Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Simburudari ati nta kosa nakoze mu gutabariza abatutsi

KIGALI – Perezida wa Ibuka, umuryango uharanira inyungu z�abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Th�odore Simburudari, kuri telefoni ye igendanwa, ku wa 19 Mata 2010, yatangarije Izuba Rirashe ko nta makosa yakoze, kandi ko atabwirizwa ibyo avuga mu gihe ategura disikuru avuga mu mihango mikuru yo kwibuka aba yatumiwemo.

Simburudari akomeza agira ati �nta muntu umbwiriza ibyo mvuga muri disikuru zitandukanye. Ndi umuyobozi wa Ibuka wemewe n�amategeko kandi bimpa ububasha bwo kuvuga ukuri no kuvugira umuryango Ibuka. Nta makosa nakoze raporo irahari.Ni njye uhagarariye Ibuka mu Rwanda no mu mahanga, ndi umuyobozi wa Ibuka watowe na Kongere wemewe na sitati, manda nishira hazatorwa undi�.

Ibyo bije bikurikira ibyavuzwe na Eug�ne Gashugi, Visi Perezida wa Kabiri wa Ibuka, ubwo yari ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi aho ubuyobozi n�abakozi b�Umujyi wa Kigali bari ku wa 16 Mata 2010 mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside bahashyinguwe, akavuga ku byo Perezida wa Ibuka, Th�odore Simburudari, yavugiye ku i Rebero ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka ku wa 13 Mata 2010.

Umva disikuru ya Theodore Simburudari ku buryo amahanga yahagurukiye gutsemba abatutsi
in Kinyarwanda.

Icyo gihe Gashugi yavugiye mu ruhame ati �Inama y�Ubutegetsi ya Ibuka yababajwe cyane no kumva umwe muri twe yarateshutse ku nshingano ze. Ibyo yavuze byari ibitekerezo bye bwite atatumwe na Ibuka kandi akaba akwiye kubisabira imbabazi ku giti cye�.

Ayo magambo ya Gashugi yakomozaga ku ijambo Th�odore Simburudari yavugiye mu muhango wabereye kuri Rebero ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe icyunamo mu rwego rw�igihugu ubwo yagiraga icyo avuga ku cyegeranyo cy�Umuryango w�Abibumbye kivuga ku mitwe y�iterabwoba ivugwa mu Karere k�Ibiyaga Bigari.

Perezida Kagame nawe bwakeye yamagana ayo magambo kubera ko yabonaga atangiye gutera agatotsi mu mibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu byashyizwe mu majwe, cyane cyane ibyo mu karere k’ibiyaga bigari n’�ibihugu bigize Umuryango w�Afurika y�Iburasirazuba (EAC).

Inkuru bijyanye:
- Rwanda alleges international conspiracy against Tutsi
- Rwanda: IBUKA Tutsi Extremist Leader in Diplomatic Row
- Rwanda: President Kagame tries to diffuse the diplomatic fallout of Ibuka�s speech on anti-Tutsi international conspiracy .

[Izuba]

1 comment

1 mico { 06.03.10 at 07:18 }

Simburudari we, ibyabo batutsi utabariza byihorere kuko biragoye.

Kereka niba utaba i Rwanda!

Leave a Comment