U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Rwanda: Imyigaragambyo yo kwamagana Kagame i Boston

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Kagame yakiriwe n’abanyarwanda benshi bari baturutse imihanda yose mu bihugu nka Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igice kimwe muri aba banyarwanda cyarimo abo ubutegetsi bw’u Rwanda bwari bwaguriye, bubishyurira amatike, amacumbi n’ibibatunga, kugirango bazerekane ko umwami wabo (Kagame) bamukunda […]