Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Rwanda: Intumwa ya Human Rights Watch yirukanywe mu Rwanda

Kigali – Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwirukana mu gihugu umukozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu – Human Rights Watch.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko Leta yanze guha viza Carina Tertsakian wari mu Rwanda ashinzwe ubushakashatsi muri Human Rights Watch kubera ko ngo yujuje nabi impapuro zisaba viza. Yongeyeho kandi ko uwo muryango ufite amateka yo gutanga amakuru abogamye.

Muri iki gihe hategerejwe amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu mezi ane ari imbere, ibinyamakuru byigenga bibiri byarahagaritswe, abanyapolitiki batavuga rumwe na leta barafatwa, amashyaka atavuga rumwe na leta abiri yangiwe uburenganzira bwo gukora ndetse n’abasirikari bakuru mu ngabo z’u Rwanda barahunga cyangwa bagafatwa bagafungwa.
Ibyo byose rero bibera mu Rwanda ubu biteye impungenge imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment