Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yahagarikiye umuyobozi wa FDU-Inkingi Victoire Ingabire i Kanombe

Victoire Ingabire Umuhoza

Victoire Ingabire Umuhoza

Umva amagambo Victoire Ingabire yabwiye VOA News


Ibyo Victoire Ingabire yabwiye BBC

Kuri uyu wa kabiri tariki 23/3/2010, Madamu Victoire Ingabire uyobora umutwe FDU Inkingi yabujijwe na polisi y’igihugu gufata indege ku kibuga cy’indege cya Kanombe mu mugi wa Kigali.

Nk’uko Radio Rwanda yabitangaje, Madamu Victoire Ingabire hari ibyaha yari agikurikiranweho bijyanye n�ipfubya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma ariko madame Victoire Ingabire yaje kugirana ikiganiro na VOAnews ndetse na BBC Gahuzamiryango atangaza ko atashakaga guhunga igihugu, ngo ahubwo yari agiye gusura umuryango we.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu we yatangarije BBC Gahuzamiryango ko muri iyi minsi uyu mutegarugori hari ibyo ari kubazwa na polisi, ngo akaba agomba guhora yiteguye kwitaba kandi ntajye kure. Ngo ibi ni nako bigenda ku bantu benshi baba bari kubazwa na polisi, akaba ariyo mpamvu yatangiriwe ntiyemererwe gukomeza urugendo.

Madamu Victoire Ingabire yatanzwe n’ishyaka FDU-Inkingi kuzahangana na Prezida Paul Kagame mu kwiyamamariza umwanya w�Umukuru w’Igihugu mu matora twitegura ya Kanama 2010. Ariko na n’ubu ubutegetsi bwamushyizeho amananiza bumubuza kumuha impushya zo gukoresha inama ituma ashobora gutangiza ishyaka rye mu Rwanda ku mugaragaro.

Umva kandi ibyo Victoire Ingabire avuga ku:
Inzitizi mu kugeza demokarasi mu Rwanda

Take advantage of Twitter explosion

1 comment

1 INKUBA { 03.23.10 at 16:28 }

Arajya he ??????
Nahagarare tuwotane .
Yavuze ko aje kutumara ubwoba none se atumara ubwora agifite.
The battle is for generals.
Hagarara wihunga: Umuti usize uvugutse uwunywe.

Leave a Comment