Mu Murenge wa Rambura, Akarere ka Nyabihu, Intara y�Iburengerazuba, hamaze iminsi hagwa imvura nyinshi ku buryo amazu menshi y’abaturage n’imirima yabo byangiritse cyane.
Inkuba yakubise abantu batatu bitaba Imana barimo umuntu ukuze umwe n’abana babiri.
Iyo mvura yibasiye cyane Akarere ka Nyabihu ndetse n�Akarere ka Rubavu. Nyamara ntiharamenyekana neza agaciro k’ibyo imaze kwangiza kugeza ubu.
Tubibutse ko mu gice cy�Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bw�u Rwanda ariho haherereyemo imisozi y�Ibirunga ndetse n�ishyamba rya Gishwati hakaba n’ubusanzwe hakunze kurangwamo n�imvura nyinshi.
Speak Your Mind