Mu ruzinduko rw�iminsi ibiri yagiriye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Kagame yakiriwe n�abanyarwanda benshi bari baturutse imihanda yose mu bihugu nka Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igice kimwe muri aba banyarwanda cyarimo abo ubutegetsi bw�u Rwanda bwari bwaguriye, bubishyurira amatike, amacumbi n�ibibatunga, kugirango bazerekane ko umwami wabo (Kagame) bamukunda byasaze. Ikindi gice cy�abanyarwanda cyari icyaturutse mu Rwanda, kiganjemo abanyemari, abahagarariye amabanki, n�abacuruzi bakomeye. Iki gice cyagurijwe n�ubutegetsi amafaranga y�ingendo, amacumbi n�ibiribwa, kugirango abakigize bazabone uko bareshya abanyarwanda batuye muri Canada na Amerika gushora imari yabo mu Rwanda. Igice cya gatatu cyari kigizwe na bamwe mu mpunzi zahunze ubutegetsi bw�igitugu bwa Kagame, aba bakaba baravuganye n�intumwa zabwo, zibasaba gusubira mu gihugu, bagahabwa imyanya ikomeye.
Igice cya kane cyari kigizwe n�abigaragambyaga barenga 300, bamagana uruzinduko rwa Kagame n�ubutegetsi bwe bw�igitugu. Aba bari bagizwe n�amashyaka yateguye iyi myigaragambyo, ari yo RNC, FDU-Inkingi, na CNR-Intwari. Iyi myigaragambyo yarimo n�abanyekongo, ndetse n�abarundi batari benshi, bose bari baje kwamagana Kagame n�ubutegetsi bwe bw�agahotoro.
Umwe mu banyarwanda batavuga rumwe n�ubutegetsi bw�igitugu bwa Kagame, wavuganye n�Umuvugizi, ni uwitwa Th�obald Gakwaya Rwaka, wahoze ari minisitiri w�umutekano, mbere y�uko ahunga ubu butegetsi, mu mwaka w�2000.
�Twaje hano kwamagana Kagame nk�umuntu uteza umutekano muke mu karere k�ibiyaga bigari, nk�umutegetsi w�umwicanyi, ukomeje kwica abanyarwanda uruyongoyongo, ntatinye no kubasanga aho bamuhungiye kubicirayo�. Rwaka yatangarije Umuvugizi ko �Kagame ari n�umucurabwenge kabombo w�intambara zo mu karere, ko ibi akwiye kubibazwa�. Rwaka yanatangarije Umuvugizi ko icyatumye ahanini abanyarwanda benshi bigaragambya, bagirango basabe Kagame guhindura uburyo bw�igitugu ayoboresha abanyarwanda muri iki gihe�.
Urugendo rwa Kagame muri Boston ntirwatunguye benshi, kuko ruba buri gihe mu cyiswe �Rwanda Day�. �Rwanda Day� ni ingendo Kagame akorera mu mahanga we n�abamuherekeje, bagamije kureshya abanyarwanda bahunze ubutegetsi bwe, kugirango batahe. Abenshi iki gipindi kirabafata, bagataha, bagahabwa n�imyanya, ariko nta n�umwe uyimaraho kabiri. Iyo badafunzwe, barongera bagahunga cyangwa bakabuzwa gusohoka mu gihugu.
Ugusesagura kwa Perezida Kagame n�abamuherekeje muri �Rwanda Day� y�i Boston bibaye mu gihe u Rwanda ruri mu mayira abiri yo kubura inkunga rwahagarikiwe n�ibihugu byinshi by�abaterankunga, kubera gushyigikira no gutoza inyeshyamba za M23, ubu zirimo gushoza intambara mu turere twinshi two muri Kongo-Kinshasa.
�Rwanda Day� y�i Boston ibaye na none abaturage n�abacuruzi, ndetse n�abo muri sosiyete sivile, barimo guhatirwa gutanga inkunga zabo mu kiswe �Agaciro Development Fund� cyo kuziba icyuha cy�ibihumbi by�amadolari abaterankunga bageneraga u Rwanda buri mwaka.
Source: Umuvugizi.
KAGAME NI UMWICANYI MPUZAMAHANGA ARIKO UMUNSI NI UMWE NGO NA WE AJYE AHO AHORA ASHYIRA ABANDI.NI MUKOMERZE TURABASHYIGIKIYE KANDI TUZATSINDA URUGAMBA.
HARAKABAHO RNC,FDU INKINGI NDETSE NA CNR INTWARI!!!!