
Kuri iyi tariki ya 7 Mata, mu Rwanda hatangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 16 Jenoside yo muri Mata 1994. Imihango yo kwibuka yatangiriye ku Rwibutso rwa Gisozi aho Perezida wa Repubulika yacanye urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi ijana.
Umuhango watangijwe n’amasengesho yayobowe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Swaleh Harelimana,watanze ubutumwa bwo kwibuka yifashishije ibitabo bitagatifu, Bibiliya na Qur’an.
Muri uwo muhango wayobowe na Perezida Kagame, wari witabiriwe kandi n’abayobozi bakuru mu gihugu barimo Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, Vincent Biruta, Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, Madamu RoseMukantabana, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Aloysie Cyanzayire, Minisitiri w’intebe, Bernard Makuza, Umugaba Mukuru w’Ingabo, James Kabarebe na Komiseri Mukuru wa Polisi Emmanuel Gasana ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Uyu muhango kandi witabiriwe na Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubufatanye na Francophonie w’Ubufaransa, Alain Joyandet.
Habayeho umuhango wo kunamira no gushyira indabo kuhashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside.
Imihango yaberaga ku Gisozi yasojwe herekanwa igishushanyo mbonera gishya cy’urwo Rwibutso.
Nyuma yaho imihango yakomereje kuri Stade Amahoro i Remera hari hateraniye imbaga nini y’abantu.
Umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere ni wo uranga itangira ku mugaragaro ry’icyunamo.
[Igihe]
Speak Your Mind