Ibitero bya grenade byahitanye umwe, bikomeretsa bane.
11-04-2010
Muri iri joro ryakeye haturitse ibisasu muri Kigali, bihitana umuntu umwe, abandi bane barakomereka.
Dukurikije raporo zemejwe n’umuvugizi wa Police, Supt. Eric Kayiranga, izo za grenades zaturikiye muri Nyabugogo na Cyahafi mu gihe cy’iminota 30.
Umuvugizi wa Polisi yabwiye Radio Rwanda ko bagishakisha abihishe inyuma y’ibyo bitero, avuga ko bishobora kuba bituruka kubantu bagishaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyangwa se abagifite intwaro ku buryo butemewe n’amategeko.
Supt. Eric Kayiranga yavuze ko abo bane bakomeretse bidakomeye cyane.
Polisi ariko yanze gutangaza niba hari abafashwe kubirebana n’ibyo bitero bya grenade.
Ibyo bitero bibaye umunsi Prezida Kagame yahinduye abayobozi mu ngabo, avana Gen. Marcel Gatsinzi ku bu Ministri w’Ingabo amusimbuza Gen. James Kabarebe.
Byatangajwe na ORINFOR.
Speak Your Mind