U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Rwanda: Leon Mugesera yahawe amezi abili gusoma dosiye ye y’amapaje ibihumbi 40

Mugesera yahawe amezi abiri yo gusoma impapuro ibihumbi 40 ategura urubanza

N�ubwo hari byinshi Leon Mugesera yifuza ko yahabwa ngo urubanza rwe rutangire kuburanishwa mu mizi, dosiye yaturutse muri Canada ifite impapuro zisaga ibihumbi 40, yahawe amezi abiri yo kuyisoma uko yakabaye ngo abashe kuburana.

Ubwo kuwa 18, Mugesera n�umwunganira bagaragazaga ko dosiye yaturutse muri Canada bayihawe kuri CD ebyiri, ikaba ifite impapuro zisaga ibihumbi 40, bakagaragariza Urukiko rukuru ko nta gihe babonye cyo kuyisoma, Perezida w�Inteko y�urukiko Bakunduzanye Athanase yatangaje ko bifite ishingiro, Mugesera n�umwunganira bakwiye guhabwa igihe cyo kwitegura.

Bakunduzanye yatangaje ko ari uburenganzira bwa Mugesera gusoma dosiye uko yakabaye, kuko mu gihe cy�iminsi ine mbere y�uko umunsi urubanza rwari ruteganyijwe gutangiriraho, koko uruhande rwa Mugesera ntirwari kuba rurangije gusoma izo mpapuro zose.

Ariko n�ubwo bahawe amezi abiri, nyuma y�isomwa ry�imyanzuro uwunganira Mugesera, Me Jean Felix Mudakemwa yatangarije itangazamakuru ko igihe bahawe ari gito, ariko nta kundi byagenda bagiye kugikoresha uko kiri.

Ati �ugereranyije ubunini bw�impapuro zigize iriya dosiye yaturutse muri Canada amezi abiri ni igihe gito � nta kundi ariko kuko kiriya cyemezo kitajuririrwa, ubu tugiye kwitegura dukore amanywa n�ijoro kugira ngo bizagere ku itariki ya 19 Ugushyingo twiteguye.�

Ku ruhande rwa Mugesera bagaragaza ko bari bakeneye amadosiye yandi agomba guturuka muri Canada no mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Urukiko ntirwabihaye agaciro. Perezida w�Inteko y�urukiko yatangaje ko icy�ibanze hagomba kurebwa dosiye ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko.

Ku kibazo na cyo uruhande rwa Mugesera rwagaragaje, ko hari ibikoresho bakwifashisha mu itegura rya dosiye yabo, harimo impapuro, ikaramu n�imashini isohora inyandiko (Printer), Urukiko rwategetse ko Ubushinjacyaha nk�uko bwari bwahaye Mugesera mudasobwa igendanwa (laptop) yo gusomeraho dosiye iri kuri CDs, bwamuha n�ibyo byangombwa bindi akeneye.

Urukiko ariko rwateye utwatsi ibyifuzo by�uruhande rwa Mugesera, aho basabaga ko habaho guhindura dosiye igashyirwa mu ndimi zivugwa n�abo Mugesera ategereje kuzamwunganira baturutse mu mahanga nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Kenya.

Perezida w�Inteko y�urukiko yagaragaje ko kuva na mbere hose, hemejwe ko urubanza rwa Mugesera ruzaburanishwa mu Kinyarwanda, kandi ko kugeza ubu nta muburanyi wigeze agira ikibazo cyo kutumva urwo rurimi. Urukiko rugasanga atari ngombwa guhindura izo nyandiko mu zindi ndimi.

Mugesera kandi ntiyahiriwe n�icyifuzo yari yatanze cy�uko yashakirwa umwunganira ku buntu nk�uko byagenze ubwo yaburanaga muri Canada.

Mugesera yari yatangarije mu rukiko ko yasabye umwunganira ku buntu, kuko nta mikoro afite, ko nta kazi, kandi ntacyo atunze, ariko Urukiko rukavuga ko nta kimenyetso kibigaragaza ko yamusabye.

Twashatse kumenya uko uruhande rw�Ubushinjacyaha bw�u Rwanda bwakiriye umwanzuro w�Urukiko ku isubikwa ry�urubanza rwa Mugesera Leon, ariko mu ma saa sita tuvugana kuri telefoni n�Umuvugizi w�Ubushinjacyaha, Alain Mukuralinda yari atari yamenyeshwa imyanzuro y�Urukiko yatubwiye ko twaza kongera kumuhamagara.

Urubanza rutegerejwe kuburanishwa mu mizi ku itariki ya 19 Ugushyingo 2012, saa mbiri za mu gitondo mu cyumba cy�Urukiko rw�Ikirenga rwatijwe n�Urukiko rukuru.

Mugesera ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo gushishikariza abantu umugambi wa Jenoside, gucura umugambi wa Jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gutoteza no kubiba urwangano rw�ivangura.

Mugesera Leon yafatiwe muri Canada yoherezwa mu Rwanda muri Mutarama 2012.

 

Source: Igihe.com

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*