U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Reka nganire na Gervais Condo: Igitera “Ubugoryi” Dr Anastase Gasana

REKA NGANIRE NA GERVAIS CONDO:

IGITERA “UBUGORYI” Dr ANASTASE GASANA, SI URWANGO AFITIYE UMUZIMU WA HABYARIMANA, NI URUHARE RUKOMEYE YABA YARAGIZE MURI “JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI”.

Anastase Gasana

Dr Anastase Gasana.

“Amaraso arasama” kandi “Abasa barasabirana”. Depite Sebarenzi, uyu wigeze kuyobora Inama Ishinga Amategeko ku bwa Kagame hanyuma agahungira muri Amerika, ni we witegereje imyitwarire ya Kagame n’ibimuturuka mu kanwa aranzura ati: “no mu bategetsi b’u Rwanda bo hejuru harimo abahungabanye“. Reka nongereho gato mvuga nti amaraso y’abanyarwanda yarabasamye; abatarapfuye barasaze.

Maze kumva iki kiganiro Dr Gasana Anastase yagiranye na Radio Itahuka numva ndasobanukiwe: Birashoboka cyane ko Dr.Gasana Anastase ari mu bateguranye na Kagame jenoside yakorewe abatutsi.

Dore incamake (=résumé) y’icyo kiganiro:

Igice cya mbere:

Gasana ati : Habyarimana ntiyigeze yemera amasezerano y’amahoro ya Arusha. Ubutegetsi bwa Tanzaniya buhagarariwe na Prezida Mwenyi bwaramurakariye cyane maze bumutumiza mu nama ikitaraganya  ngo “bumuhatire” gushyira vuba ayo amasezerano mu ngiro.  Mu nama y’abaperezida yabereye mu muhezo, Minisiteri w’ububanyi n’amahanga, Gasana Anastase,yavuze ko “ntakundi byagenda” ayo masezerano agomba gushyirwa mu bikorwa ariko Habyarimana arabyanga; bituma Gasana atemererwa gutahana na Perezida. Ibyo yavuze byatumye ubutegetsi bwa Tanzaniya bumurinda ku buryo budasanzwe igihe cy’amezi atatu. Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe na Habyarimana. Uwo mugambi wo kumaraho abatutsi yawushinze Bagosora …, n’ikimenyimenyi Burugumestri wa Komine Rushashi, Munyandamutsa, yumviye uwo mugambi mu nama. Uwo mu burugumesiteri wabaye intwari ahisha abatutsi bicwaga yaje kwicwa na FPR.

Igice cya kabiri:

Twashinze ishyaka ryo kuvanaho ubutegetsi bubi bwa FPR bushingiye ku rondakoko bugamije kuvanaho ubwoko bw’Abahutu no kwiharira ubukungu bw’igihugu. Abacikakucumu bagomba kumenya ko hari abatutsi bishwe n’Inkotanyi kandi ko FPR “ifite gahunda ishyira mu bikorwa yo kubateranya n’Abahutu…” kandi ko ibakoresha mu nyungu zayo za politiki. FPR  irwanya ikintu cyose  cyatuma Abahutu n’abacikacumu biyunga kuko baramutse biyunze iturufu irisha y’uko yahagaritse jenoside yaba “ikigarasha”. FPR ni yo “yenyegeza” jenoside…  : iratwika yarangiza ikigaragaza ko izanye “kizimyamoto”.

Mu kuri kutagira amakemwa Gervais Condo wa RNC, mu kiganiro yagaragaje « ubugoryi » n’ikinyoma bya Dr. Gasana Anasitazi. Gusa icyo nenga Gervais Condo ni uko atashatse gusesengurana ubuhanga Imana yamwihereye, nk’uko asanzwe abigenza mu bindi bihe tukabikunda, icyihishe inyuma ya buriya “bugoryi” bwa Dr Gasana wiha guseka Abanyarwanda ngo « ntibasoma… ». Nk’uko umutwe w’amagambo nahisemo ubisobanura, igitera dogiteri waminuje mu ndimi kuvuga ibitagira umutwe n’ikibuno ni amaraso… « Amaraso arasama ».

Iyo usenguye rero kiriya kiganiro cya Dr Gasana uvanamo ibintu bibiri : Gasana A. arashinja FPR gutegura jenoside yakorewe abatutsi (A) naho icyamuteye guhungabana ni uruhare rukomeye yayigizemo (B).

A. Gasana A. arashinja FPR gutegura jenoside yakorewe abatutsi.

a. Gasana A. ntashobora gutandukanya FPR y’ubu na FPR yo 93-94 yakoreraga mu kwiyambika uruhu rw’intama ari ikirura.

Ngo “amagambo aryoha asubiwemo”. Dore amagambo Gasana yivugiye: Abacikakucu bagomba kumenya ko hari abatutsi bishwe n’Inkotanyi kandi ko FPR “ifite gahunda, ishyira mu bikorwa, yo kubateranya n’Abahutu…” kandi ko ibakoresha mu nyungu zayo za politiki. FPR  irwanya ikintu cyose  cyatuma Abahutu n’abacikakucumu biyunga kuko baramutse biyunze iturufu irisha y’uko yahagaritse jenoside yaba “ikigarasha”. FPR ni yo “yenyegeza” jenoside…  : iratwika yarangiza ikigaragaza ko izanye “kizimyamoto”.

Mbese uku kuri kwa Gasana hari aho gutandukaniye n’iyi mesaje nabagejejeho mu minsi ishize ?

« … Muri make ni Général Karenzi Karake Kagame yahisemo akanashinga  gutegura ikintu gisa n’umunsi w’imperuka y’abatutsi  bari mu Rwanda n’ “abahutu modere” cyabaye mu minsi 100. Karake yagiteguye mu buryo bubiri: kuvanga abasivile b’inzirakarengane n’abasirikari bafite imbunda (1) no gukuza urwangano hagati y’Abahutu n’Abatutsi (2)

1. Kuvanga abasivile n’abasirikari :

Iki cyaha cy’intambara (crime de guerre) abantu bose bazi ko cyabayeho. Gusa Kagame na Karake ni bo bazi impamvu: kuvanga abasirikari bafite imbunda n’abasivile bituma abo baturage b’inzirakarangane na bo bafatwa nk’abasirikari, nk’umwanzi ugomba kwicwa. Karenzi Karake, kubera ubudahangarwa yahabwaga n’amasezerano ya Arusha, yohereje mu miryango myinshi y’abatutsi abasirikari bagera 4.000 akabeshya abo baturage b’inzirakarengane ko abo basirikari ari abo kuzabarinda igihe imirwano izaba yongeye gutangira… Kagame na Karake bashakaga intandaro ry’iyicwa ry’abo batutsi kugirango bazabone jenoside yakorewe abatutsi barega ubutegetsi bw’abahutu. Ikibigaragaza ni uko :

– ntawe utazi ko Kagame yabujije abasirikari be gutabara abicwaga… Ruzibiza yabisobanuye neza.

– mu izina rya Gahima na Saidi, Kagame yanze ko ibihugu by’ibihangange byohereza ingabo zo gutabara abicwaga ;

– Jenerali Romeo Dallaire yagiriye inama Kagame ati “Ko ufite ubushobozi bwo gutabara abatutsi bari kwicwa n’ingufu zihagije zo guhita ufata ubutegetsi ugahagarika ubwicanyi… kuki utabikoresha?” Kagame ati: “ikidushishikaje si ugutabara abatutsi… icyo njye ndeba ni ugufata ubutegetsi no kubugumana”.


2
. Gukuza urwangano hagati y’Abahutu n’Abatutsi

Iyi “strategie de tension” nubwo yatangijwe na Kagame Rwigema amaze kwicwa, igihe yatsembatsembaga abaturage b’abahutu ba Byumba na Ruhengeri, nta rwangano hagati y’abahutu n’abatutsi rwarangwaga mu gice gisigaye cy’u Rwanda. Kigali, Gitarama, Butare, Cyangungu, Kibuye, Gisenyi, igicye cya Ruhengeri n’icya Byumba. Nubwo hari intambara, abahutu n’abatutsi bari bibumbiye hamwe, bakundana, ahubwo barwanya “abakiga”. Karenzi Karake na Kagame mu mugambi wabo wo gusubiranishamo abahutu n’abatutsi, bafashe ingamba zo kwica abapolitisiye bakomeye b’abanyenduga Gapyisi, Gatabazi n’umucyangugu M. Bucyana. Ibyo ntibyahagarariye aho, bize undi mutwe wo gutega za bombe muri ibyo bice bitarimo intambara. N’ubwo byavugwaga ko ari Habyarimana wabitegaga, abanyarwanda bari bazi neza ukuri. Bari bazi ko ari abana b’abatutsi bajyaga ku Mulindi no mu Buganda, bakigayo ibya gisirikari, bakagaruka kwica abahutu. Bari bazi neza ko ari “abacengezi ba FPR” bategaga ibyo bisasu. Ibimenyetso simusiga birahari rero ko Karenzi ari we wari Komanda w’abacengezi ba FPR. Umurimo we ntiwari uwo kurwana. Wari uwo gutegura jenoside yakorewe abatutsi.

Nta gushidikanya rero iturufu rya FPR ni iri : «INKINGI IMWE RUKUMBI UBUTEGETSI BWA KAGAME BWUBAKIYEHO.

Iyo nkingi si ikinyoma, si amafaranga atabarika Kagame na FPR bafite, nta n’ubwo ari abasirikari bazi kurwana. Iyo nkingi si abazungu b’Abanyamerika n’Abongereza. Iyo nkingi ndahamya ko muyizi neza : UBUTEGETSI BWA KAGAME BWUBAKIYE KURI “JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI”;  INKINGI ISHIGIKIYE “INZU KAGAME YIYUBAKIYE” NI AMAGUFA Y’ABABYEYI, ABANA, ABAVANDIMWE N’INSHUTI ZACU KAGAME “YANITSE” KU GISOZI NO MU RWANDA HOSE! ». Kagame ati « ntawe urya umureti atabanje kumena amagi ». Yarayamennye rero none ni umwami uganje.

b. Gasana A. aravuguruza Raporo Mutsinzi:

Gasana avuga ko Habyarimana atigeze yemera amasezerano ya Arusha. Mu yandi magambo nta mpamvu abahutu b’intagondwa bari bafite yo kumurasa ngo bamwice.

Abantu bose, guverinoma yatsinzwe y’abahutu, FPR, n’umuryango mpuzamahanga, uretse Dr Gasana bemera kandi bahamya ko uwateguye jenoside yakorewe abatutsi ari na we wahanuye indege ya Habyarimana. Ku buryo bw’umwihariko raporo Mutsinzi ya FPR ivuga ku buryo busesuye ko « abahutu b’intagondwa batashakaga ko amasezerano ya Arusha yo gusangiza ubutegetsi abahutu n’abatutsi bahanuye indege ya Habyarimana kuko WE yari yemeye gushyira ayo masezerano mu ngiro »; … kandi ko iyo ndege bayirashe kugirango babone urwitwazo rwo gutangiza jenoside yakorewe abatutsi bari barateguye kuva kera.

None Gasana ati: “Habyarimana ntiyigeze yemera amasezerano y’amahoro ya Arusha”. Mu yandi magambo Gasana arahamya ko Habyarimana yari intagondwa y’umuhutu nka Bagosora, ko Bagosora nta mpamvu yari afite yo kwica uwo bari bahuje umugambi wo kumara abatutsi. Mu ihungabana rikomeye rero Gasana arashinja n’ubugoryi bwinshi mucuti we Kagame na FPR ko ari we wahanuye indege, akica Habyarimana, bityo agatangiza jenoside yari yarateguye kuva kera.

c. FPR yishe intwari yakijije abatutsi kandi yarizi umugambi wa Habyarimana na Bagosora wa jenoside yakorewe abatutsi.

Gasana ati: “FPR yishe intwari yakijije abatutsi kandi yari izi umugambi wa Habyarimana na Bagosora wo kurimbura abatutsi, iki ni cyo (gusa) nangira FPR’’. Maze koko FPR yari igize amahirwe yo kubona burugumesitiri w’umuhutu wagombaga kuyifasha gushinja Habyarimana na Bagosora, by’umwihariko n’abahutu muri rusange, gutegura jenoside yakorewe abatutsi maze ihitamo ku mwica ra? Akumiro ni amavunja naho na nyirahuku igira amabinga! Burya Kagame azi kwitegereza: Ni ukuri koko « burya injiji ziba mu bize! » Dr Anasitazi Gasana ni urugero rufatika. Dore ukuri gutangwa n’abazi neza FPR na Kagame: “Abo Kagame akoresheje mu nyungu ze bose arabica cyangwa akabafunga. Bamwe mu bahanga mu bijyanye n’ibibazo by’umutekano bavuganye n’Umuvugizi, berekanye ko kuba Gen Bosco Ntaganda yarasabwe na Perezida Kagame kwishyikiriza ubutabera mpuzamahanga, kandi yaravugaga buri gihe ko atabwemera, byerekana ko nta ngororano zindi agira, ko ahubwo inyiturano ye ari kimwe n’iya Shitani, dore ko iherezo ry’abo yakoranye na bo bose ari urupfu cyangwa gufungwa.” (Reba Umuvugizi). Naho Kagame ati: « Icyo bazi gusa (abarimu be…) ni ukwica. Urabakorera … warangiza akazi, urupfu rukaba igihembo ». Utari azi ukuri niyiyumvure uyu musore . Ba Sendashonga, Lizinde, Kanyarengwe, Ruzibiza… bazize iki? Indaya z’abatutsikazi zirazira iki? Si uko zakoreshejwe ziroga cyana cyane abasoda b’icyama Kagame yashakaga kwikiza mu ibanga? Ba Kayumba Nyamwasa … bari kuraswa, bakarogwa, bazira iki? Indahiro ya FPR ni ukuyikorera ubuziraherezo. Iyo uyivuyemo ugomba kwicwa kubera amabanga wamenye y’amaraso y’inzirakarengane Kagame yishe.

“La diversion”, ukwiyoberanya, kwiyubika no kwiyuburura nk’inzoka, bya bindi bituma Abatutsi bose bitiranwa na FPR na Kagame bakitwa ‘’inzoka’’, kwitanguranwa uvuga mbere ibibi uzakora ubishyira ku bandi ni umwihariko wa FPR ya Kagame. Uretse Dr A. Gasana ukunda gusoma kimwe n’izindi njiji nka we Kagame akunda kuningura, abanyarwanda batagize umwaku n’ibyago byo kwiga nka bo bazi ukuri: Burugumesitiri wa Rushashi Munyendamutsa kimwe n’abandi bateraga hejuru muri 93-94 bati: “Habyarimana afite umugambi wo kwica abanyenduga, Habyarimana ni we wishe Gatabazi, ni we wishe Gapyisi, ni we wishe Bucyana, … ni we utega amabombe… Habyarimana ari gutegura jenoside” bari abakozi ba FPR ya Kagame. Igihembo cyabo, barangije akazi, barakibonye n’abatarakibona barye bari menge: isasu cyanga utuzi twa Nziza biri kubaronda runono.

B. Gasana A. yagize uruhare runini kugira ngo jenoside yakorewe abatutsi ibeho.

a. Gasana A. yirengagiza nkana ukuri azi.

«Il y a eu plusieurs blocages pour l’application de ces accords, mais le dernier des derniers fut le refus catégorique du FPR que le CDR fasse partie du GTBE et du parlement ; alors que les accords stipulaient que tous les partis politiques légaux y avaient droit et ce proportionnellement à leur force politique supposée. » Augustin Ngirabatware, Rwanda. Le faîte du mensonge et de l’injustice. Source du Nil, 2006

Ubu ni ubuhamya bwa Dallaire imbere y’urukiko rwa Arusha TPIR:

«… Q. Malgré tous les désaccords qu’il y a eu et le fait d’aboutir à un accord de tous les partis et, outre cela, le fait que cet Accord que vous avez mentionné à la page 212… vous avez dit que le Zaïre, l’Ouganda, le Burundi, la Tanzanie, toute la région des Grands Lacs soutenait cet Accord, le corps diplomatique présent à Kigali, le nonce apostolique, le Représentant spécial du Secrétaire général, tout le monde était d’accord avec ce plan. Cependant, il y avait un seul parti qui ne partageait pas cet enthousiasme ; quel était ce parti ?

R. Le FPR.

Q. Donc, alors ce qu’on peut dire… on ne se penche pas sur les motifs, mais ce qu’on peut dire, c’est que dès… si le 28 mars, le FPR s’était mis d’accord avec ce plan, nous aurions pu avancer du point de vue théorique, en ce qui concerne les Accords d’Arusha.

R. Oui, on ne peut pas spéculer sur une théorie. Mais en fait, il fallait régler la question, et si c’était une solution, très bien.

Q. Donc, les seuls acteurs dans toute cette tragédie… les seuls acteurs qui ont refusé de signer cet Accord de paix, c’était le FPR. Et je crois que vous avez dit, dans votre livre, que les Nations Unies et toute la communauté politique internationale… internationale est tombée dans le piège. Vous mentionnez cela à la page 212 de votre livre, en anglais.

R. Oui. … »

Muri make, mu rurimi rwacu, ibi bivuga ko FPR yonyine ari yo yangiye isi yose gusinya amasezerano y’amahoro yo gushyiraho ubuyobozi bw’igihugu bw’inzibacyuho kuko yo yari iri gutegura intambara, izi neza ko izayitsinda (1) (kubera ubufasha bw’Amerika), igafata ubutetgesi bwose… Niba wumva urufaransa
isomere.

Ndatinze mu makoni ikibazo cyari CDR, ishyaka ryari ryemewe n’amategeko mu Rwanda kandi uko byagaragaraga rikaba ryari rinafite n’abayoboke benshi gusumbya andi mashyaka yose yari yemewe: MRND, MDR, PL na PSD. Ryari ishyaka rya «rubandanyamwinshi », Abahutu. CDR na yo ntiyasabaga ibintu byinshi: yasabaga gusa intebe imwe rukumbi mu Inama ishinga amateko no muri guverinema kugira ngo ikurikiranire hafi ibyagombaga kuhabera yavugaga ko bishobora kuba byari bigamije kugambanira Repubulika n’Abahutu. FPR iti: “ishyaka rivugira Abahutu rironda akoko. Ntidushobora kwicarana na ryo”.

FPR yasabaga Habyarimana ibintu bidashoboka: kutubahiriza amategeko y’igihugu we ubwe yashyizeho umukono; kwima umwanya CDR yahabwaga n’amategeko; kutubahiriza amasezerano ya Arusha; no gusuzugura ISI yose. Ndahamya ko iyo Habyarimana abyemera, FPR igeze imbere mu gihugu yari gukora “kudeta”, ikarega Habyara ko atubahiriza amategeko yasinye; igatanga urugero rwa CDR!

Birabaje cyane kubona Gasana ibi abizi, akigira ikigoryi, akabirengaho akabeshya. Kwirengagiza nkana ukuri uzi, iyo utabitewe n’ubwoba cyangwa n’uburwayi, biba bigaragaza ko ufite icyo ushaka guhisha. Ndahamya ko kuri Gasana ari uko afite ibiganza bijejeta amaraso y’inzirakarengane yicishije agambanira nyakwigendera Habyarimana, urupfu rwe rukaba rwarabaye imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi n’itsembatsemba ryakorewe Abahutu n’Abanyekongo.

Umugambi we n’uwa Kagame biruzuzanya.

Reba http://www.youtube.com/watch?v=kIZ6VfvVaYM na http://www.youtube.com/watch?v=8t-qX1t240g

b. Clinton yafashe umwanzuro we wanyuma wo gutangiza jenoside yakorewe abatutsi nyuma y’inama Gasana yagizemo uruhare rukomeye.

Ni ibihe bintu byavugiwe mu nama byatumye Habyarimana araswa, jenoside igatangizwa no kugeza ubu Akarere k’Ibiyaga bigari kakaba gatembamo umuvu w’amaraso?

Gasana yatanze igisubizo cy’ibyahavugiwe: Mu nama y’abaminisitiri itegura iy’abakuru b’ibihugu nasobanuriye bagenzi banjye ko Habyarimana adashaka gushyira amasezerano y’amahoro mu ngiro, ko atifuza ko “abahutu n’abatutsi basigana imibiri”, ko yibereye mu macenga acamo amashyaka ya opozisiyo ibice, akarahira wenyine ngo akomeze kwibera perezida, …

Mpereye ku kuri maze gusobanura aha hejuru (B,a) ndemeza ko Gasana mu nama y’abaminisitiri yiriwe ari kugambana abeshyera umukuru w’igihugu nkana. Naho mu nama y’abakuru b’ibihugu Gasana yavuguruje perezida we, aramubeshyera biratinda, aho kumufasha no kumwunganira. Muri make dore ibyahavugiwe:

Habyarimana yabwiye abari mu nama, ku bijyanye n’ishyirwaho by’inzego z’ubuyobozi bw’inzibacyuho, ko agomba gukurikiza ibyo amazerano ya Arusha yavugaga. Yongeraho ko uretse FPR yonyine andi mashyaka yose abyemera ndetse ko n’ibihugu byo mu karere Zaïre, Ubuganda, Uburundi, Tanzaniya … Loni mbese umuryango mpuzahanga wose bibyemera. (=«que les accords stipulaient que tous les partis politiques légaux y avaient droit et ce proportionnellement à leur force politique supposée » et «que le Zaïre, l’Ouganda, le Burundi, la Tanzanie, toute la région des Grands Lacs soutenait cet Accord, le corps diplomatique présent à Kigali, le nonce apostolique, le Représentant spécial du Secrétaire général, tout le monde était d’accord avec ce plan ». Yavuze ko nta burenganzira afite bwo kwima CDR ibyo ihabwa n’amategeko. Yasobanuriye abari aho ko ishyaka FPR ridafite uburenganzira bwo kwirukana irindi shyaka mu Rwanda.

Gasana Anasitazi n’intumwa za FPR bo babwiye abari aho ko « ntakundi byagenda » Habyarimana niba adashaka urupfu agomba kubahiriza ibyo FPR itegeka : kwangira ishyaka CDR ibyo yahabwaga n’amategeko ndetse n’amasezerano ya Arusha Habyarimana ubwe yasinye. Habyarimana yarabyanze. Ako kanya Museveni na Mwenyi bahita bahamagara Clinton baramubwira bati Habyarimana ntashaka amahoro, yanze gushyira amazerano y’amahoro mu bikorwa. Clinton ati, mu nyungu z’Abanyarwanda, murase iyo mbwa. Mwenyi na Kaguta bicinya icara, bahita bahamagara Kagame baramubwira bati Perezida w’Isi yose atanze uruhushya… rasa. Kagame ararasa, Habyarimana n’abo bari kumwe bapfa gutyo na jenoside itangira ubwo.

Muri make rero, inama yatumijwe na Mwenyi yari iyo guha Habyarimana amahirwe ya nyuma yo gusimbuka urupfu. Muri iyo nama Habyarimana yakomeye ku ndahiro ye yo kubahiriza amategeko ya Repubulika we ubwe yasinye ; bimuviramo urupfu. Naho Dr Anasitazi Gasana yafashije Kaguta, Mwenyi na Kagame kwica Habyarimana no gutangiza jenoside babeshya Clinton ko Habyarimana yanga amahoro

(1). Ni ingirakamaro cyane kwibutsa ko amasezerano ya Arusha FPR na guverinoma ya Habyarimana bayasinye, FPR ikaza gukorera i Kigali irinzwe n’abasilikari bayo “600” bari mu ngoro y’Inama Ishinga Amategeko. Icyagoranye kivugwa aha ni ugushyiraho abayobozi b’inzibacyuho. FPR yanze kubahiriza amaserano isaba ko CDR yirukanwa. Ibyo byatumye Habyarimana ategura umushinga wo gusobanurira « Isi yose » ikibazo uko giteye. Tariki ya 28 Werurwe 1994, Isi yose yemeye ukuri kwa Habyarimana nk’uko Dallaire yabihamije imbere ya TPIR, FPR na Gasana barabyanga, bahitamo kwica Habyarimana no gutangiza jenoside.

c.  Gasana A. avuga rumwe na Kagame P. ku “mvo n’imvano” ya jenoside yakorewe abatutsi!

Kuki Dr Gasana, usoma kurusha abandi banyarwanda bose, avuga rumwe na Kagame ashinja Habyarimana na Bagosora gutegura jenoside yakorewe abatutsi yirengagiza nkana uku kuri kw’amateka ?

Gérard Gahima : “Un génocide a également été planifié à l’encontre des Tutsi en 1994. Je ne crois pas que le président  Habyarimana soit à l’origine de ce génocide comme le gouvernement du Rwanda le prétend. En tant que procureur de Kigali, je n’ai aucune preuve de son implication dans le génocide.”

(= jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yarateguewe. Simpamya ko perezida Habyarimana ari we wayiteguye nk’uko ubutegetsi bwa Kagame bubivuga. Nk’umuntu wabaye umugenzacyaha mukuru w’u Rwanda nta kimenyetso na kimwe nabonye kimushinja.) Reba: Rwanda: Pour Gahima, Kagame a tue plus de gens que Kadhafi

Naho, umushakashatsi n’uwaminuje ku manza zibera Arusha ahamyako ibyafatwaga nk’ukuri kuri jenoside yakorewe abatutsi 1994-1995 urukiko TPIR rwasanze ari ibinyoma. Niba wumva igifaransa nka mwarimu wanjye Dr. Gasana wakinyigishije iyumvire kandi wisomere :

« Arusha, 14 décembre 2011 (FH) –  La chambre d’appel du Tribunal pénal international pour le Rwanda (TPIR) a réduit mercredi la peine du colonel Théoneste Bagosora de la perpétuité à 35 ans de prison, a constaté l’agence de presse Hirondelle. Sa responsabilité est de n’avoir pas prévenu les crimes commis par des militaires  et de n’avoir pas puni les auteurs. … Contrairement aux juges de première instance, la chambre d’appel n’est pas d’avis que le colonel ait  planifié et ordonné ces différents crimes. Mais, a-t-elle conclu, il savait que ces exactions allaient être commises mais n’a rien fait alors qu’il en avait les moyens. Source: ER/GF © Agence Hirondelle ».

Nta yindi mpamvu rero itera Gasana kuvuga rumwe na Kagame ku itegurwa n’itangiza rya jenoside yakorewe abatutsi ni ubufatanyacyaha bahuriyeho. Umutimanama we uramurega. Igihe ihuriro RNC rizashirira ubwoba, rikavuga ukuri kuri jenoside yakorewe abatutsi, rikarega Kagame, Museveni, Mwenyi na Clinton ntirizibagirwe Dr. Gasana Anasitazi.

d. “Ibisa birasabirana.” Indahiro ya Gasana: “si njye washizeho Interahamwe” isa n’iya Kagame: “si njye washinze M23”!

Cecil Kami ati biratangaje kumva « umuntu useka Abanyarwanda ngo ntibasoma atarigeze asoma igitabo cy’uwo bitiranwa James Gasana, Rwanda : du parti-état à l’état garnison. Muri icyo gitabo James avugamo uburiganya n’ishingwa ry’Interahamwe bya Anasitazi Gasana ati : « Nuko Dezire Murenzi wari umuyobozi wa Petrorwanda ategura umushinga ku giti cye abifashijwemo na Anasitazi Gasana wo gushyiraho Interahamwe, bitazwi n’abayobozi b’ishyaka MRND. Naho ikindi kiranga uburiganya bw’Anasitazi Gasana ni uko yagiriye ishyari D. Murenzi wari akomeye muri MRND kandi bava mu karere kamwe ; akamuca inyuma agenda asebya uwo mushinga we kugirango adakomeza kuba icyamamare muri Kigali. Gasana A. ari mu bantu bagiriye inama inshuti n’abajyanama ba Habyarimana kwiyegereza Interahamwe no kuzaka Murenzi. »

« …. celui qui reproche aux Rwandais de ne pas lire semble lui-même n’avoir jamais eu entre ses mains un livre, Rwanda : du parti-état à l’état-garnison. James Gasana y parle moins tendrement de son homonyme. Avant même la publication de ce livre (puisque le docteur est un adepte de lecture), le même James écrivait : « C’est ainsi que Désiré Murenzi, alors Directeur de Petrorwanda, opérationnalise la stratégie de mise sur pied d’une ligue des jeunes prônée par Anastase Gasana, en créant les Interahamwe de sa propre initiative en dehors du parti. Un élément en plus est qu’A. Gasana qui ressent le poids politique de D. Murenzi au sein du Mrnd est de même origine que lui : il ne veut pas de l’initiative de Murenzi, de peur de renforcer son influence en préfecture Kigali. Il est ainsi un de ceux qui conseillent l’entourage de Habyarimana de récupérer les Interahamwe ». Reba http://www.france-rwanda.info/article-esquives-et-pirouettes-rwandaises-cecil-kami-116360222.html

