U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Iyumvire aho Prezida Kagame yigamba ko ingabo ze zarashe impunzi muri Congo

[wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100413-kagame-yigamba-ko-yarashe-impunzi.mp3″ text=”Iyumvire aho Kagame yigamba ko barashe impunzi” dl=”0″]

Ku tariki ya 13 Mata, igihe yarahizaga abasirikari bakuru yatoreye kuyobora ingabo z’u Rwanda aribo: General James Kabarebe, Lieutenant General Charles Kayonga, Lieutenant General Ceaser Kayizari na Lieutenant General Charles Muhire, Prezida Paul Kagame yavuze ibigwi by’ingabo ze, abwira abari aho ko ibyo yabasezeranyije byose byakozwe.

Ati “Duhereye rero ku ntambara zarwanywe, zose… izo z’abo twabwiraga tuti mwahungiye hakurya y’umupaka, mufite umugambi wo kugaruka guhungabanya igihugu cyacu, ntimuzabishobora ahubwo tuzabasangayo, tuzabakurikiranayo tubibabaze, abagomba gutaha tubacyure, abagomba kuraswa tubarase. Twarabikoze. That’s what we did.
Abanyacyubahiro (abaministiri, abadepite, abakozi ba Leta, abacuruzi bakomeye…) bari aho bahise bamuha amashyi!

Muri Congo ubu hamaze kugwa abantu barenga miliyoni esheshatu kubera intambara yashojwe na Kagame. Ni igikorwa cyo kwigamba!

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Zima says:

    Hari ikintu avuze se kitari cyo? Ikitumvikana hano ni iki? L’engrenage et le bourbier qu’est devenu le Za�re (RDC depuis): Kabila P�re, Kabila Fils, Bemba, Mayi-Mayi, Kisangani 1 et 2, c’est une histoire tr�s longue et tellement triste, qui prend des ramifications depuis l’aube des temps coloniaux, mais qui se r�sume en art de guerres secr�tes (covert operations). Ce qui n’est pas une affaire de simples citoyens et �mes bien pensantes. Les secrets militaires ne sont pas accessibles � n’importe qui!

  2. kuenda says:

    i love this man,he is a leader!!!!So abafite ikibazo cy’uko atavuga ururimi rwe neza,iyo mudatangira kwica aba tutsi since ’59,nabo bari gukurira mu rwa babyaye bakamenya ururimi rwabo neza,kuko ndumva bidasaba kuba umuhanga cg umuswa.abanyapolitike babi babavukije uburenganzira bwabo bwo kuvukira no gukurira mu rwa babyaye kubera amacakubiri akaze,kandi ibi bikaba bitandukanye cyane nabagiye nyuma ya genocide ’94,abenshi bagiye bahunze abandi kubera ubwoba bw’ibyo bene wabo bakoze bagatinya gutaha.ariko barabibasabye ngo mutahe,abatashye bababwira ko bameze neza kdi ko babanye n’abandi mu bwiyunge no mu bwumvikane…..gusa mbagire inama,niba ari amahoro mushakira igihugu cyanyu,cyanjye…ntabwo mugutukana,no mu gusebanya ariho umuti uri.icyatumye kugeza ubu nta mvururu zabaye n’ubumwe n’ubwiyunge abayobozi beza bahamagariye abanyarwanda bose gukurikiza,kandi babigezeho.so plzz calm down and let’s built 2gether our country in peace…..

  3. exila says:

    the big day is coming!!!!la bataille n’est pas fin

  4. Amabyi says:

    Nabari bari i Nyakivara se ubwo bari umwanda, baza kongera kuba ibiryo inda ikenera?
    Mu mabyi se havamo izindi ntungamubiri?
    Mumbwire namwe.

  5. Julienne says:

    Quel g�nocideur peut d�passer KAGAME PAUL en r�alit�? Lisez”Ces tueurs tutsis” Charles ONANA, “KAGAME a sacrifi� les TUTSIS” JMV NDAGIJIMANA! Quel terrorriste peut d�passer KAGAME quelqu’un qui descend un avion? Il faut savoir que tous le sponsors de KAGAME, en commen�ant par Bill CLINTON, KAGUTA MUSEVENI, MELES ZENAWI, TONY BLAIR sont les v�ritables g�nocidaires et sont responsables de plus de 10 000 000 d’Africains! Sans KAGAME on aurait pas eu tous ces malheurs l�! Ma famille a �t� d�cim�e par l’arm�e sous les ordres de KAGAME, j’ai �chapp� bel! Toute la v�rit� doit sortir un jour, et les �crits restent! C’est dommage que la m�chancet� de certains am�ricains continue de faire parler d’elle m�me! Il y a d’autres idiots qui ne comprennent rien, manipul�s par le femmes rwandaises! “J’�tais l�!” Dixit Bernard KOUCHNER! C’est tr�s grave pour un diplomat�! Il ne sait pas qu’au moment o� il �tait l� le FPR de KAGAME d�cimait de nombreux HUTUS dans la zone qu’il controla�t!!! La FRANCE dingringole si elle continue � �tre dirig�e par des gens comme �a! Rien n’est �tonnant, lisez “Gouverner le monde, c’est ma�triser l’Afrique! Vous y trouverez le plan macabre de Jimmy CARTER l’ancien pr�sident am�ricain! Ce n’est �tonnant que les am�ricains appuient un homme sans scrupule comme KAGAME! JE reste seul au monde � cause ces m�chants et je ne vais cesser de les maudire!

  6. Humura says:

    Muhumure, Abapfuye barapfuye kandi twese niyo tujya, abo twishe tuzabasanga, n’abatwiciye tuzabasanga. Nta nkono idahira igihe. Sadamu ntacyo atahaye amerika, Mobutu ntacyo atahaye abazungu, bapfuye gute?? Guhanurwa mundege… nirwo rupfu rwiza umuntu yahitamo kuko ntagashinyaguro karimo kandi ukomeza kuba “hero” dans l’histoir… reba muli Pologne.. Banyarwanda lero muhumure, musabe Immana ibyiza musengere abayobozi banyu ibamurikire ibahe kuyobora neza. naho ubundi abumva ko amateka asibagirana baribeshya ahubwo nabo baba bandika amateka akomeza ayandi.
    Immana mwese ibafashe.

  7. Gacaca says:

    Icyo mbona neza nuko Kagame avugisha ukuli.

    Niwe muntu wambere udakata amacenga mu mvugo ze.

    Ubwe aragira ati , twarabishe adahisha.

    Ntabwo rwose abihakana.

    Kenshi imvugo ze, usanga zisobanutse kuko yemera neza ibyo yakoze.

    Gusa icyo ntazi kuli we, nuko aramutse ageze imbere y’Ubutabera .

    Ese ko byose abyemera nta gahato; Ese yahakana ko atishe Abantu?

    Ese Urukiko ni ngombwa ko rwakwilirwa ruhamagaza abatangabuhamya?

    Kandi nyirubwite abyiyemera neza.

    Ubwo niba ahali abahanga mu by’Amategeko, bazaduhe ibisobura, kubyo President President Paul Kagame ubwe yiyemera.

  8. Vita says:

    Turagukunda PAUL KAGAME wacu. Izombwa zingingwa ngo zitahe zikaga …na bado. Harya ngo bizeye MiTTERRAND ng azabagarure. Nibatahe bahinge, ubundi bamenye ko bazaraswa kugeza ubwo bibagirwa kurwana. Urwanda rwakira Abanyarwanda bose ni batahe, naho ibyo gutukana online ntacyo bivuze…

  9. umusomyi says:

    ko mbona se ari wowe utukana nka shobuja uvugira ahubwo???ntabwo kuba kagame yiyemererako ari umwicanyi bitangaje ahubwo mbabazwa n’abamushyigikira bamwita hero!!!hero wemerako yica abantu ko atzaruhuka atabamaze??oh my God,hanyuma rero abo yahaye amata nabo bagakoma amashyiiii!!genda Rwanda urakomerewe kugira umuyobozi nk’uyu koko???ariko niyice azagera aho nawe akanirwe urumukwiye,nta kadashira.

  10. nziza says:

    Ariko kuki nta gihugu kirafata iya mbere ngo isabire ubutabera abo Kagame yajujubije koko?afite igiti kihe?ariko biragaragarako ari umuswa koko,kujya kuri micro yumvwa n’isi yose ukiyamamaza ko wishe abantu banze gutaha?ese ubwo mwakomye amshyi kuberako mwumvise avuze neza,cg nuko mwamenyeye kuba inkomamashyi nyine???mumureke ibyo ariho yivugira nibyo bizadufasha kumushinja nrabwo bizagorana kumushakira preuves,iyo abona abantu bashinjwa n’indirimbo(Bikindi)cg amagambo bavugiraga ku maradio(Bemeriki)muri tagisi(Sibomana)nawe akaduka akavugira mu nteko,yumva se ko ari umusozi udakorwaho?cyakora ntawamenya afite igiti da.Niwe mu president wenyine ufite mandat d’arret uri en exercise ariko ntafatwe,mais bizashyika ye!!!agakambye ugatega u Rwanda bavandi!!

  11. Filston says:

    ibi bintu mubyitondere kuko muri congo hariyo abagome benshi basize bakoze amahano bagomba gukurwamo code cg igikoma cyingengabitekerezo.niyo mpamvu mbona ko yavuze ko abo tuzabona bagomba kuraswa tuzabarasa.

  12. nyiranzamurerericyimanayamumereye says:

    this is so fantastic i love this guy a man of all seasons, he is a wise man. ewana ndamukunda kuko birenze ukwemera ibyakoze, tuzaguhemba kugutora peeeeeeeeeeeee love you

  13. kamagaju says:

    IBYO YAVUZE NIBYO NIBYO NIBYO

  14. KAMANZI TITE says:

    Nyakubahwa, Perezida wa Repuburika y’Urwanda PAUL KAGAME, ntutinye ba amagambo gusa batagira ibikorwa kandi bizima mu buzima bwabo. Abo bose boshywa na ba nyamweru, batunzwe n’ibyabandi bicika. Ko mu Rwanda mu 1994 batatabaye abana barwo bagashirira ku icumu ry’ababisha babo bari abavandimwe? Kora bakurebe ,uvuge bakumve,uyobore uduteze imbere bo bakirindagirira mu magambo y’atagaragasi gusa. Izo nyamweru zivanze mu byacu hakiri umwijima w’ubujiji none hari umucyo wo kujijuka, ngaho niba ari abagabo bafite ukuri nibagaruke kwivanga tubange n’amase y’inka twihere na MUZEHE KIJYANA wacu muri gahunda ya GIRINKA MUNYARWANDA. Sha tuzabahindura ifumbite y’imborera tubasimbuze imvaruganda y’imvaburuyi.

Speak Your Mind

*