U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Itanga ry�inkunga ku barimu muri Agaciro Development Fund ryifashe rite?

Ubwanditsi bwa IGIHE, burisegura ku basomyi ndetse n�abarebwa n�igikorwa cyo gutanga inkunga yo gushyigikira Ikigega Agaciro Development Fund, kubera inkuru yatambutse ku rubuga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nzeri 2012.

Iyi nkuru yari ifite umutwe ugira uti �Abarimu basonewe gutanga amafaranga mu kigega Agaciro�. Nk�uko byagaragajwe na benshi, iyi nkuru yateje urujijo kuri bamwe, kuko abarimu batasonewe ahubwo ko Minisiteri y�Imari n�Igenamigambi yabaye ihagaritse kwaka inkunga yabo, kuko byabagaraye ko hari bamwe mu barimu batamenyeshejwe gahunda y�ikatwa ry�imishahara yabo cyangwa se andi mafaranga bagombaga gutanga.

Dore ahubwo uko inkuru iteye :

Amakosa yari atangiye kugaragara mu gutanga umusanzu w�Ikigera AgDF yakosowe

Nyuma y�aho hagaragarijwe amakosa mu gutanga umusanzu wo mu Kigega Agaciro Development Fund, ayo makosa yakosowe ku ikubitiro na Minisitiri w�Imari n�Iginamigambi ufite Ikigera Agaciro mu nshingano ze.

Aya makosa yavugwaga ni ajyanye n�uko hari tumwe mu turere two mu Rwanda twatse abarimu amafaranga yo gushyigikira iki kigega, ariko bigakorwa batagishijwe inama.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w�Imari n�Igenamigambi, John Rwangomwa mu kiganiro yagiranye n�abanyamakuru, cyari kigamije kuvuga uko umusanzu umaze gutangwa mu kigega Agaciro ungana, n�ibikowa biteganyijwe ku bw�icyo kigega.

Rwangombwa yavuze ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nzeri 2012, amafaranga abarimu batangaga mu kigega AgDF yaba ahagaze, kubera ko bakomeje kugaragaza ko aya mafaranga bahatirwa kuyatanga.

Yagize ati� Twabonye amakuru aturuka hamwe na hamwe y�uko hari abarimu bashobora kuba bataragishijwe inama, akarere kagafata icyemezo cy�uko buri mwarimu azatanga umushahara w�ukwezi, cyangwa 10% by�umushahara we, byabaye ngombwa ko duhagarika iki kikorwa cyo kwishyura umusanzu w�abarimu, kuko uku kwezi hari uturere twari twatangiye gukata ayo mafatanga nk�uko bigenda ku bakozi bandi bari biyemereye ubwabo�.

Rwangombwa akomeza agira ati� Ariko kubera ko twumvise harimo ingingimira mu barimu hamwe na hamwe hirya no hino, byabaye ngombwa ko tuba duhagaritse gukata imishahara y�abarimu, babanze ubwabo bafate icyo cyemezo, tumenye neza ko akarere runaka kakase umwarimu runaka ari uko yiyemereye ko azatanga amafaranga umubare uyu n�uyu, iki ni ikintu rero dusaba y�uko ubuyobozi bw�akarere natwe hano dufatanyije nabo dufite abakozi bacu bagenda hirya no hino, begere abarimu ku bigo barimo bafate ibyemezo ku giti cyabo.�

Rwangombwa avuga kandi ko nta muntu ukwiye gufatira undi icyemezo mu gutanga inkunga muri iki kigega, ko icyemezo gifatwa n�umuntu ku giti cye.

Muri iki kiganiro Rwangombwa yongeye kwihanangiriza abantu bakomeza kwaka amafaranga ku gahato abaturage, ati �Gutanga umusanzu mu kigega Agaciro ni ubushake bwa muntu.”

Kuri iyi ngingo yagarutse ku bantu batanga amafaranga aho bakorera ati �Iyo utanze amafaranga ku kazi ukagira ubushake bwo kuyatanga n�aho utuye ni wowe uba ubyishakiye ku giti cyawe.�

Rwangombwa ati �Nta muntu uhatiwe gutanga amafaranga aho ariho hose, gutanga amafanga mu kigega Agaciro ntabwo ari agahato.�

Nyuma y�ibyumweru bine ikigega Agaciro gitangiye, Abanyarwanda bamaze gushyiramo amafaranga agera kuri miliyari 17 na miliyoni 993 z�amafaranga y�u Rwanda, kandi igikorwa kiracyakomeza hifashishwa kohereza ubutumwa hakoreshejwe telefoni ndetse n�abantu bitanga ku giti cyabo.

Rwangombwa yongeyeho ko no muri Diaspora batangiye kwitabira iki gikorwa, yatanze urugero rwa Diaspora yo muri Tanzaniya yitanze bakageza ku mafaranga 70,000 by�Amadorari.

Abanyamakuru babajije Rwangombwa icyo bateganya gukoresha ayo mafaranga, ati �Nta kintu ntakuka giteganijwe gukorwa, amafaranga tuzajya tuyakoresha bitewe n�amafaranga ahari, ndetse n�igikenewe gukorwa kurusha ibindi�.

Source: Igihe.com

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*