawangundi atabwa muri yombi Kuri uyu gatatu kuwa 24 Werurwe 2010 Bwana Joseph Ntawangundi yongeye kwitaba urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma. Nyuma y’urubanza rwamaze amasaha atari make, urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 17 kubera uruhare yagize muri Jenoside yo muri 1994. Muri 2007 Gacaca yari yaramuciriye imyaka 19 adahari. [wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100324-joseph-ntawangundi-gacaca-verdict.mp3″ […]

Victoire Ingabire yangiwe guteranya Kongere yo gushinga ishyaka FDU-Inkingi

FDU-Inkingi iravuga iti: UBUTEGETSI BUKOMEJE KUDUHEZA MU GIHIRAHIRO BWANGA KU NSHURO YA KABILI KO KONGERE YO GUSHINGA ISHYAKA FDU-INKINGI ITERANA. Ku nshuro ya kabili, Kongere yo gushyiraho inzego za FDU-Inkingi yari iteganijwe kuwa 12 Werurwe 2010 yaburijwemo n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame. Dusabye imbabazi intumwa za rubanda zari zaturutse imihanda yose y’u Rwanda zije muri iyo […]

Kagame na FPR nibo bafite ubwoba buruta ubw’abandi banyarwanda

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo iminsi y’igisambo ni 40, kandi ngo ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri. Iyi migani yombi ariko reka yunganirwe n’uyu uvuga ko agatinze kazaza ari amenyo ya ruguru. Muri yi minsi iyo witegereje ibimaze iminsi bivugwa n’abayobozi b’u Rwanda, uhereye kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, usanga koko bwa bwoba Umutegarugori Ingabire Victoire […]

Madamu Victoire Ingabire ati “Nemera ko mu Rwanda habaye Jenoside”

Nyuma y’aho Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi Victoire Ingabire Umuhoza yamaganiwe kure n’abambari ba FPR na Ibuka bamushinja ko atemera cyangwa atubya Jenoside yabaye mu Rwanda. Yabonye bahagurutse nk’ibishwamwinyo bamwokeje igitutu ahita asohora itangazo yisobanura. Aragira ati: NEMERA KO MU RWANDA HABAYE JENOSIDE MU WA 1994 Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nongeye kubashimira urugwiro mwanyakiranye ntahutse mu gihugu nyuma […]

Ijambo rya Victoire Ingabire kuri Jenoside ritumye bakura inkota mu rwubati

I Kigali abambari ba FPR na Ibuka batangiye iterabwoba ku muyobozi wa FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire, buririye ku jambo yavugiye ejo akigera mu Rwanda ku rwibutso rwa jenoside ku Gisozi. Muri iryo jambo rye, yavuze ko mu Rwanda habaye amahano yatumye hameneka amaraso menshi y’abanyarwanda. Avuga ko urwibutso nk’urwo rukwiriye kubaho, ariko yongeraho ko kugeza […]

Umuyobozi wa FDU-Inkingi, Victoire Ingabire yatashye mu Rwanda

Nkuko byari byamenyeshejwe abanyarwanda bose, ejo kuwa gatanu tariki ya 15 Mutarama 2010 niho Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi, yahagurukiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Amsterdam-Schiphol yerekeza mu Rwanda aho agiye guhangana na Paul Kagame wa FPR mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri uyu mwaka. Yaherekejwe n’umuryango we hamwe n’abarwanashyaka benshi […]