U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Iruhukire Sheja

Ihora ihoze

barakinyibukije na none
ni cya kigome cy’injiji
Sheja cyamwambuye ubuzima
abazimu bazakimburize ituze

[youtube]4H49-k1bpdE[/youtube]

bakinyibukije cya gihotozi
i Gakurazo cyakoze hasi
abasenyeri kirasogota
abato kibatesha u Rwanda

ab’ijuru rwose nzabinginga
Ibingira uwo ntazibagirane
akarengane yamuritse hose
kuri wa munsi azagasinde

inyuguti zimaze kumwihisha
iyo nzirabwenge yarabishe
ishumi ryayo riba ubugome
n’i Kibeho bwari bugamijwe

ubuterahamwe si umuhoro
uhura na bene ayo mahe
amaheru ukayasobanukirwa
n’u Rwanda ukarusabira

yarahotoye n’ubu araganje
impotore n’imidende ni ibye
ibyaha kuri we ni ifunguro
no gufungwa ntabirota

nyamara ngo Ihora ihoze
umuziranenge yaricecekeye
nirikocorwa n’Uwamuhamagaye
umugome wa Kagame azahagamwa

iruhukire Sheja tuzagusanga
azashira ya mangambure
za nyangabirama zizaziba
umunezero uzatwuzura ubwo

C Kami

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*