Kigali:Ejo Inzego Nkuru za gisirikare zahagaritse Lt Gen Charles Muhire na Gen Maj Emmanuel Karenzi Karake ku mirimo yabo ndetse batabwa muri yombi, nkuko bitangazwa n’Umuvugizi w’Ingabo, Maj Jill Rutaremara, wanatangaje kandi ko aba basirikare bakuru bombi bakoze amakosa akomeye.
“Lt Gen Muhire yahagaritswe kubera ibyaha bikomeye bya ruswa no gukoresha nabi ububasha afite mu gihe Gen Maj Karenzi we yahagaritswe ku mpamvu z’imyitwarire mibi idahuye n’amahame agenga imyitwarire y’igisirikare cy’u Rwanda,” ibi ni ibyashyizwe ahagaragara na Maj Rutaremera mu itangazo ryasohotse ku munsi w’ejo.
“Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushimangira imyitwarire myiza, ikinyabupfura no kongera icyizere mu ngabo z’u Rwanda.” Ibi ni ibyakomeje bitangazwa na Rutaremara mu gihe iperereza rigikomeza.
Twibutse kandi ko mu cyumweru gishize ariho Perezida Paul Kagame yari yashinze Lieutenant General Charles MUHIRE imirimo ikomeye yo kuba umugaba w� ingabo zishobora kwitabazwa kurwanirira igihugu igihe cyose bibaye ngombwa / The Reserve Force Commander / Chef d�Etat Major de la Force de R�serve.
Nta cyemeza ko impamvu zatanzwe na Jill Rutaremara arizo abo basirikari bakuru b’Ingabo z’u Rwanda bazize. Ni ukubikurikiranira hafi.
Nibakomeze baryane wenda bamarana abanyarwanda bakabona uruhumekero. Ntabwo n’ubundi Imana yakemerako abanyarwanda bakomeza gukandamizwa, bicishishwa inzara, etc. Who is next? Kayonga? Kabarebe? cg Kagame?
Kagame yanze ko basohoka kimwe na Kayumba ngo babe � la disposition de la justice internationale. Amaherezo y’inzira ni munzu Kagame azaryozwa ibyo yakoze.
Kagame ayobora igihugu cyacu nkaho ari akarima yagabiwe nase umubyara.Aho akora icyo ashaka utagishoboye kumukomera amashyi nkuko abishaka akamubonamo umwanziugomba ndetse guhamwa.none reka tubitege amaso aho bizatuganisha.Gusa si heza ……..
Amaraso si amazi. Today or Tomorrow ugomba kubyishyura. Thanks Polo, ejo niwowe ariko!
Ntabwo ari byiza kwishimira malheur y’abandi…. Ubu koko abanyarwanda muracyakeneye intambara, kwicana…… Ndibaza ko ahubwo ibintu nk’ibi biba bibabaje! Aho kwishima twasenga imana tukabona amahoro arambye….. Mureke amagambo rero mutange ibitekerezo bifite umumaro…..
BIRABABAJE KUBONA COMMENTS NK’IZI, UNTILL WHEN U PEOPLE WILL BE AWARE THAT WE NEED PEACE? KUKI COMMENTS ZANYU ZIGAYA IBYAKOZWE NYAMARA NTIUGIRE UBUSHAKE BWO KUMENYA NEZA IKIBITERA,
NIBA ARI UKO MUBITEKEERZA, NTA RWANDA RWIZA MWIFUZA .MURI A BA CONTER SUCCES
Ariko ubwo koko nk’abantu muzi iby’abaye mu Rda muba mukifuza ibintu nkibyo koko!Mureke dusenyere umugozi umwe nkabanyarwanda kdi dusabe Imana iduhe amahoro arambye nkayo dufite ubu.
birababaje kubona aba nyarwanda bagifite ibitekerezo nka biriya byabamwe mbonye haruguru, uzi ko interehamwe ntaho yagiye, aho gusaba Imana ngo bose bahure baba barirane murifuza intambara,ni mukomeze harapfa bene wanyu gusa, jye ntabwo bindeba.
Abanyarwanda hari n’igihe mutera isoni. Mwe mutari muri zirya nzego ntimwari muzi n’impanvu yatumye bariya bantu bafatwa. mwahawe ibisobanuro bihagije byatumye bafatwa munabimenye ntimwemera. Muragirango bababwire iki? Yewe! burya ngo ahari umwenge hacha umuyaga, nibyo rwose niminwa yanyu niko imeze. Mureke guverinoma ikore akazi kayo, ibindi ndunva bitabareba. Kagame komeza akazi kawe udutunganyirize u rwanda. Imana izabiguhembera. kubura kubura imyeyo n’igushirana ushyireho uburoso bw’icyuma.
