U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Rwanda: Abayoboke ba FDU – Inkingi bakomeje guhigwa bukware hirya no hino.

Uyu munsi tariki ya 15 Nzeri 2012 hafi saa moya n’igice z’ijoro, Bwana Mutuyimana Anselme atuye mu Mudugudu wa Mukungu, Akagali Kivugiza, Umurenge Nyabirasi, Akarere Rutsiro yatawe muri yombi n’abapolisi bakorera muri uyu murenge azizwa ko ngo ari mu ishyaka ritavuga rumwe na FPR.

Tumaze kumenya kandi ko undi muyoboke wa FDU –Inkingi witwa Gasengayire Leonille utuye mu Murenge wa Kivumu Akarere ka Rutsiro nawe yatwawe n’imodoka ya polisi akaba arimo guhatwa ibibazo bijyanye n’impamvu yahisemo kuba umuyoboke wa FDU-Inkingi.

Amakuru tugikurikirana aragaragaza ko hafashwe n’abandi benshi tutaramenya umubare kuko polisi yitwikiriye ijoro ikajya guhumbahumba imaze kumenya ko Umunyamabanga mukuru w’ishyaka, Bwana Sylvani Sibomana, yanyuze muri iyo segiteri uyu munsi.
FDU-Inkingi iramagana iyi myifatire igayitse ikorwa n’abari bashinzwe kurinda abaturage no kwubahiriza amategeko ahubwo bakaba bashishikajwe no kurengera inyungu z’ishyaka rya FPR.

FDU -Inkingi

Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. ayabagabo says:

    Twifatanije n’abo bayoboke bacu,ku ruhande rumwe ni instinzi ku ishyaka FDU INKINGI kuko FPR ifitiye abayoboke ba FDU INKINGI ubwoba cyane bigatuma bahora babahiga bukware.Dukomeze dushyigikire Umuyobozi wacu VICTOIRE kandi tuzatsinda. Ingoma ya kagame iri mu marembera.

Speak Your Mind

*