Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Lt Abdul Ruzibiza yaba apfuye azize amarozi ya Kagame?

Take advantage of Twitter explosion

Abantu baracyibaza byinshi ku rupfu rwa Lt. Abdul Ruzibiza, mu gihe yari amaze kwemerera Abafaransa bakoraga iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana muri 1994 ko azajya mu rukiko gutanga ubuhamya bw’ukuntu FPR yahanuye iyo ndege.
Ikinyamakuru Umuvugizi cyanditse kuri urwo rupfu kigira giti:

Lt Ruzibiza Abdul yapfuye amarabira

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemezako Lt Ruzibiza Abdul yitabye Imana bitunguranye nyuma yo kurwara indwara idasobanutse aho abaganga bageragezaga kumuvura baziko ari indwara y�umwijima, nyuma� indwara ikaza guhinduka� kanseri (Cancer) kandi mu gihe gito cyane.

Amakuru atugeraho yemezako Ruzibiza yaba yaragize ibibazo byinshi cyane nyuma y�ukwisubiraho ubwo yaje gutangariza abanyamakuru ko ibyo yavuze avuguruza Report ya Bruguiere ko yabihatiwe na Leta ya Kagame.

Andi makuru kandi aturutse mu nshuti za Lt Ruzibiza zitashatse kwivuga amazina kubera impanvu z�umutekano wazo yemeza ko iminsi ya nyuma ye yaranzwe n�ubwoba bwinshi cyane dore ko yari akikijwe n�abantu bamuhatiraga gukomeza kwitadukanya na Raporo y�Abafaransa harimo n�abari hafi mu muryango we cyane aho yashatse mbere.

Ikindi nuko Lt Ruzibiza yaba yaravuganye n�akanama k�Abafaransa kagiye gukora itohoza mu Rwanda, akaba yaragiranye ikiganiro na bamwe mubagize ako kanama mbere gato yuko bagana mu Rwanda kugirango bakore irindi perereza.

Ayo makuru kandi akomeza avugako� Lt Ruzibiza yahaye bimwe mu� bimenyetso bifatatika� bamwe mu bagize ako kanama kugira ngo bizabafashe kurangiza iperereza ryabo kandi akaba yari yanabemereye kuba uwambere kujya gushinja, uburyo indege yarashwe, ndetse no gusobanura uburyo yashyizweho iterabwoba� kugirango avuguruze ubuhamya yari yaratanze n�amakuru kw�ihanurwa ry� indege yari itwaye Habyarimana, ashinja ingabo za FPR kurasa iyo ndege.

Amakuru atugeraho aturutse mu nzego z�umutekano wa Perezida Kagame akaba yemezako bafite uburozi babonye bwitwa Raisin, ubwo burozi bukaba bwica umuntu buhoro buhoro,� ku buryo n�abaganga cyangwa inzobere mu buzima bw�umuntu,� zidashobora kubitahura iyo bapimye umurambo, ngo abahawe Raisin barangwa n�ibimenyetso byo kurwara indwara zidasobanutse kandi zihutiraho zigizwe n�umwijima, impyiko, umutima hamwe no gushanyarara (paralyze).

Ubwo burozi kandi ubu buhabwa abantu bari mu magereza bashatse kwica n�abandi bari hanze bahigwa, amakuru avuga ko ubu bwanyanyagijwe hirya no hino.

Nkuko twakomeje kubivuga mu makuru yacu atandukanye, abanyarwanda barasabwa kwirinda aho bari hose, cyane mu byo kurya kuko ariho bukoreshwa cyane. Ikindi nuko ababutanga bahabwa amafaranga menshi cyane kugirango bahitane izo nzirikarengane, kandi bakaba bamaze kuba benshi hirya no hino kwisi.

Tukaba tuzakomeza kubagezaho iby�iyo nkuru nitugira andi makuru tubona doreko abo twavuganye� bose bari bagifite ubwoba n�igihunga kubera uburyo Lt Ruzibiza Abdul yavuye muri ubu buzima bwo kw�isi.

[Umuvugizi]

2 comments

1 mbaze10 { 10.05.10 at 10:20 }

Oh ese ni uko bimeze mama erega, abeshi burya mu magereza nicyo bazira, nayobewe dada icyo yazize kandi yari i Burayi. ariko namwe mushobora kuba mubeshyera PKaga kuko ubona ari umuntu mwiza.

2 Mboga { 10.08.10 at 06:39 }

Ubwo burozi ko buzatumaraho abacu niba aribyo koko. Gusa ntawabyemeza kuko nta muntu urabufatanwa!!!???

Leave a Comment