UMWANZURO

Abanyarwanda baca umugani bati : « Ukuri guca mu ziko ntigushye ». Ubu nanjye nshobora guhamya ntashidikanya nka Jean Kambanda nti : « Interehamwe zakoreraga Kagame na FPR ye mu gutsembatsemba abatutsi bari barayobotse ingoma mputu ya Kayibanda-Habyarimana. » Ku bayobozi b’Interahamwe bakoreraga Kagame « Jerry Robert KAJUGA qui en était président, Phénias RUHUMURIZA qui était premier vice-président ainsi que Dieudonné NIYITEGEKA qui en était trésorier général » ni ngombwa kongeraho Dr. Anasitazi GASANA wari uzihagarariye muri guverinema ya Habyarimana. Hari undi ufite uko abyumva n’uko abibona?

http://www.rwamucyo.com/fileadmin/user_upload/publications/20111110-Kambanda-02-denonce.pdf

Samweli Lyarahoze, 2013.03.28

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Semahoro says:

    Ndafite utuntu tubili nongeraho:
    (1). Uragira uti:”Muri make rero, inama yatumijwe na Mwenyi yari iyo guha Habyarimana amahirwe ya nyuma yo gusimbuka urupfu.” Ibi ntabwo alibyo, Habyarimana yagombaga gupfa byanze bikunze, ahubwo yali yahamagawe kugirango bamutinze naho abandi bamwitegure. Niba utarubizi, inama yo kumwica yabereye muli Nonciature Apostolique muli janvier 1994, kandi yatorotse urupfu le 4 avril 1994. Ibibyatangajwe n’uwali uhagaraliye CXR rouge mu Rwanda icyo gihe.
    (2). Kajuga Robert ayoboye ikipi y’Interahamwe infiltres bahuliye na Paul Kagame iBujumbura mukwica Melchior Ndadaye. Kajuga yatanshye mu Rwanda uwo munsi bakoze ishyano. Gasana arabeshyera abasoda b’abarundi kandi camionnette yuzuye abasoda ba FPR yalinjiye muli camp militaire Ndadaye yahotorewemo iturutse mu Bugarama abanyagihugu b’uBurundi bayireba!
    Kuba Kajuga Robert yali complice wa FPR binagaragazwa n’uko abatutsi b’iButare balimo Bihira umaze kwitaba Imana babwiwe guhunga na Kajuga kuko yahageze iminsi mike mbereyuko Sindikubwabo aza gukorera inama iButare. Abo yabwiye ndabazi kandi bamwumvise nk’ejo kuko Bihira yahunze anataye abakobwabe bakuru atali azi aho bazerereye kuko ntacyo bikangaga.
    Muli analyse zanjye aliko, Gasana ni igikoresho kandi n’umuswa, kuko ali Nyirajya iyo bigiye. Naliliya shyaka ashyiraho wasanga alimuli mission imwe niyo yahawe ashyiraho Interahamwe za Kajuga Robert. Ubu noneho ibikoresho yabonye yagenderaho n’ukuvuga umugore wa Twagiramungu kuko adahumeka Rukokoma [aliko mubyukuli ali Twagiramungu bamubwiye kuvuga [kuko ndazi neza ko Assumuta atajya murayo], abandi avuga n’abana ba Rwigemera, kuko abamutuma batemera Ndahindurwa! Naho Condo mureke, n’ubwo ibyo yavuze ntarabyumva, ntumugaye ahubwo umubaze impamvu. Politiki ntayigiye hanze, muzi ali umudepite. Ngibyo, nguko.

Trackbacks

  1. […] Maze kumva iki kiganiro Dr Gasana Anastase yagiranye na Radio Itahukanumva ndasobanukiwe: Birashoboka cyane ko Dr.Gasana Anastase ari mu bateguranye na Kagame jenoside yakorewe abatutsi. soma birambuye […]

Speak Your Mind

*