U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Pierre Célestin Rwigema wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yavuye mu buhungiro

Uwigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Pierre Célestin Rwigema yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka itari mike ari mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ikinyamakuru IGIHE kiratangaza ko Pierre Célestin Rwigema wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, nyuma akaza guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubu yasubiye mu Rwanda.

Rwigema yabaye Minisitiri w’Uburezi kuba mu 1994 kugeza mu 1995, aba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu 1995 kugeza mu 2000.

Mu mwaka wa 2001, akimara kuva ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yashinjwe kuba yaragize uruhare muri jenoside yo muri 1994. Mbere y’uko atabwa muri yombi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

None ubu ngo yumvikanye na shebuja Kagame nk’uko byagaragaye igihe Kagame yahuraga n’abanyarwanda bashyigikiye ingoma ye i Chicago. Kagame yemeye kumuhanaguraho ibyaha yakekwagaho none ubu Rwigema yiyemeje gutaha no kugendera ku murongo watumye ahanagurwaho ibyo cyaha.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. NIYONKURU Jean Claude says:

    Muraho jewe ndi i burundi Guhunguka kwa Rwigema sibibi kuko kuba hanze birarushya mugabo n’ukuraba ko atazoguma ari impunzi mu mutoma we hanyuma gatangura gukora ibidashimishije abanyarwanda basigaye mu buhungiro si non guhunguka bihera mu mutima kandi kwubaka urwakubyaye n’umurimo mwitumo ntibarinda kubiguramagarira ewe reka turabe nzaba mbarirwa

  2. batinya says:

    Ubundi abantu bazi Rwigema Cerestine bamuziho icyi? Nkinyanga mugayo cyangwa nka bihemu? nagerageje kubaririza abantu babaturanjye bamuzi barandahira ngo ubusanzwe nigihwahwanya, ngo ntamugabo umurimo. Ngo ibisa birasabirana. nabantu bomukarere ko muruhango na Gitarama byabatangaje.
    Niba mwibuka igihunga amangambo yacicikanye ngo yishe abantu banatuma na za mandant ngo bamugarure ariko Leta yamuhaye ubuhugira America iranga kubera ko bibazaga ukuntu umuntu yakoze genocide ahabwa umwanya nkuriya bituma bamwima leta yurwanda.
    Kubera umutego mubi…. wa kagame.
    None Aragarutse bamuhaye akayabo kamafaranga nibyobamwijeje byinshi ngo bamuhanaguyeho icyaha cyubwicanyi murabona aribyo cyangwa we arabona aribyo? Kagame arababeshya kuko biragaragara ko ariwe gonocide yu rwanda.ashobora ate guhanaguraho icyaha umuntu wishe abantu koko? Abo wiciye urabona aka kanya bakwibagiwe cyangwa se haruburyo bwabayeho buturutse mubanyagihugu bwokubabarirana? Ndunva kagame ababeshya kuko icyaha gisigara aricyahe cyereka niba ariwe waremwe abantu bapfuye akaba agiye kubazura bikamuha gukuraho ibyaha nakababaro abantu bafite kagashira.
    bavandimwe mureke kugwa mumutengo winda.
    Murabona kagame akunze Rwigema kurusha Kajeguhakwa? watanze ibye byose ?nvuze kajeguhakwa njyereranya ariko hari benshi. Mureke ibisambo kagame abyegeranye hanyuma muzunva ake nabo. Sinzi umuntu wambwiye ngo yunvise ko kagame na madamu ngo ariyo Tsinzi abapfumu bamubwiye. Nakubwira icyi.
    Reka dutegereze Rwigema, yenda nawe azihanukira atubwire icyatumwe ahunga akaba amaze iminsi ingana kuriya adataha.

  3. Fidel says:

    @ batinya !
    Kura itiku aho nta ashe bamuhaye ahubwo nuko yasanze kuba mu buhungiro kandi afite igihuge ari bugwari.ikindi kandi siwe wa mbere uhanaguweho ibyaha yashinjwaga na Arusha ibagira abere kandi bizwi neza ko ari abicanyi /bateguye ubwicanyi urugero nuwo bitaga Z musaza wa muka Kinani.

    Ntibyumvikana kubona agirwa umwere mushiki we akaba akomeje kwangara muri Franse yarimwe ubuhungiro kubera ibyaha ashinjwa byo gutegute jenoside,kandi wowe ntacyo wigeze umuvugaho.wirindagira rero uteshaguzwa ku mugabo wifatiye ibyemezo bya kigabo byo gusubira mu gihugu cye!!

  4. TEDDY says:

    Erega bavandimwe ntimukarwanire intambara y’amagambo hano kuri internet!!!!…..niba ufite icy’uvuga kandi gifite ishingiro…..ohereza lettre (e-mail) cyangwa se hamagara kuri telephone maze winigure rwose!!!!

