U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Muhanga: Minisitiri Murekezi yasabye Abanyarwanda imbabazi

Ministri Murekezi Anastase

Minisitiri Murekezi Anastase muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge

Mu cyumweru cyahariwe ubumwe  n’ubwiyunge  cyabereye mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga kuri uyu  wa mbere tariki ya 25 Ugushuingo 2013, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Murekezi Anastase yasabye imbabazi Abanyarwanda bose kubera ibaruwa yandikiye Leta y’u Rwanda  mu 1973, afatanyije n’abanyeshuri biganaga icyo gihe basaba ko umubare w’Abatutsi wagabanuka mu mashuri  no mu bucuruzi.

Mu ijambo rye ryamaze amasaha abiri n’igice, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Murekezi  Anastase yabanje kugaruka ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo mbere na nyuma y’Abakoloni. Agaragaza uburyo Abakoloni babibye urwango mu Banyarwanda  bazana amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

Murekezi yavuze ko mu gihe cy’abami Abanyarwanda bari bamwe nta vangura ryabagaho ariko ngo uko ingoma zagiye zisimburana amacakubiri yagiye  yigishwa mu baturarwanda bigera n’aho ubwoko bwandikwa mu ndangamuntu .

Minisitiri Murekezi yavuze ko  mu gihe  hirya no hino harimo kuba ibiganiro hagati y’abayobozi n’abaturage mu rwego rwo  kongera kwigisha Abanyarwanda ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse na gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yafashe  iya mbere  mu gusaba imbabazi Abanyarwanda ku byo yaba yarakoze  mbere ya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.

Murekezi avuga ko  mu mwaka w’1973, abanyeshuri b’Abanyarwanda bakomoka mu bwoko bw’Abahutu icyo gihe bigiraga  mu gihugu cy’Ububiligi bihuje  bandikira Leta y’u Rwanda ibaruwa isaba kugabanya  umubare w’Abatutsi mu mashuri no mu bucuruzi kubera ko babonaga urimo  kwiyongera.

Murekezi Anastase muri Kabacuzi

Minisitiri Murekezi Anastase ari kumwe n’abaturage bo mu murenge wa Kabacuzi.

Murekezi yavuze ko nyuma baje kwibumbira  mu cyo yise ishyirahamwe “Association Générale des Etudiants Rwandais  (AGER)” batangira guhindura imyumvire ishingiye ku moko  bitewe n’uko iryo shyirahamwe ryari rihuriwemo n’abanyeshuri b’Abanyarwanda b’amoko yose.

Minisitiri Murekezi kandi yavuze ko nta ruhare rundi yagize mu mateka atandukanye igihugu cyanyuzemo, haba muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, cyangwa nyuma yayo usibye iyi baruwa asabira imbabazi  kandi ngo nabyo yabigiyemo kubera  ko nawe yari yarigishijwe  amacakubiri igihe kirekire.

Yagize ati “Ndasaba  Abanyarwanda imbabazi, ibyo nanditse nabyanditse ndi umuntu mukuru uzi ubwenge kuko nari mfite imyaka  21 y’amavuko.”

Murekezi yakomeje avuga ko ikibazo cy’amoko kitagomba guherana Abanyawanda.

Yagize ati “Kera i wacu twahoze twitwa Abatutsi, ariko  byaje kugera igihe  ba sogokuruza bacu bahakwa n’abahutu guhera ubwo twahise duhindura  dutangira kwitwa abahutu.”

Mu mwanya abaturage bo mu Murenge wa Kabacuzi  bahawe ngo batange ubuhamya ku byo bazi  cyangwa babonye, wasangaga  hafi ya bose  bifashe ku buryo  wabonaga batabohoka  ngo bavuge ibibarimo.

Source: Umuseke.rw – 25/11/2013.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Evancy.Hassan .Byukusenge says:

    None se koko murumva ko atahemutse asaba ibi bikurikira: “umubare w’Abatutsi wagabanuka mu mashuri no mu bucuruzi”. Yakoze iby’ukuri asaba imbabazi; ahubwo akwiye gushimirwa iyo ntambwe aho kumugaya.

Speak Your Mind

*