U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Itegeko Ngenga ry’u Rwanda rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana

justice-in-rwanda.jpg

Nk’uko twabibagejejoho ubushize igihe twababwiraga ibyerekeranye n’itegeko riteganya kandi rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside uko iryo tegeko rya2008 ryari riteye ubu inama y’abaminisitiri ikaba yaremeje ko rihindurwa kuko ryanengwaga n’abantu benshi ariko tukaba tutaramenya ingingo zaryo zahinduwe cyangwa ziri mu mushinga w’irizasimbura iryariho mbere, duhisemo kubagezaho ingingo zongewe mu gitabo gishya cy’amategeko ahana mu Rwanda ubundi zitari zisanzwemo mbere. Ibi ababinenga bakaba baratangiye kwibaza impamvu izo ngingo zashyizwe mu gitabo cy’amategeko zitari zisanzwemo ndetse bamwe ntibatinya no kwemeza ko ibi byakozwe huti huti kugirango bahangane na Madame Victoire Ingabire ubu uri mu nkiko z’u Rwanda, bimwe mubyo aburana hakaba harimo icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside, nyamara we mu kuburana akaba yaragaragaje uburyo itegeko riteganya kandi rihana icyo cyaha rinyuranyije n’itegekonshinga ry’u Rwanda ndetse tukaba twabibutsa ko kuwa kane taliki 19 Nyakanga 2012 azaba ari mu rukiko rw’Ikirenga aburana kuri izo ngingo z’iryo tegeko zivuguruzanya n’itegeko nshinga we akaba asaba ko zavanwaho. Iki kirego akaba ariwe ubwe hamwe n’abamwunganira bagitanze mu rukiko rw’Ikirenga. Iyi nkuru tukaba twayihaye umutwe usa n’uko itegeko rigaragaramo ziriya ngingo zivuga iby’ingengabitekerezo ya jenoside ryanditse.

Tudatinze reka tubagezeho ingingo zirebana n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside zigaragara mu gitabo gishya cy’amategeko ahana mu Rwanda nk’uko ryatangajwe mu igazeti ya leta No Special yo kuwa 14 Kamena 2012 mu ITEGEKO NGENGA N° 01/2012/OL RYO KUWA 02/05/2012 RISHYIRAHO IGITABO CY’AMATEGEKO AHANA

 

Dore izo ngingo uko ziteye:

UMUTWE WA II: INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE N’IBINDI BYAHA BIFITANYE ISANO NAYO, IVANGURA NO GUKURURA AMACAKUBIRI

Ingingo ya 135: Ihanwa ry’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo

Umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Itegeko rigena ku buryo burambuye ibijyanye n„ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Ingingo ya 136: Ihanwa ry’icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri

Umuntu wese ukoze icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Itegeko risobanura ku buryo burambuye ibijyanye n’ivangura no gukurura amacakubiri.

Izi ngingo uko ari ebyiri nizo zonyine zisobanurwa ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya jenoside, ivangura no gukurura amacakubiri. Itegeko risobanura birambuye iby’iki cyaha rikaba ritarasohoka kuko nyine twababwiye ko inama y’abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rihindura iryari risanzwe rya 2008 ariko ababizi bemeza ko nta gishya kizagaragaramo ahubwo ngo rishobora kuba ryarahinduwe kubera igitutu nyamara n’ubundi ko rigikomeza gutera urujijo. Reka turitegereze tuzarivugaho birambuye rimaze gusohoka.

Ikindi twababwira ni uko iri tegeko ngenga ryose uko ryakabaye ryasohotse mu igazeti ya leta igizwe n’amapaji 597 ryasinyweho n’umukuru w’igihugu na minisitiri w’ubutabera rifite inenge zitari nkeya, ndetse harimo ingingo nyinshi n’ubundi ziteza urujijo ku buryo n’ubundi abantu babiri bakoze icyaha kimwe mu buryo bumwe no mu bihe bimwe bashobora guhanwa mu buryo butandukanye bikozwe n’umucamanza umwe cyangwa abacamanza batandukanye kubera ingingo zaryo zimwe na zimwe zidasobanutse zigiteza urujijo. Igitangaje cyane ariko ni uko ririmo n’amakosa umuntu yakwibaza uburyo itegeko risinywa n’abategetsi bo ku rwego rw’igihugu ruri hejuru y’izindi rikanyuzwa mu igazeti ya leta ryasohoka ririmo amakosa rigakurikizwa ririmo amakosa bikakuyobera. Igihe tuzaba twarisomye ryose tuzagenda tubereka ingingo zirimo amarangamutima zishobora kuzakomeza guteza urujijo ndetse tunabereke n’ahari amakosa. umuntu yakwibaza niba nta banyamategeko bari mu Rwanda bagombye kunyuzwaho iryo tegeko bakaba kuriyungurura bihagije mbere y’uko rijya ku isoko. Biranashoboka ko abanenga ubutabera bw’u Rwanda ari naho bahera. Abategetsi babishinzwe bakaba bari bakwiye kuvana iriya gazeti ku isoko bakabanza bagakosora ahari amakosa kuko byateza ikibazo kuba umucamanza yajya kuburanisha ingingo runaka agasanga yanditse nabi. Mbese icyo gihe azayigoragoza avuge ko byanditswe nabi cyangwa azakurikiza Ingingo ya 4: ivuga ku Ikoreshwa ry’amategeko ahana igaragara mu gice cya mbere, interuro ya mbere, umutwe wa mbere ingingo igira iti: Amategeko ahana ntashobora gukoreshwa ku buryo butandukira, agomba gufatwa uko ateye. Inkiko zibujijwe guca imanza ku buryo bugenekereje. Tubibutse ariko ko icyo twari tugambiriye ari ukubagezaho ingingo zirebana n’ingengabitekerezo ya jenoside zigaragara muri ririya tegeko rishya zizuzuzwa n’irindi tegeko dutegerejo ko naryo risohoka.

Mu gihe rero abazitabaza iri tegeko bazatangira guhura n’ibibazo bijyanye n’imyandikire mibi yaryo niho bizagaragara ko ryahubukiwe kubera icyari kigenderewe kugirango risohoke kandi icyo gihe abazarinenga ntibakwiye kuzafatwa nk’abanzi bal eta kuko udakosora amakosa mbere y’uko itegeko rishyirwa ku karubanda yagombye kuba ariwe ufatwa nk’ugirira nabi ubutegetsi keretse bibaye byakozwe ku bwumvikane bw’abategetsi kubera icyaba kigambiriwe ariko icyo gihe nabyo byaba ari aka wa mugani w’abaturanyi b’abarundi ugira uti:”akabigira kabizi karya imboga karitse”.

Inkuru ya RLP  

Source: Rwanda in Liberation Process

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*