U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Rwanda: Umuryango wa Patrick Karegeya urashaka ko ashyingurwa muri Uganda

Patrick Karegeya

Patrick Karegeya

Colonel Patrick Karegeya yarangije urwe, ubu aho yibereye araruhutse ariko urupfu rwe rukomeje kuremerera abazima ndetse na leta z’ibihugu bimwe ntizorohewe ! Afurika y’epfo igomba gushakisha no guhana abahotozi ba Karegeya,mu gihugu cy’ubufaransa naho iby’urupfu rwa Karegeya byatangiye gusakuza, abene gihugu b’abafaransa barasanga ubucamanza bwabo bugomba kugira icyo bukora abatangabuhamya ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvénal batarashira ngo kiretse niba leta yabo ishaka kurengera Paul Kagame ! Umuryango wa Karegeya uri mu gihugu cya Uganda nawo urasaba leta y’icyo gihugu ko wazana umurambo wa Karegeya ugashyingurwa muri icyo gihugu, ngira ngo umutekano ntiwaba woroshye cyane ko umuhotozi we ari hafi ya Uganda !

Umuryango wa Nyakwigendera Colonel Patrick KAREGEYA wasabye leta y’igihugu cya UGANDA ko igomba kuyifasha kuzana umurambo wa Karegeya ukagezwa muri icyo gihugu kugirango ashyingurwe Rwejuru Biharwe muri District ya Ntungamo yavukiyemo akaba ari naho se umubyara John Kanimba yashyinguwemo mu mwaka w’2004.

Avugana n’ikinyamakuru cyo muri Uganda «Dail Monitor» ejo kuwa kane taliki ya 02/01/2014 nyina wa Colonel Patrick Karegeya Madame Janes Kanimba Kenshuro yagize ati: «Ndasaba leta ya Uganda kunzanira umurambo we nkamushyingura aha.Ise umubyara n’abandi bavandimwe bo mu muryango we ni aha bashyinguye » Umubyeyi wa Colonel Patrick Karegeya yakomeje avuga ko yasabye leta ya Uganda kuzana Madame Karegeya n’abana be kugirango baherekeze mu cyubahiro umubyeyi wabo. Nyina wa Karegeya afite imyaka 87.

Umudame wa Karegeya Madame Leah Karegeya n’abana be babibiri b’abahungu Elvis Karegeya w’imyaka 21 na Richard Karegeya w’imyaka 19 baba mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika naho umukobwa we Portia Karegeya w’imyaka 24 akaba mu gihugu cya Canada. Umubyeyi wa Karegeya yarahiye aratsemba avuga ko umwana we atagomba gushyingurwa mu mahanga kandi afite igihugu, yagize ati : «Njye umubyara ndi umugandekazi na se umubyara akaba umugande, ndashaka ko ashyingurwa hano ».

Nyina wa Nyakwigendera Karegeya avuga ko aheruka kuvugana na Nyakwigendera kuri Noheli , akaba yaramubwiraga ko nta kibazo afite ko ameze neza ko ataniha umutwe,inkuru y’urupfu rwe ikaba yarabatunguye cyane , mushiki wa Karegeya Jeanette Mukose avuga ko bamenye inkuru mbi y’urupfu rwe ku munsi w’ubunani mu masaha ya saa tatu n’iminota 40 y’umugoroba. Abaturanyi benshi b’aho batuye mu Bugande bahise baza kubasura babaye cyane kandi na nubu baracyaza kubafata mu mugongo ! Kugeza ubu umuryango wa Karegeya uvugako ari leta ya Uganda ari na leta y’u Rwanda nta numwe wigeze ubavugisha ngo ababwire amakuru nyayo y’urupfu rwa Colonel Patrick Karegeya !

Karegeya yavukiye i Mbarara mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda igihugu umuryango we ushaka ko ashyingurwamo. Yize muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’amategeko. Akaba yaranabaye mu gisirikare cya National Resistance Army umutwe wafashije Perezida Museveni guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote, aho ndetse yanabaye mu gisirikare cya Uganda akakivamo ajya mu gisirikare cya FPR-Inkotanyi.

Source: Veritasinfo.fr

 

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*