U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Green Party irasaba ko Tito Rutaremara asaba imbabazi cyangwa akegura

Umuvunyi mukuru w’u Rwanda akwiriye gusaba imbabazi abanyarwanda cyangwa akegura Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) bwifujije kugaragariza abarwanashyaka baryo n’abanyarwanda muri rusange akababaro bwatewe n’imvugo yuzuye agasuzuguro kagaragazwa n’ibitutsi byakoreshejwe n’Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda akaba anashinzwe Itangazamakuru muri FPR- Inkotanyi, Bwana Tito RUTAREMARA, yavugiye kuri BBC […]

Victoire Ingabire ati Joseph Ntawangundi ashobora kuba ari igikoresho cya Leta y’u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki 20/4/2010 umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, yasohoye itangazo rivuga ko umwe mu bayoboke baryo, bwana Joseph Ntawangundi ngo yaba ari igikoresho cya Leta y’u Rwanda. Abajijwe na BBC Gahuza Miryango, Mme Victoire Ingabire yatangaje ko igihe Joseph Ntawangundi yafungwaga yahawe abavoka 2 na FDU Inkingi, ariko we […]

Victoire Ingabire arasobanura ibyo yabajijwe na polisi

Uyu munsi umuyobozi wa FDU-Inkingi Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yitabye Polisi avuyeyo asobanurira BBC Gahuzamiryango (BBC Greatlakes) yabajijwe. Iyumvire nawe: [wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100324-bbc-victoire-asobanura-ibyo-yabajijwe-na-police.mp3″ text=”Uko Victoire Ingabire asobanura ibyo yabajijwe na Polisi.” dl=”0″]. Polisi nayo yasobanuye ibyo irega Victoire Ingabire: Ibyo Polisi y’u Rwanda irega Victoire Ingabire.

Ibyo Polisi y’u Rwanda irega Victoire Ingabire

Uyu munsi Umuvugizi w’Ubushinjacyaha wa Polisi y’u Rwanda yabwiye BBC Gahuzamiryango (BBC Greatlakes) ibyaha bitanu bikomeye Madamu Victoire Ingabire Umuhoza aregwa: 1. gukorana n’imitwe y’iterabwoba 2. kuvutsa igihugu umudendezo 3. gushaka gukuraho leta yashyizweho 4. ingengabitekerezo ya jenoside 5. gukurura amacakubiri mu banyarwanda. Iyumvire nawe: [wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100324-bbc-victoire-ibyaha-police-imushinja.mp3″ text=”Reportage y’umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango” dl=”0″]

Deo Mushayidi yagejejwe imbere y’ubucamanza

Deo Mushayidi Uyu munsi niho Deogratias Mushayidi, umunyapolitiki utavuga rumwe na leta y’u Rwanda yagejejwe imbere y’ubucamanza. Urubanza rwatangiriye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu murwa mukuru i Kigali. Deogratias Mushayidi yafatiwe muri Tanzaniya ku tariki ya 3 Gashyantare ajyanwa mu Burundi; nyuma ajyanwa mu Rwanda ku tariki ya 5. Agifatwa, leta y’u Rwanda yavuze […]