U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Perezida Kagame yageze muri Congo Brazzaville mu biganiro ku Burasirazuba bwa Congo

Nk’uko byari biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame yitabira inama y’umunsi umwe muri Congo Brazzaville, imuhuza na Yoweri Museveni wa Uganda, Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazaville na Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yayitabiriye ngo bigire hamwe ku iterambere ry’imbaraga zishyirwa mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Nk’uko tubikesha abashinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida w’u Rwanda, Perezida Kagame yageze mu mujyi wa Oyo uherereye mu majyaruguru ya Congo Bzazzaville aho ibiganiro bibera kuri uyu wa 24 Werurwe 2013.

Mu mujyi wa Oyo niho Perezida wa Congo Brazzaville avuka aherutse kwakirira muri Gashyantare Perezida w’u Rwanda ubwo yaherukaga kugirira urugendo muri icyo gihugu.

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Congo Brazzaville na congo Kinshasa bahuye nyuma y’isinywa ry’amasezerano yo kugarura amahoro muri Congo aheruka gusinyirwa i Addis Abeba.

Perezida Nguesso yakiriye mu bihe bishize Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Mutarama uyu mwaka, anakira Perezida Paul Kagame w’u Rwanda muri Gashyantare.

Source: Igihe

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*