U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ni iki cyihishe inyuma y’ubugizi bwa nabi ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bukorera abaturage?

Amakuru dukesha abantu bazi neza imikorere ya FPR ndetse banagira uruhare muri ibyo bikorwa ni uko ngo bene izi gahunda zo kuburabuza abaturage zigamije kubaca integer no kubabuza amahwemo bityo ngo bagahora mu mihangayiko ntibabone umwanya wo kubaza leta ibibi ibakorera ndetse ngo gukenesha abaturage bituma bahora bihugiyeho bityo ntibabone umwanya wo kubaza leta ibitagenda neza cyangwa ngo babone umwanya wo kubirwanya. Ibi ngo bikaba ari uburyo leta z’abanyagitugu zidakundwa n’abaturage zikoresha ngo zishobore kuguma ku butegetsi ndetse ngo zikanongeraho kubatera ubwoba ngo batagira icyo bavuga. Izi nama nk’uko tubikesha ababizi ngo leta ya Kagame yazigiriwe n’abanya Israeli (Abayahudi) kuko ngo nibwo buryo bwonyine bukoreshwa kugirango abanyagitugu ubusanzwe baba ari ba nyamuke bashobore kuguma ku butegetsi ariko bahangayikishije rubanda.

Birakwiye ko abaturage abakorerwa ibikorwa bibi leta ya Kagame ikorera abaturage yifashishije inzego z’iterabwoba yashyizeho zirimo inkeragutabara bahaguruka bakabirwanya bivuye inyuma kuko bibabuza uburenganzira ku buzima rusange bw’igihugu cyabo.

Source: Rwanda in Liberation Process

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*