Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Madamu Victoire Ingabire ati “Nemera ko mu Rwanda habaye Jenoside”

Nyuma y’aho Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi Victoire Ingabire Umuhoza yamaganiwe kure n’abambari ba FPR na Ibuka bamushinja ko atemera cyangwa atubya Jenoside yabaye mu Rwanda. Yabonye bahagurutse nk’ibishwamwinyo bamwokeje igitutu ahita asohora itangazo yisobanura.
Aragira ati:

NEMERA KO MU RWANDA HABAYE JENOSIDE MU WA 1994
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nongeye kubashimira urugwiro mwanyakiranye ntahutse mu gihugu nyuma y�imyaka 16 mu buhungiro.
Ngikandagira mu Rwanda, nihutiye kujya kunamira abacu baguye muri jenoside, mboneraho no kwibutsa ko urwibutso ari ikimenyesto gikomeye ku Banyarwanda.
Kubera amaraso menshi yamenetse mu gihugu twese hamwe duharanire ko nta yandi maraso agomba kumeneka. Abakora politiki, abaharanira ubutegetsi n�undi wese bimubere indahiro ko nta yandi maraso akwiye guseswa.
Itsembabwoko ryakorewe abatutsi (jenoside) turaryemera kandi duharanira ko abarikoze bose babihanirwa. Twemera kandi ko hakozwe ibindi byaha bikomeye byibasiye inyokomuntu by�itsembatsemba (crimes contre l�humanit�) n�ibyaha by�intambara (crimes de guerre), ababikoze bakagomba kubihanirwa. Tujye duhora twibuka ayo mahano, tuyamagane kugira ngo bitazongera na rimwe. Kandi duharanire ko ubusugire bw�ubuzima bw�umuntu burindwa n�amategeko ku buryo bwimazeyo.
Biragayitse kubona hari ababyitwaza kugira ngo bacecekeshe abandi. Biragayitse kubona ko hari ababyitwaza ngo batize abandi ibitekerezo byo gupfobya uburemere bw�ibyo byaha. Uruhare rw�itangazamakuru nyaryo ni ugutangaza amakuru atabogamye kandi agamije gukangulira abantu kwirinda amakimbirane yose arebana n�amahano yagwiriye
u Rwanda.
Duharanire ubwiyunge nyabwo budashingiye kw�iterabwoba maze abakora politiki twimakaze ibitekerezo bifatika aho kurangaza abanyarwanda dushakira inyungu mu mahano yashegeshe buli munyarwanda wese.
Twese hamwe twubake igihugu cyacu mu mahoro asesuye.
Victoire Ingabire Umuhoza
Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi

Kubwa FDU-Inkingi rero, abishe abatutsi babaziza ko ari abatutsi bagomba gukurikiranwaho icyaha cya jenoside naho abishe abahutu babaziza ko ari abahutu bagomba gukurikiranwaho icyaha cya crimes contre l’humanit�. Muri iri tangazo yirinze no kugira na hamwe yongera kuvuga ijambo abahutu. Ni ukugera mu twibo tubiri?
Iby’i Rwanda ntibyoroshye.

1 comment

1 kisisi, { 04.13.10 at 07:35 }

ndagira ngo twibukiranye ko uRwanda rukeneye kubakwa apana gusenywa. Twabonye byinshi ariko tugire maturity nyuma yibyo twebwe abanyarwanda twaciyemo.
Ntabwo rero dukwiye gukomeza kugendera mu macacakubili yatwokamye azanywe nabagashakabuhake.
Ibi rero ndabivugira ko kwemera genocide yabatutsi ntabwo ari agahato , ariko ntabwo bivuga ko ugomba kwirengagiza ukuri. Genocide yateguwe igihe kirekire, kandi yahozeho kuva kera, iya 94 rero yari kaminuza, rurangiza. Ibya gupfa kwa bahutu ntabwo ari plan yateguwe, sinzi ko wowe uwaguha imbunda ukamanuka i Byumba usanga bene wanyu babishe kandi ababishe bariho ubareba maze ugahita ukigendera. Rero mbona dukwiye kureba ibintu mu ndorerwamo yukuri nubushishozi tukareka kubeshya (hidden intentions). Nta mugambi RPF yamanukanye wo kwica abahutu yewe ni ikimenyimenyi RPA yari mu RWanda ko nta bantu yishe mbere ya Genocide ?
Ndagirango rero tureke kubeshyana no gufobya genocide kandi ni byo ntango yukuri no gusana imitima , abanyarwanda bakeneye amahoro, kubaka U rwanda imyaka nimyaka.
Naho ibintu Ingabire yadukanye mu Rwanda namacakubili kandi birababaje kubona umuntu avuga ko amaze imyaka 16 mu Burayi akaba nawe atiyubaka. I Burayi nta matiku ahari , nta moko , byagomye rero kutubera urugereo rwiza rwo guharanira kubaka urwatubyaye, gutanga ibitekerezo byubaka birakenewe.

Leave a Comment