U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Umuhango wo gusoza icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bazize Jenoside wabereye i Rebero

Kigali – Nkuko bisanzwe iyo hasozwa icyumweru cyahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, none kuwa kabiri tariki 13 Mata 2010 habaye umuhango wo kunamira by�umwihariko abanyapolitiki bazize Jenoside mu 1994. Uwo muhango wabereye ku Rebero mu Mujyi wa Kigali ahashyinguwe imibiri y�abanyapolitiki bazize Jenoside. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w�Ihuriro ry�amashyaka (Forum des partis politiques), Anicet Kayigema yavuze […]