Nibyiza cyane kubona Kagame akomeje ufata bariya ba crimils. Nibo bamaze abana burwanda kigeza ubu. Ndagushima cyane Kagame we, ariko ntuzibagirwe ko ariwowe wayoboraga. Amaraso yabana b’urwanda mwamenywe nukuyinshura. Ababyeyi bacu wariye nabo mwayasangiye muzayinshura. Naha ngaha muri America, Ninsohora igitabo cyange ntuzongera kuhatungutsa izuru.
Lt. Nsabimna, please waba uri uwo mu kihe gisirikare?
Icyakora ndumiwe!!!! Narinzi ko nyuma y’imyaka 16 nibura ibitekerezo byanyu bahindutse. Kumbe muracyarebera abantu mu mazina, amajosi, n’amazuru! Kandi ngo nibamarane mubona u Rwanda, urwo mwasize mushenye! Muracyashaka kunywa amaraso! Muri inkarabankaba mu mitima no mu mitwe!
Na njye ndi ‘KA’ ariko umbabarire ntunkurikize abanjye wishe urwagashinyaguro!
mugerageze mwumvikane,mureke inda nini, kuko nabo mwirukanye nicyo bapfuye!!!! misunderstanding on the belly issue???
kabisa uvuze ukuri ariko abo batwishima hejuru bamenye ko ugihe cyabo cyarangiye .kandi ngo burya dusangira amaraso
Erega uru rwanda ni urwacu kandi twese inzira ni imwe.
Sina furaha kamwe nikiona Jinsi hawo manajeshi wanavyoshikwashikwa.Y’a-t- il a m�contentement au sein de notre arm�e? Si oui j’ai peur pour le bas peuple qui pourrait penser qu’une nouvelle guerre serait � l’horizon. tutsis were killed in 1994 genocide.les hutus ont �t� extermin�s au Congo.Ninde wungutse muri abo bapfuye uretse imitima y’abanyarwanda yashengushwe n’agahinda.
Nasomye ibyo bo bavandimwe banjye banditse,yego baratandukanye ariko se tuzashyiranahe ko uru Rwanda ari urwacu twese,cyakora nashimye cyane uyu Joseph Ugirashebuja wafashe impande zose.Twibagire amahano yaturwiriye twubake urwatubyaye.Si byose Kaberuka we,Uwimbabazi Georgette,Mukamusinga we nawe Rubagumya ntibagiwe nawe wabuze uwukunda kandi utramwangaga.
Ndasaba ko kagame ya subiza amaso inyuma akareba aho twavuye.
Ariko buriya koko NYIRARUNYONGA yavuze ukuri.Uhaze ntacyo adakora.ubu mbabazwa n’abantu banezezwa n’induru. bavandi mwikwigira abana urwanda ni urwacu,ahoguharanira ibirusenya,dushyire hamwe imbaraga turuteze imbere gusa abandika nkibyo nasomye bo bashobora kuba batazi ibyo bavuga
umva wowe wiyita LT NSABIMANA uribeshya cyane kuko ibyo uvuga ngo uba z’America se uhaba nkande ? uhari nk’umunyarwanda kimwe nuko natwe duhari urwanda ushobora kuba wara ruhunze kubera ibyo wakoze ariko ntiwirengagizeko ,igihugu urimo ukirimo nkimpunzi se,cyangwa umunyamahanga kuko ntiwahavukiye i RWANDA rero wishaka kuhambika ubusa kuko niho ukenyeye kdi ninaho witeye nuramuka ushatseko hongera kuba ibyabaye ntibizaba imera rero ubutabera burimo kugaragara mugihugu cy’uRWANDA cyangwa uhitemo guceceka erega natwe tuba muri iyo amaerika urimo kuririmba uhari n’iki?,tuza kuko wasanga ari ugushaka amarongo yejo hazaza kdi ntayo uzanabona erega nabazungu nikimwe nawe barakora bakavunika bakariha Bills nkawe ntacyorero uzahindura kugihugu CYACU cy’URWANDA nubwo njyewe ntahatuye ariko nicyo cyambwaye ,baca umugani mukinyarwanda UMUNYWARWANDA UDAKUNDA IGIHUGUCYE ARAGISEBYA KUGIRANGO ABONE AHO AKINGA UMUSAYA .