U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Raporo ya ONU ishinja ingabo z’u Rwanda jenoside y’abahutu muri Congo izasohoka ku tariki ya 1 Ukwakira

navi-pillay-un-hchr

Madamu Navi Pillay
Komiseri Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Nyuma y’aho u Rwanda rugaragarije ko rutishimiye ibigaragazwa na Raporo irushinja ubwicanyi ndengakamere, ibyaha by’intambara na Jenoside yakorewe Abahutu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bw’Ikiremwa Muntu ryafashe icyemezo ko itangazwa ry’iyo Raporo ryigijweho ukwezi kwose.

Komiseri Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu, Madamu Navi Pillay, yatangaje ko nta kabuza Raporo izashyirwa ahagaragara kuwa 01 Ukwakira uyu mwaka. Ibi byakozwe kugira ngo ibihugu birebwa n’iyo raporo bibanze bitange ibitekerezo n’ibyifuzo ku bikubiye muri iyo raporo.
Mu cyumweru gishize nibwo iyi Raporo yatangiye kuvugwaho byinshi mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku isi,nyuma y’aho Ikinyamakuru Le Monde cyandikirwa mu Bufaransa gitangaje bimwe mu bikubiye mu mbanzirizamushinga yayo. Raporo ubwayo igizwe n’impapuro 530 hatabariwemo imigereka. Bimwe mu byaha ndengakamere bivugwa muri iki cyegeranyo ni ubusahuzi, iyicarubozo, gusambanya abagore ku ngufu, ubwicanyi na Jenoside.

Kagame ati twabasanzeyo turabarasa.
[wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100413-kagame-yigamba-ko-yarashe-impunzi.mp3″ text=”Iyumvire aho Kagame yigamba ko ingabo ze zarashe impunzi muri Congo” dl=”0″]

Icyifuzo cy’u Rwanda ni uko amagambo ari muri raporo yahindurwa bakarushinja ubwicanyi ariko ntibarushinje jenoside. Madamu Navi Pillay yavuze ko raporo izasohoka uko iri, ishyirwemo imigereka irimo ibitekerezo n’ibyifuzo bizaba byatanzwe n’ibihugu bishyirwa mu majwi, harimo u Rwanda.
Birumvikana ko mu gihe imyanzuro y’iriya raporo yerekana ko ingabo z’u Rwanda zakoze amarorerwa arimo jenoside ku bahutu bari muri Kongo, nta mpamvu yatuma ingabo ziregwa ayo marorerwa zakomeza gukorera ONU akazi ko kurinda umutekano mu bindi bihugu. Leta y’u Rwanda rero yiteguye gukura Ingabo zayo mu butumwa bw’amahoro, iherehe ku ziri mu gihugu cya Sudani, iyo raporo nisohorwa n’Umuryango w’Abibumbye ku mugaragaro.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. fidel says:

    Nyamara Kagame gukura ingabo ze aho ziri kw’Isi dore ko nanumvise ziri henshi,none nigute ibgabo zlshinjwa jenoside zabungabunga umutekano w’ibindi bihugu kandi iyo jenoside zishinjwa zarayikoze mu kindi gihugu?

Speak Your Mind

*