Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Sena y’u Rwanda irasaba ko Umuyobozi wa PS-Imberakuri Bernard Ntaganda akurikiranwa mu nkiko

Bernard Ntaganda - Leader of PS-ImberakuriBernard Ntaganda – Umuyobozi wa PS-Imberakuri

Sena yasuzumye imyitwarire y�umuyobozi w�Ishyaka Imberakuri, Me Ntaganda.

KIGALI – Ku wa 5 Mata 2010 muri Sena hasuzumwe raporo ya Komisiyo ya Politiki n�Imiyoborere Myiza ku kiganiro yagiranye n�abayobozi b�ishyaka PS-Imberakuri bari bayobowe na Me Ntaganda Bernard. Ngo icyo kiganiro cyabaye ku wa 15 Mutarama 2010.

Nyuma yo gutanga ibisobanuro mu magambo, Komisiyo ya Politiki n�Imiyoborere Myiza, yakoze isesengura ikaba yashyikirije Sena raporo isabira Me Ntaganda gukurikiranwa n�inkiko, naho ishyaka rya PS-Imberakuri rikagirwa inama.

Inteko Rusange ya Sena nyuma yo gutanga ibitekerezo bitandukanye ndetse bamwe bifuza ko ari Ntaganda n�ishyaka ayoboye ryose batatandukana bose bagasabirwa kujya mu nkiko, hasabwe ko Komisiyo ya Politiki n�Imiyoborere Myiza yanonosora imyanzuro neza ikabona kwemezwa.

Ntaganda ku giti cye ndetse n�ishyaka ayoboye baregwaga na Komisiyo ya Politiki n�Imiyoborere Myiza ko batandukiriye, ntibubahiriza amahame remezo igihugu cyiyemeje kugenderaho, imvugo ishobora guhembera amacakubiri, imvugo ibangamira gahunda z�ubumwe n�ubwiyunge, gusebanya no gutuka indi mitwe ya politiki n�abayobozi bayo, gutesha agaciro no kubangamira gahunda za Leta nk�Umurenge Sacco, gukoresha imvugo ishobora guteza amakimbirane mu baturage no kubangisha Leta kimwe n�imvugo nyandagazi.

Senateri Joseph Karemera, Perezida wa Komisiyo ya Politiki n�Imiyoborere Myiza yatangaje ko amakosa Ntaganda yakoze ahabanye n’Itegeko Nshinga mu ngingo zaryo za 9 ndetse n�ingingo ya 40 n�iya 41 y�Itegeko rigenga imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Mu Basenateri bose bafashe ijambo nta n�umwe wigeze ahakana ibivugwa ku muyobozi w�ishyaka PS�Imberakuri, ahubwo abeshi muri bo bashimangiraga ko Ntaganda adakwiye gutandukanwa n�ishyaka ayoboye, ko base bagomba gushyikirizwa inkiko.

Umwe mu bagize iyo komisiyo yibukije Inteko ya Sena ko ingingo ya 39 y�Itegeko Nshinga iha ububasha Sena bwo gukurikirana umunyapolitiki wateshutse ku nshingano ze, ko ariyo mpanvu Ntaganda yakurikiranwa vuba.

Sena ikaba yarasabye abagize iyo komisiyo ko bakwihutira gutunganya neza imyanzuro ya raporo hagaragazwa neza ingingo zishwe, ndetse n�inzego zikwiye gushyikirizwa ikirego mu gihe cya vuba.

[Izuba]

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment