U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Kigali – Rwanda: Déo Mushayidi yakatiwe gufungwa burundu

Deo Mushayidi

Kuri uyu wa gatanu tariki 17/9/2010, Urukiko Rukuru rwa repubulika rwakatiye Déogratias Mushayidi igihano cyo gufungwa burundu, akazanatanga ihazabu y’amafaranga 73,150 y’amanyarwanda.

Uyu mugabo utari uhari uyu munsi akaba yaregwaga ibyaha 7, 3 muri byo bikaba byamuhamye, aribyo: gukoresha inyandiko mpimbano, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi, no gucura umugambi ugamije guhirika ubutegetsi buriho.

Ibirego 4 bindi ntibyamuhamye, ibyo bikaba ari : gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, kurema umutwe w’ingabo zigamije guhirika ubutegetsi, ingengabitekerezo ya jenoside, n’amacakubiri.

Kuri ibyo byaha byamuhamye, urukiko rukaba rwategetse ko yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

Me Christophe Twagirayezu uburanira Mushayidi akaba yadutangarije ko batishimiye imikirize y’urubanza, ngo bakaba biteguye kujurira.

[Igihe]

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*