U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ihanura ry’indege ya Habyarimana: Ubufaransa bwashyize abasirikari bakuru ba FPR kuri listi y’abakurikiranwa

Abacamanza bo mu Bufaransa bashyize abasirikari bakuru ba FPR kuri listi y’abakurikiranwa ku kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ariko bemeje kudasohora impapuro zo kubata muri yombi. Abo basirikare bakuru b’u Rwanda 6 barashinjwa kuba baragize uruhare mu ihanurwa ry’indege yahitanye uwahoze ari Prezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi. Abo basirikare bavugwa […]

Lt Abdul Ruzibiza yaba apfuye azize amarozi ya Kagame?

Abantu baracyibaza byinshi ku rupfu rwa Lt. Abdul Ruzibiza, mu gihe yari amaze kwemerera Abafaransa bakoraga iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana muri 1994 ko azajya mu rukiko gutanga ubuhamya bw’ukuntu FPR yahanuye iyo ndege. Ikinyamakuru Umuvugizi cyanditse kuri urwo rupfu kigira giti: Lt Ruzibiza Abdul yapfuye amarabira Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemezako […]

Ubwicanyi Kagame yakoreye abahutu muri Congo nibushyirwe ahagaragara

par Faustin Twagiramungu. Kuri iyi taliki ya 17 Nzeli 2010, imyigaragambyo yo guhakana ko abahutu b’impunzi, barenze 200.000 bapfuye bishwe n’ingabo za Kagame, uyu munsi yakorewe i Geneve m’Ubusuwisi, ahari icyicaro cya Komisariya ya LONI ishinzwe kurengera uburenaganzira bwa muntu. Ubwo kandi Kagame yavugiye ejo mu Bwongereza  ko atishe. Biratangaje cyane kubona abantu bikora, bakava […]

Itangazo rya Twagiramungu nyuma y’irahira rya Generali Kagame

par Faustin Twagiramungu. <Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ejo taliki ya 6 Nzeli 2010, kuri “Stade Amahoro”, Perezida Paul Kagame watowe abinyujije mu nzira y’uburiganya (afitemo ubuhanga buhanitse), yirengagije ko yicishije Andreya Kagwa Rwisereka wa Green Party, ko yafunze abo yagombaga guhangana nabo mu matora, Victoire Ingabire Umuhoza wa FDU, Bernard Ntaganda wa PS-Imberakuri, aratinyuka azamura akaboko adafunze […]

Uruzinduko rwa Col Karegeya mu Bwongereza ruhangayikishije Kagame

K. Birekeraho. Patrick Karegeya arashishikariza abanyarwanda kwigobotora Kagame. Uruzinduko rwa Col Karegeya mu Bwongereza ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko amahanga arambiwe ikinyoma cya Leta ya Kagame Mu minsi ishize, umwe mu bayobozi bari inkoramutima za Perezida Kagame akaba yaranabaye maneko we mukuru igihe kinini Col Patrick Karegeya agiriye uruzinduko mu gihugu cy’Ubwongereza kivugwa ko ari […]

Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda, dukomeze umurego mu kurwanya ingoma y’igitugu

par Faustin Twagiramungu. Faustin Twagiramungu ati: Dukomeze umurego kugira ngo dutsinde ingoma y’igitugu ya Paul Kagame Amatora y’umukuru w’igihugu yararangiye, ariko politike y’abashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda iracyakomeza. Twese abashaka ubwigenge ku giti cy’umuntu, abashaka umubano mu bana b’u Rwanda dukomeje umurego kugira ngo ingoma y’igitugu ya Perezida Pawulo Kagame yiyemeje kuyobora u Rwanda, […]

Guhanga amaso amahanga ni ukwihenda

Amatora aherutse mu Rwanda yagaragaje ko Kagame yiyamamaje atagira abo bahanganye koko. Abanyarwanda bose, ndetse n’abanyamahanga, babonye uko byagenze: ● nta bwisanzure buhari ku bakora politiki, ● amashyaka atavuga rumwe na Leta yakomeje gushyirwaho amananiza ndetse n’iterabwoba, akomeza kwangirwa kwiyandikisha ngo azagire uruhare mu matora wa Perezida wa Republika. ● abagaragaje ko batavuga rumwe baratotejwe, […]

Kagame ati “Iyo twakubise, turakubita tukagusha”

par Paul Kagame. “Abarasirwa hanze bagahushwa, ntabwo Leta y’u Rwanda ihusha iyo yarashe. Nta n’ubwo dushinzwe umutekano w’inkozi z’ibibi zijya kuba hanze, ntabwo dushinzwe umutekano wabo.” “Izo nkozi z’ibibi, iyo zivuze ko zigiye kuzana intambara mu Rwanda zaba izo, zaba abazishyigikiye, bazabigerageze, tuzabakubita ntibazamenya icyabakubise.” “Muzi kubabura inkoni iyo ushaka ngo inkoni imere neza, ikubite […]

Faustin Twagiramungu ati: Dushyire hamwe twamagane ingoma mpotozi ya rukarabankaba Kagame

par Faustin Twagiramungu. Twerekane ko tudashaka kuyoborwa n’Umuperezida ufite ibisare n’ibimenyetso simusiga ko ari umwicanyi kabuhariwe Banyarwanda, Banyarwandakazi, Mu minsi ishize natanze amatangazo anyuranye mu cyongereza, igifaransa, n’ikinyarwanda. Muri ayo matangazo icyo nsaba Abanyarwanda bemerewe gutora, nkabimenyesha abanyamakuru n’amahanga, ni uko batakwitabira ariya matora ya Perezida wa Republika ateganijwe ku itariki ya 9 Kanama 2010. […]

Impuruza ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi

par Ndoba Cyusa. Paul Kagame: se wabo Kabare niwe wavuze ko “Akaboko kafashe ingoma ntikayirekura keretse bagaciye” Kagame akomeje guhirika FPR Inkotanyi. Basomyi bacu iyi nyandiko twayandikiwe n’umwe mu banyamuryango b’ishyaka rya FPR, atwereka uburyo ibyari bigamijwe n’umurongo ngenderwaho waryo ryatangiranye byose byashimuswe na Perezida waryo Kagame. Kuri we akaba amwita umunyagitugu n’umuntu wagambaniye ishyaka […]