    Icyo mbona n’uko…. ari Z ariwe zigiranyirazo cyangwa se Rwigema Pierre Celestin bombi bashinjwa icya cyo gutegura no gukora genocide muRwanda!!!…..ntimwiyibagize ko abakabashinje abenshi aribo bapfuye….Ubushinja cyaha iyo butabonye ibimenyetso bihagije umushinjwa cyaha agirwa umwere!!!!……Rero abapfuye nta justice nyayo bazagira muRwanda!!!!!!!!!!!!….ibyo niko bimeze kandi birababaje………Har’abantu benshi bakigenda bidegembya Mugihugu kandi bazi neza ko bishe abantu ariko kubera ko nta bimenyetso simusiga bibaranga, nuko rero bazagumya bibereho neza naho million irenga y’inzirakarengane yaragiye……Mana uzabe umuchamanza wukuri!!!!!!!!!!!!

  5. Fidel,wagombye ariko kwerekana ko ibyo batinya avuze ari umwanda, aho kugira ngo umwadukire. uwasoma yabona ko nta burere ufite.kandi utumva uko ubutabera bukora.Kuki utajuriye ku kibazo cya z.

  6. ruti charles says:

    ndabasuhuje mwese,
    izi nyandiko zanyu ntakindi zigamije uretse gusebanya,gusa ikibabaje ni uko musebya n’abo mutakagombye gusebya,nonese nawe muragira muti Rwigema ni bihwahwanya!buriya Rwigema muhuye wamusobanurira ukuntu ari bihwahwanya?rahirako utakanja amanwa!?ese ubivuga ushingiye kuki?nge mbona mumeze nk’abasazi nonese nawe murafata umugabo wakoreye neza igihugu mukamutuka ubwo mwumva ntasoni mufite,mumushinja GENOCIDE mute kandi ubutabera bwaramujyize umwere?ese mwaba muzi imodoka yambuwe n’interahamwe zamusumbirije zishaka kumwica akigura imodoka ye?niko niba mushinja Rwigema Genocide kuki mutayishinja Twagiramungu Fawusitini kandi bose bari mugice cyitumvikanaga na MRND ya Habyarimana?muzajye aho avuka cyangwa muzabaririze ntabwo Rwigema yanduranya, akunda amahora kandi akunda abantu kurusha uko akunda ibintu.Kuba yaratashye ni uko ntacyo yishinja ndetse ntanicyo ubutegetsi bumushinja.bamwe muravuga muti yahawe amafaranga,abandi muti ni inda nini!muribeshya cyane ese atarajya muri politiki ntiyabagaho neza?iyo mufata umugabo ufite imyaka ikabakaba 60 mukamwita bihwahwanya mwumva mwe muri iki?wowe Batinya, reka nkwibandeho cyane biragaragara ko uhuzagurika, uravuga uti Amerika yanze kumutanga kubera impamvu watanze,ubundi ukongera ngo Kagame aramushuka,reka kuvanga ibintu kuko ntabwo Rwigema yagizwe umwere ‘inkiko gusa na Kagame,”ahubwo yagizwe umwere nuko asazwe ari umwere.”ngirango baravuga ngo akari kumutima gasesekara inyuma,keretse wowe niba wumvako abantu bose bacyekwaho icyaha biturutse kumatiku yabamwe baba bashaka kwicisha abandi kubwinyungu zabo biba bigomba kubahama ahubwo ibyo ni ibyifuzo byawe kandi bitandukanye n’ibyo abaturage b’aho yari atuye batanze mu ikusanya makuru muri gacaca ese wigeze wumva hari umurega ko yaba yarishe n’isazi!?ahaaaaaa ni akumiro.ariko kandi bigaragara ko uzi neza ibyo yakoze bibi doreko uvuga ko wabajije abaturanyi be aho akomoka aho za Gitarama ngaho ba umugabo maze utinyuke ubivuge.nonese niba Rwigema atashye ikibazo kirihe?nonese kuki abo muri FDLR bataha? kuiki wumvako abo bataha noneho Rwigema w’umwere agahera hanze?nkuko wabivuze ubutabera bw’Amerika bwakoze iperereza busanga ni umwere cyane rwose ndetse na Leta y’urwanda irabihamya keretse wowe niba hari icyo mupfa ku giti cyawe naho Kagame kuba uvugako yamucyuye ni inshingano ze ndetse n’uburenganzira bwe kuo ari kugerageza gusana imitima y’abanyarwanda ntampamvu rero yatuma ibirego by’ibinyoma bya politike yabamwe bidakandagirwa maze Nyakubahwa Rwigema agataha mucyubahiro

Speak Your Mind

*