U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Mu gihe Ntaganda ari kwerekeza iy’urukiko, Kagame yohereje ingabo muri Congo zo kwica Sultani Makenga

Rebels in Kivu, DRC

Ingabo M23 – Congo

Muri iri joro rya keye ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu taliki ya 22 werurwe 2013, u Rwanda rwohereje amakamyo 6 yuzuye abasilikare ba RDF mu gihugu cya Congo mu gice kiyoborwa na M23 ya Sultani Makenga. Izo ngabo zinjiye muri Congo zinyuze mu kirunga cya Kalisimbi. Aya makuru y�uko abasilikare b�u Rwanda binjiye muri Congo akaba yemezwa n�abaturage bo kuruhande rw�u Rwanda n�abo kuruhande rwa Congo ndetse n�abasilikare ba M23 bo kuruhande rwa Makenga.

Uyu munsi kandi intumwa z�urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha CPI zageze i Kigali zije gutwara Bosco Ntaganda , ubu twandika iyi nkuru Ntaganda akaba ashyizwe mu modoka yabigenewe imugeza ku kibuga k’indege i Kanombe aho agomba gushyirwa mu ndege yihariye yohererejwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI . Ibi byose biri kuba mu Rwanda Kagame atarurimo kuko kuva ku italiki ya 8 werurwe 2013 ari kumugabawe w�Amerika ; bikaba byarabaye ngombwa ko umunyamabanga w�abibumbye Ban Ki �moon amwihamagarira ubwe kugira ngo amwemerere imbona nkubone ko atazatambamira ijyanwa rya Ntaganda murukiko mpuzamahanga.

Nyuma ya Bosco Ntaganda , Sultani Makenga niwe utahiwe !

Sultani Makenga

Sultani Makenga

Kagame yohereje aba basilikare b�u Rwanda muri Congo kuruhande rwa Makenga kugirango amushishikarize kugaba igitero ku mujyi wa Goma. Ubusanzwe uruhande rwa Bosco Ntaganda na Runiga nibo bashakaga kugaba igitero cyo gufata Goma kugira ngo ingabo za SADEC zigomba kugira ikicaro muri uwo mujyi ntizizashobore kuza. Icyo gitekerezo cyo gufata umujyi wa Goma Ntaganda na Runiga bari bagishyigikiwemo na Paul Kagame. Ntaganda na Runiga bifuzaga gufata Goma kugira ngo basabe ko ibihano bafatiwe na ONU bikurwaho; ibyo byose bikaganirwaho na leta ya Congo na M23 mu mishyikirano iri kubera i Kampala.

Intandaro yo gucikamo kabiri kwa M23 yatewe n�icyo cyifuzo cya Ntaganda-Kagame-Runiga cyo gufata umujyi wa Goma batagishije inama G�n Sultani Makenga; uko gutwara ibintu gutyo niko kwatumye Makenga yikanga ko Ntaganda agiye kongera gufata ubuyobozi bwa M23 abifashijwemo n�u Rwanda bikaba nko mu gihe cya Laurent Nkunda aho yafashwe na Kagame ubuyobozi bw�ingabo (inyeshyamba za CNDP) ze akabuha Ntaganda. Ntaganda nawe yikanze ko Makenga ashaka kumvikana na Kabila bikamuviramo gutabwa muri yombi maze yiyemeza kwica Makenga , umutego yamuteze ntiwamuhitanye maze intambara hagati y�ibice byombi ivuka ityo!

Gen Sultani Makenga yarushije imbaraga Bosco Ntaganda n�ubwo yafashwaga n�u Rwanda,bituma ingabo zimushyigikiye zihungira mu Rwanda, Bosco Ntaganda nawe yakinnye umutwe Paul Kagame yishyira mu maboko y�abanyamerika kugira ngo bamugeze imbere y�urukiko kuko Kagame yari yiyemeje kumwica. Ubu rero Kagame afite ibibazo bikomeye ari nabyo bitumye agiye gushoza intambara muri Congo kugira ngo Gen Sultani Makenga azayicirwemo nawe atazamucika nka Bosco Ntaganda; iyo ntambara ishobora gufasha kagame gusubiza muri Congo abasilikare ba Ntaganda bahungiye mu Rwanda ubu nabo bamubereye umutwaro; iyo ntambara kandi Kagame azayitirira Makenga ,agaragarize amahanga ko ntaruhare ayifitemo bitewe ni uko yafashije urukiko kohereza Ntaganda mu Buholandi!

Ubwumvikane buke hagati ya Sultani Makenga na Paul Kagame

Laurent Nkunda

Laurent Nkunda

Sultani Makenga ni mubyara wa Laurent Nkunda wafunzwe na Kagame. Makenga akaba yarababajwe cyane n�uburyo Nkunda yafashwemo n�abantu be ba hafi bakicwa na Paul Kagame. Kubera icyo kibazo cya Nkunda, Kagame Paul yikanga cyane Makenga ndetse n�abanyejomba bose muri rusange. Icyo kibazo cy�ubushyamirane n�urwango Kagame afitanye n�abatutsi kavukire bo muri Congo nicyo kigiye kubyara intambara kabuhariwe ya nyuma izakuraho Kagame.

Makenga yafatiwe ibihano na ONU kandi imishyikirano y�i Kampala ikaba ubu iri hafi gusubukurwa gusa ikibazo kirimo ni uko igihugu cya Congo ndetse n�umuryango mpuzamahanga batifuza ko abasilikare bafatiwe ibihano basubizwa mu ngabo za Congo. None se Makenga azabyifatamo ate?Azaba uwa nde? Ibyaha Makenga abazwa yabishowemo na Kagame, kandi Makenga arashaka kwerekana ko ari umwere kugira ngo ahanagurweho ibyaha , none Kagame we ari kumwoherereza abasilikare bo kumufasha gufata Goma kugira ngo Congo n�amahanga bikurireho Makenga ibihano yafatiwe , nyamara mu mibare ya Kagame iyo ntambara izamufasha kwica Makenga kugira ngo azimanganye ibimenyetso dore ko ubu urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri gushakisha ibyaha byakozwe na M23 kugira ngo ababikoze!

Kagame arashaka ko Makenga agaba igitero I Goma kugira ngo u Rwanda rubone uko rwohereza abasilikare bahunganye na Ntaganda mu Rwanda basubire muri Congo dore ko muri abo basilikare hari abakishishe mubaturage mu Rwanda bafite n�intwaro! Nyuma y�urupfu rwa Makenga Paul Kagame yapanze ko Gen Baudoin Ngaruye (ubu uri mu Rwanda) ko ariwe uzaba umuyobozi wa M23! Ikibazo gikomeye ni uko ibi byose Sultani Makenga abizi, kuburyo intambara dutekereza ko ishobora kwerekeza i Goma ishobora kwerekeza i Kigali, kandi aho ibintu bigeze abasilikare benshi b�u Rwanda bakaba batiteguye kurwana intambara na M23, kuburyo Makenga ashobora gutera intabwe yo kuza kubohoza Laurent Nkunda no gufata Baudoin Ngaruye!

Ubu mubasilikare ba Kagame harimo urwikekwe rwinshi , hakaba huzuyemo ibyitso bya M23, ibyo bikaba byaragaragajwe n�ihunga rya Ntaganda mu Rwanda ndetse bikaba binemeza n�umuvugizi wa Congo Lambert Mende.

Ni ukubikurikiranira hafi.

Source: Veritas Info

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*