Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Rev. Dr Laurent MBANDA: Umushumba mushya wa Diyoseze ya Shyira

Take advantage of Twitter explosion
Rev. Dr Laurent Mbanda and Wife Chantal Mbanda

Rev. Dr Laurent Mbanda and Wife Chantal Mbanda

Rev. Dr Laurent MBANDA yatorewe kuba Umushumba wa Diyoseze ya Shyira mu itorero rya Anglikani mu Rwanda asimbura Bishop John RUCYAHANA usheshe akanguhe. Yamurikiwe abakristo bo muri iryo torero ndetse n�abanyarwanda muri rusange kuwa 28 Werurwe.

Umuhango wo kurobanura usimbura Bishop John RUCYAHANA wabereye ku cyicaro cy�itorero ry�abangilikani mu Rwanda muri Diyoseze ya Shyira, mu Ntara y�Amajyaruguru mu karere ka Musanze. Uwo muhango witabiriwe n�abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, abaminisitiri, abasenateri, abadepite ndetse n�abanyamadini.

Umushumba John RUCYAHANA yavutse tariki ya 14 Ugushyingo 1945, nk�uko byumvikana rero akaba asheshe akanguhe.

Rev. Dr MBANDA Laurent arubatse afite n�abana batatu, Erica, Eric na Edwin. Yarangije kaminuza muri Kenya Highlands Bible College aho yize ibijyanye na Bibiliya. Afite kandi impamyabumenyi (masters) ebyiri, imwe mu bijyanye na misiyoloji indi ni ibijyanye n�Uburere bwa Gikirisito(Christian Education) yakuye muri Denver Seminary. Afite kandi impamyabumenyi y�ikirenga yakuye Trinity International University muri Amerika.

Dr MBANDA yakoze imirimo itandukanye, kuko muri 1981 yari ayoboye Umuryango wa Campus Crusade For Christ mu gihugu cy�u Burundi, 1990 yayoboye Christian Aid Mission mu rwego rwa Afurika, icyo gihe yakoreraga Virginia muri Leta Zunze Ubumwe z�Amerika. Hamwe n�umufasha we, bashinze umuryango witwa Christian African Leadership Ministries, uyu munsi uwo muryango ukaba uyobowe n�umufasha we Chantal MBANDA.

Umushumba John RUCYAHANA yavutse tariki ya 14 Ugushyingo 1945, atangira kuyobora diyosezi ya Shyira kuva umwaka wa 1997 kugeza ubu.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment