U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

FDU-Inkingi na RNC yagejeje mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Ibimenyetso bishya bishinja Kagame

Amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR ariyo FDU-INKINGI n’IHURIRO RNC yifashishije uyunganira mu mategeko ariwe Bwana Christopher Black, ejo yashyikirije Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (Human Rights Watch) cyo ku wa 12 Nzeli 2012 cyerekeranye n’ibyaha by’intambara byakozwe n’umutwe w’inyeshyamba za M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi […]

Gereza ya 1930 imaze gutuganya icyumba Victoire Ingabire azafungirwamo

by Gasasira, Umuvugizi. Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemezako Gereza ya Kigali yahawe amabwiriza y’ugutunganya icyumba madame Victoire Ingabire Umuhoza azafungirwamo wenyine kuburyo kandi bateganya kuzamufunga nabi kandi agahura n’ibibazo bikomeye aho azaba afungiwe koko azafungwa wenyine aho atabona undi muntu numwe. Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka mu nzego […]

Human Rights Watch ku burenganzira bwa Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburengazira bw’ikiremwa muntu Human Rights Watch uramagana ibikorwa bigayitse byo kwibasira no gutoteza abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. HRW iramagana ifungwa ry’umuyobozi wa FDU Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza hamwe n’ihohoterwa ridashira rya Me Bernard Ntaganda. Umuyobozi wa Human Rights Watch  mu rwego rw’Afurika, Rona Peligal, yatangaje ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwa […]

Itangazo rya Twagiramungu nyuma y’irahira rya Generali Kagame

par Faustin Twagiramungu. <Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ejo taliki ya 6 Nzeli 2010, kuri “Stade Amahoro”, Perezida Paul Kagame watowe abinyujije mu nzira y’uburiganya (afitemo ubuhanga buhanitse), yirengagije ko yicishije Andreya Kagwa Rwisereka wa Green Party, ko yafunze abo yagombaga guhangana nabo mu matora, Victoire Ingabire Umuhoza wa FDU, Bernard Ntaganda wa PS-Imberakuri, aratinyuka azamura akaboko adafunze […]

Kubwira demokarasi Kagame ni nko gutokora ifuku

par Charles I. Umunyagitugu Kagame akwiriye kurekeraho gutoteza abatavuga rumwe nawe. Perezida Kagame kimwe n’abandi banyagitugu akwiriye kurekeraho gutoteza abatavuga rumwe nawe, abaharanira uburengazira bwa muntu n’abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR Inkotanyi. Kagame hamwe n’abandi banyapolitiki akomeje kugaragaza ko ashishikajwe no kuniga ijwi ryose rinenga Leta, akoresheje inzego z’umutekano w’igihugu. Si abanyarwanda gusa n’abanyamahanga ubonye […]

Kapiteni Karuta wahoze mu ngabo za FDLR yemeye ibyaha, akazakoreshwa mu gushinja Victoire Ingabire

Kigali – Kapiteni Jean Marie Vianney Karuta wahoze mu ngabo za FDLR yashyikirijwe urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa kane, amenyeshwa ibyaha aregwa. Ubushinjacyaha buramushinja kuba mu mutwe w’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’Igihugu. Kapiteni Karuta ni uwa gatatu mu basirikari bahoze mu ngabo za FDLR bashyikirijwe urukiko muri iyi minsi kugirango bashobore kuzemeza ko […]